Nyanza: Abahejwe n’amateka b’i Rusizi baje kwigira ku babumbyi bateye imbere
Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu kareree ka RUSIZI bakoze urugendoshuri kuri bagenzi babo b’i GATAGARA mu karere ka Nyanza mu rwego rwo kubigiraho gukora ububumbyi buteye imbere.
Abasigajwe inyuma n’amateka b’i Rusizi bari kwigira kuri bagenzi babo bo mu karere ka Nyanza bibumbiye muri koperative y’ababumbyi (Poterie locale de Gatagara), uburyo uyu mwuga wabo wabateje imbere.
Ibibumbano byabo birimo amasorori, amasahani, amatase, vase zo guteguramo indabo, byose bikoze mu ibumba bakura mu bishanga bibegereye.
Abagize Koperative bavuga ko yabagejeje kuri byinshi. Mu buhamya bwa Munyambibi JMV avuga ko ibikorwa by’ububumbyi byatumye yiyubakira inzu, ashyiramo amashanyarazi n’amazi, ifite agaciro ka miliyoni 8 z’amafaranga y’u Rwanda.
Munyambibi ati “Natangiye umwuga wo kubumba muri 2001, kugeza ubu nabashije gushaka umugore, nubaka inzu, nkora ubucuruzi butandukanye bwo kugura imyaka nongera nsubiza, mbese urabona ko ntacyo mbaye.”
Abasigajwe inyuma n’amateka bo mu karere ka Rusizi bari i Nyanza bo bavuga ko bitewe no kuba ububumbyi bwabo bukiri ubwa gakondo batarabasha gutera imbere, bagasaba ko na bo bafashwa bagakora ububumbyi bubazanira inyungu.
Mukarukundo Thacienne agira ati “Twebwe iwacu kubona amafaranga biratugora, turacyabumba inkono igura amafaranga 200, ese aya mafaranga yagutunga? Nibadufashe natwe tugere aho bagenzi bacu bageze.”
Nyampirwa Sitraton na we utuye i Rusizi akaba yari yaje kwigira ku babumbyi b’i Nyanza, avuga ko bize byinshi, ariko ubushobozi bwo kubyigana ngo ni ikibazo kuko nta bikoresho bafite.
Ati “Natwe nitwitabweho duhabwe ubufasha tuve mu bukene buhoraho.”
Umukozi wa Komisiyo ya Diyoseze Gatolika ya Cyangugu ishinzwe ubutabera n’amahoro, akaba ashinzwe gufasha abasigajwe inyuma n’amateka kwiteza imbere, Benimana Emmanuel waje uyoboye aba bavuye i Rusizi, avuga ko nyuma yo kubona ko ababumbyi b’i Gatagara bakora ububumbyi buteye imbere, na bo bagiye gukora ubuvugizi kuri kugira ngo ab’i Rusizi na bo babashe kwiteza imbere.
Ati “Dukorana n’abaterankunga batandukanye, tugiye kubasaba bafashe aba bahejwe n’amateka na bo bagire icyo bageraho niyo mpamvu twabazanye ngo bigire kuri abo.”
Ububumbyi bwo muri poterie ya Gatagara, ibibumbano byaho ngo babigurishiriza mu Rwanda no hanze yarwo.
Mu mwaka wa 1977 niho hatangijwe ibikorwa by’ububumbyi bitewe inkunga na Frere Fraipont mu rwego rwo gufasha abasigajwe inyuma n’amateka kwikura mu bukene bari barimo icyo gihe.
Christine Ndacyayisenga
UM– USEKE.RW/Nyanza