Digiqole ad

Gisagara: Batangiye gutera umuti wica imibu ya Malaria kuri buri rugo

 Gisagara: Batangiye gutera umuti wica imibu ya Malaria kuri buri rugo

Ikipe y’abariho batera imiti mu nzu zinyuranye

Muri gahunda yo gukumira indwara ya Malaria mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibirizi hatangirihwe igikorwa cyo gutera umuti wica imibu,mu rwego rwo kurwanya malaria. Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye n’ingabo z’igihugu.

Ikipe y'abariho batera imiti mu nzu zinyuranye
Ikipe y’abariho batera imiti mu nzu zinyuranye

Abaturage bo mu murenge wa Kibirizi baravuga ko nubwo barara mu nzitiramibu Malaria itagabanutse.

Nyiransengimana Ruth wo mu kagari ka Rusizi “twe bimaze kutuyobera, uko bucya malaria iriyongera supaneti turazifite kandi tuziraramo, ariko buri munsi wumva ngo malaria yamfashe ejo wava kwa muganga ejobundi ukaba wasubiyeyo.”

Gasengayire Clemance umuyobozi bw’akarere ka Gisagra umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nawe avuga malaria muri aya mezi y’imvura iri kwiyongera asaba abaturage kurushaho kurara mu nzitiramibu.

Muri uku kwezi kwa 11 Malaria yishe umubyeyi umwe n’umwana ku bitaro bya Kibirizi.

Umuyobozi w’agateganyo w’ibitaro bya Kibirizi Mulumba Andre Gideon avuga ko ikibazo cya malaria muri Gisagara kigiye kugabanuka kuko bizeye uyu muti bari gutera.

Mulumba Andre ati “ubu dufite ibigo nderabuzima icyanda, malaria iragenda yiyongera ariko twafashe ingamba zo kumanuka tukegera abaturage tukabasuzuma malaria umuryango wose tukawuvura.”

Umubare w’abagana ibitaro bya Kibirizi ugaragaza ko muri uku kwezi 11 na kumwe Malaria iri kwiyongera ari nayo mpamvu RDF yafashe umwanzuro wo kumanuka gufatanya n’abaturage b’aka karere kurwanya malaria haterwa umuti wica imibu muri buri rugo.

Kuri uyu munsi wo gutangiza iki gikorwa mu murenge wa Kibirizi hatewe umuti mu nzu zigera kuri 200.

Clemance Gasengayire asaba abaturage gukomeza kurara mu nzitiramibu nubwo batererwa umuti mu nzu
Clemance Gasengayire asaba abaturage gukomeza kurara mu nzitiramibu nubwo batererwa umuti mu nzu
Baranyura muri buri rugo batera umuti
Baranyura muri buri rugo batera umuti
Abaganga n'ubuyobozi ngo bizeye ko bizagabanya Malaria
Abaganga n’ubuyobozi ngo bizeye ko bizagabanya Malaria

Christine NDACYAYISENGA
UM– USEKE.RW/Gisagara

en_USEnglish