Digiqole ad

Kiramuruzi: Umugabo arakekwaho kwica umugore

 Kiramuruzi: Umugabo arakekwaho kwica umugore

Gatsibo

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo Martin Ruzigamanzi yabwiye Umuseke ko mu kagali ka Gakoni hari umugabo ukekwaho kwica umugore we bari barazanye gutura aha baje gupagasa. Uwapfuye yitwa  Jeanne Ahobantegeye w’imyaka 27 yari yarabyaranye n’umugabo we witwa Mugarura umwana umwe.

Gatsibo
Gatsibo

Umuyobozi w’agateganyo w’umurenge wa Kiramuruzi Ruzigamanzi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wabonywe bwa mbere n’umuturanyi wari uje kubasuhuza kuri uyu wa kane nimugoroba, uyu agahita atabaza inzego z’umutekano.

Uyu mugore birakekwa ko yaba yishwe anizwe, kwa muganga bakaba bari kumukorera isuzuma.

Mugarura ukekwaho uruhare mu rupfu rw’umugore we ubu ngo afungiye kuri Police ya Kiramuruzi naho umurambo wa nyakwigendera uri ku bitaro bya Kiziguro kugira ngo usuzumwe.

Mugarura n’umugore ngo bari baraje gushaka imirimo muri Gatsibo kuko bari bashya muri ako gace, bikaba ari yo mpamvu ituma umugabo we ariwe ukekwa kwica uwo bashakanye kuko nta baturanyi bari babazi cyane k’uburyo hakekwa undi cyangwa abandi bantu.

Umuyobozi w’agateganyo wa Kiramuruzi Ruzigamanzi yasabye abakuru b’imidugudu kujya bakurikirana umubano hagati y’abimukira baba bariyanjuje kugira ngo habeho gukumira imfu nka ziriya.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Nkumbuye inkuru zifite akamaro….

  • ubunyamaswa mu bantu bwanze gushira

  • ubwicanyi mu rwanda bwafashe indi ntera leta nirebe icyo yabikoraho nahubundi birarenze pe!!

Comments are closed.

en_USEnglish