Nyaruguru: Abaturage barasabwa kuzigama birinda ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe
*Bucya bwitwa ejo, ngo abaturage bagomba guteganyiriza ejo,
*Ababona amahirwe yo gukora imirimo ibahemba ntibakwiye kuba “yampe yose”,
*Kuzigama ni byo bizabafasha kubaho mu bihe bibi biterwa n’ihindagurika ry’ibihe.
Imihindagurikire y’ibihe ni kimwe mu bibazo bikomeye byugarije Isi, bigira ingaruka nyinshi ku buhinzi n’abahinzi. Muri Nyaruguru, nyuma yo kubona ko ikirere kibashwanira, abaturage basabwa kwiga umuco wo kuzigama mu byo bafite, Akarere na ko ngo kajyiye gutunganya ikitwa igishanga cyose ku buryo kizajya gihingwamo ibihembwe bitatu byose by’ihinga.
Nyaruguru ituwe n’abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi, iyo ibihe bihindutse bikagenda uko batabiteganyaga bibagiraho ingaruka zikomeye kuko badasarura.
Nyuma yo guhura n’amapfa yashegeshe ubuhinzi muri aka karere mu gihembwe cy’ihinga gishize, n’ubu abaturage ubwoba ni bwinshi ko bishobora kuzongera bikaba no muri iki gihembwe. Babonye imvura nke, kuko mbere yarabanje kubura, ikagwa hari imyaka imwe n’imye yari yaramaze kwangirika.
Ndagijimana umuturage wo mu murenge wa Cyahinda agira ati: “Yewe, yaguye (Imvura) ariko ku myaka, abahinze mbere byari byaramaze gupfa. Nabwo ntawakwizera ko izakomeza kugwa.”
Ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko imigendekere y’ikirere ari ibintu badashobora guhindura, ahubwo ngo bagomba gufata ingamba n’uburyo bushoboka bwajya bubafasha guhangana n’ibyo bibazo mu gihe byabaye, abatuge bakagira uburyo bwo kubibamo.
Habitegeko Francois, Mayor w’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko ubuyobozi bwafashe ingamba nyinshi zizafasha abaturage kujya babasha kubaho muri bihe by’amapfa batifuzaga ariko bikaba.
Ati: “Ntabwo tuvugana n’ikirere, ntabwo turi Imana, ntabwo tuzi uko ejo hazaba hameze. Hari ingamba ziri gufatwa ku buryo twabasha kubana n’ibihe bibi nk’uko n’abandi baba mu bihugu bigira ibihe bibi babasha kubaho.”
Avuga ko ingama ya mbere bafashe ari iyo gutunganya ibishanga byose biri mu karere kandi bikajya bihingwa ibihembwe bitatu aho kuba bibiri.
Ikindi ngo ni ugushishikariza abaturage kugira umuco wo kwizigamira, haba mu musaruro w’ibihingwa no mu bindi babasha kwinjiza.
Ati: “Abaturage bagomba kugira umuco wo kwizigamira. Baca umugani ngo “bucya bwitwa ejo”. Kandi ngo “Nta gitondo kitagira inzara”. Noneho byahumiye ku mirari murabona uko ibihe bigenda biba bibi.”
Asaba abaturage kujya bagira umuco wo kwizigamira ku cyo binjije cyose haba mu buhinzi n’ahandi babasha kwinjiza nko mu mirimo ibahemba amafaranga, ngo ntibakwiye kujya baba ba “yampe yose” kandi ntacyo bagiye kuyakoresha.
Habitegeko avuga ko hari abamaze kujya babyumva, ariko ngo ikibazo gisigaye ni uko bumva ko babika ibyo basigaje kandi ko kwizigamira na byo bigomba kugira umugabane wabyo mu byo umuntu yinjije.
Ati: “Ntabwo mukwiye kwizigamira igisigaye, ahubwo kwizigamira bigomba kugira umugabane muri gahunda uteganyiriza gukoresha icyo winjije.”
Nyaruguru, ifite abaturage benshi bakennye kandi batunzwe n’ubuhinzi, iyo ibihe bigenze nabi usanga ari bo bigiraho ingaruka cyane.
Leta ibagira inama yo gukoresha amahirwe ahari, amafaranga babonye bakayashora mu mishinga itandukanye, aho kuyanywera, ngo bibagirwe ko ejo ibihe bishobora kugenda uko batabiteganyaga.
Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW