Digiqole ad

Nyagatare: Mine yaturikanye abantu batanu irabica

 Nyagatare: Mine yaturikanye abantu batanu irabica

Iburasirazuba – Mu kagari ka Nyamirama Umurenge wa Karangazi mu karere ka Nyagatare kuri uyu wa mbere nimugoroba mine yaturikanye abahungu batanu bose irabahitana.

Abatazi za mine bashobora kuzibeshyaho zikabahitana
Abatazi za mine bashobora kuzibeshyaho zikabahitana

Aba bishwe na mine bari baragiye inka mu ishyamba rihana imbibi n’ubutaka bw’ikigo cya gisirikare cya Gabiro.

Abo iyi mine yahitanye ngo bariho bayihondagura bagerageza kureba neza icyo cyuma batoraguye icyo ari cyo.

Abo yahitanye ni; Manasse Turatsinze w’imyaka 30 ari nawe mukuru, Rurangwa w’imyaka 18, Kamwine, Mujuni na Rwanyange b’imyaka 12 hamwe na Rurangwa w’imyaka 18.

George Mupenzi, umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare yabwiye Umuseke ko iyi mine yishe aba bantu ku bw’impanuka ubu bakiri kubikurikirana.

Uyu muyobozi avuga ko aba bahitanywe n’iyi mpanuka ari abana bo mu miryango itandukanye.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi kuri telefoni yatangarije Umuseke ko iyi mpanuka yabaye kandi ihitana abantu batanu.

Ati “Ni byo, iyo mpanuka yarabaye ni abana b’abashumba batanu (5) bari baragiye inka babona igisasu umenya bataramenye ko ari igisasu, baragihonda bya bindi abantu baba bavuga, kirabaturikana.”

IP Kayigi avuga ko ntawavuga ko ibisasu byandagaye hose mu Rwanda kuko hariho gahunda yo kurwanya ibisasu no kubikura mu bantu cyane, ahabereye imirwano, ariko ngo nta n’uwavuga ko byarangiye burundu, ngo ni yo mpamvu ubukangurambaga bwo kubirwanya buba bukenewe.

Ati “Abantu bagomba kumenya ko igihe babonye ikintu batazi cy’icyuma bagomba kucyirinda, cyane ahantu nk’aho hazwi ko hagiye habera imirwano, niyo mpamvu haba hariho gukangurira ababyeyi kuganiriza abana no mu mashuri, bakaganiriza abana. Urabona nk’aba bantu uburyo cyabakubisemo, baragiye bose bacyirundaho, noneho kirabaturikana kubera ko bagihondaguraga, imihoro bakoreshaga twarayihasanze.”

IP Kayigi yavuze ko Polisi y’u Rwanda igira ishami rishinzwe gutegura ibisasu, gusa ngo ntiwavuga ko ibisasu ari ikibazo ku mutekano, ariko mu gihugu nk’u Rwanda cyabayemo intambara ngo ntiwavuga ko byahashize.

IP Kayigi avuga ko ababyeyi n’amashuri bakwiye kwigisha abana bakabakangurira kwirinda ibisasu nk’uko babigisha kwirinda ibindi byaha byose bihungabanya umutekano kuko ngo umutekano si uwa Polisi n’Abasirikare gusa.

Abahitanywe n’igisasu ni batanu, babiri muri bo ni abavandimwe, ubu imirambo yabo yajyanywe mu bitaro bya Nyagatare, ariko ngo nyuma barabashyingura kuko n’ababyeyi babo biboneye ko bahitanywe n’igisasu.

Mu Ntara y'Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare
Mu Ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyagatare
Mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Karangazi i Nyagatare
Mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Karangazi i Nyagatare

Ange Eric HATANGIMANA
UM– USEKE.RW

 

8 Comments

  • Rip

  • Kuki mubita abana kandi mbona ari bakuru? Imyaka 18-30! Ni inkuru ibabaje.

  • RIP pole sana ku muryango wabuze ababo, ariko abayobozi b’inzego zibanze bafatanyije n’inzego z’umutekano hakwiye gusubukurwa ubu kangurambaga ku birebana n’iturika ry’ibisasu kuko abana bato bakunda kubyitiranya n’ibikinisho bikabangiza.

  • ese aho nuracyaragira ??? twe tuazahirira rero….

  • ese aho muracyaragira ??? twe turazahirira rero….kd R.I.P

  • Ariko ubwo nkawe ngo ni Kaka aho utarumushinyaguzi nihe!!ubu inkuru imaze gusoma nigendanye n’inzuri z’inka cg imitima yanyu irahandi.sibyo!!!!!! Turi mugahinda kabana b’urwanda tubuZe nawe uravuga ubusa ngo urahirira inka zawe.

  • Izi mine ndabona zari zishinzwe guhira ex-FAR n’interahamwe byose hamwe.

  • IKIBAZO SI UBWANA UMUTOYA NUMUKURU BOSE NI ABANTU URUMVA IYOKOMENTI KWERI
    GUSA NUKWIHANGANA NIKOBIGENDA ABANA NTIBABURA GUKUBAGANA

Comments are closed.

en_USEnglish