Digiqole ad

Ngoma: Ishuri ry’incuke ryahinduwe ikiraaro, abaturage barabishinja ubuyobozi

 Ngoma: Ishuri ry’incuke ryahinduwe ikiraaro, abaturage barabishinja ubuyobozi

Abaturage bubatse ishuri none rigiye gusenyuka kubera kurihagarika

Mu murenge wa Rukira, mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hari abaturage bishatsemo ubushobozi biyubakira ishuri ry’incuke, gusa iryo shuri ubu rirenda gusenyuka kubera ko batakiryigiramo ahubwo abana basigaye bakora urugendo rurerure bajya kwiga ahandi, abana bato bahagaritse kwiga.

Abaturage bubatse ishuri none rigiye gusenyuka kubera kurihagarika
Abaturage bubatse ishuri none rigiye gusenyuka kubera kurihagarika

 

Ababyeyi barashinja Leta kuba itarabafashije kubona abarimu mu gihe bo bari bakoze ibisabwa byose birimo no kugura ibikoresho by’ishuri.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukira bwatangarije Umuseke  ko aka gace gatuwe n’abantu bishoboye ngo ku buryo byoroshye kubunganira mu gikorwa runaka, bakaba bagiye kureba uko iki kibazo cyakemuka.

Ishuri ry’incuke ryubatswe mu kagari ka Nyinya, umurenge wa Rukira, mu karere ka Ngoma. Abaturage bavuga ko abana baryigiyemo igihe gito, ishuri rirahagarara none bamwe mu baryigiragamo bakora urugendo rurerure bajya kwiga kuri Groupe Scolaire Nyinya, abana bato cyane bahise bahagarika kwiga.

Ntiginama Juvenal umwe mu baturage ati “Jyewe natanze Frw 12 000, nari mfite abana babiri buri muntu yatangaga Frw 6000,  ishuri turaryiyubakira nk’abaturage dukoresha amaboko dushyiraho n’amafaranga yacu barangije batumenyesha ko bazazana abigisha abana, bakabaha n’ibikoma n’ibindi nkenerwa ariko ntibyabaye ahubwo twabonye ishuri rifunga.”

Undi muturage witwa Mukabandora, na we avuga ko abana bigira kure (G.S Nyinya) hari n’abasinzirira ku nzira  kubera kunanirwa.

Mu cyifuzo cy’aba baturage ba Rukira muri Nyinya ni uko ishuri ryabo ryakoreshwa ngo kuko hari byinshi bigomwe igihe baryubakaga.

Ntiginama ati “Twebwe icyifuzo dufite ni uko ishuri ryacu ryakoreshwa abana bakigira hafi wenda bamara gukura bakazabona kujya mu yandi mashuri, ni ikibazo rwose cyatuyobeye umuturage atanga amafaranga azi ko hari icyo agiye kugeraho ariko bikanga kandi wigomwe byinshi.”

Muri iri shuri abaturanye batangiye kororeramo amatungo aho hari inka zirirwamo tukaba twaranazisanzemo ubwo twahasuraga.

Ngenda Matiyasi, umuyobozi w’uyu murenge wa Rukira tuganira yatubwiye ko aka gace gatuwe n’abantu bishoboye ngo ku buryo byoroshye kubunganira mu gikorwa runaka bakaba bagiye kureba uko iki kibazo cyakemuka.

Ati “Uriya mudugudu wa Ruhama ni umwe mu midugudu ikungahaye muri Rukira, hariya ni ibintu byoroshye gukora ubukanurambaga iriya ‘gardienne’ (ishuri ry’inshuke) bakayitunganya, ariko abafite intege nke amashuri turayabubakira.”

Gitifu Ngenda arakomeza avuga ko kuba hari abororeramo inka ari amakosa,ngo bakwiye guhanwa. Gusa, muri rusange iri shuri ry’incuke ngo hagiye kurebwa uburyo ritunganywa. Muri Rukira ni hamwe mu havugwa ikibazo cy’abana bata ishuri bakajya gukorera amafaranga mu birombe by’umucanga.

Bamwe basigaye baragize iri shuri ikiraro cy'inka
Bamwe basigaye baragize iri shuri ikiraro cy’inka

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish