Digiqole ad

Ruhango: Abasore batatu baguye mu mwobo w’musarani, babiri bahita bitaba Imana

 Ruhango: Abasore batatu baguye mu mwobo w’musarani, babiri bahita bitaba Imana

Mu ruziga rutukura ni ho hari umwobo waguyemo aba basore batatu umwe akarokoka

Kuri iki cyumweru mu mujyi wa Gitwe mu karere ka Ruhango, abasore babiri baguye mu mwobo wa metero 12 urimo imyanda ituruka mu musarani (Fosse Septique), bombi bahasiga ubuzima, uwaje aje gutabara yaguyemo ariko ararokoka gusa ari mu bitaro.

Mu ruziga rutukura ni ho hari umwobo waguyemo aba basore batatu umwe akarokoka
Mu ruziga rutukura ni ho hari umwobo waguyemo aba basore batatu umwe akarokoka

Ku kabari kamwe kari muri Centre ya Gitwe,  Nshimyumukiza Théoneste nyiri aka kabari yahaye akazi uwitwa Mbonyinshuti Celestin bakunze kwitwa Kagofero ngo amufashe kuvidura umwobo wari umaze kuzura imyanda, amusaba ko yawutobora kugira ngo imyanda imanukire mu mwobo mushya wa kabiri wari wacukuwe.

Uyu Mbonyinshuti Celestin alias Kagofero amaze gufata iki kiraka yatangiye akazi amenyereye kuko asanzwe akora ibiraka nk’ibi, amaze kugera mu mwobo (utarimo imyanda), arapfumura kugira ngo ya myanda imanukire mu mwobo mushya wari waracukuwe.

Mbere gato y’uko Kagofero atobora umwobo, yahise azamuka kugira ngo ya myanda itamusangamo, ageze hagati mu mwobo agasuka yarafite kamucitse kitura mu mwobo amanuka ajya kukazana ahita ahubirana n’umwanda wari uvuye mu mwobo ushaje, atangira gutabaza ariko biba iby’ubusa kuko yahise arengerwa n’umwanda.

Aganira n’Umuseke, Iturushimbabazi Esdras wumvise Kagofero atabaza, yagize ati ” Twari hafi aha maze twumva urusaku rwinshi Celestin ataka, maze twirukira kujya kureba ibibaye, nibwo twasanze yarengewe n’imyanda.

Abandi basore babiri, Muhawenimana Iddy na mugenzi we Bigirimana Faustin baje gutabara, Iddy yiyemeza kumanuka ngo atabare Kagofero n’ubwo yari yamaze kurengerwa.

Uyu Iddy wamanutse agiye gutabara na we ntiyabashije kugaruka kuko na we yahise arengerwa n’umwanda.

Bigirimana Faustin wari usigaye ari hejuru na we yiyemeje kumanuka mu mwobo arananyerera ahita yikubita mu mwanda gusa Imana ikinga akaboko we ntiyahita apfa.

Inkuru yahise iba kimomo, abaturage bahita bihutira kugera aha biyambaza urwego babasha gutabara uyu witwa Faustin waguyemo nyuma agihumeka, ubu ari mu bitaro bya Gitwe.

Aho arwariye mu bitaro, Bigirimama yaganiriye n’Umuseke avuga ko ari guterwa agahinda no kuba yarabonye bagenzi be bamupfira iruhande.

Ati “Uko navuye mu mwobo sinkuzi gusa nisanze mu bitaro, ikintu kiri kumbabaza cyane cyane, ni mugenzi wanjye Iddy wapfiriye mu maso mureba imbona nkubone.”

Kuri uyu wa mbere, ni bwo imibiri ya Muhawenimana Iddy w’imyaka 32 na Mbonyinshuti Celestin (Kagofero) w’imyaka 28 yashyinguwe.

Bigirimana Faustin ari mu Bitaro bya Gitwe naho Nshimyumukiza Théoneste watanze akazi kaguyemo aba basore babiri ari mu maboko ya Police, kuri station ya Kabagali.

Ahari umwobo waguyemo aba basore bahazitiye n'amabati
Ahari umwobo waguyemo aba basore bahazitiye n’amabati
Bigirimana Faustin, warusimbutse twamusanze aho arwariye mu bitaro bya Gitwe
Bigirimana Faustin, warusimbutse twamusanze aho arwariye mu bitaro bya Gitwe

Photos © Damyxon

Jean Damascene NTIHINYUZWA
UM– USEKE.Rw-Ruhango

 

9 Comments

  • Akaga karagwira!!!! Imana ibakire, babaye nka bwa bushwiriri pe!!!!!

  • Bad news kubantubiwacu Igitwe.Imitating yaburiyababo muriyomyandayihangane.N.B:UWATANZAKAZI MUMWIGISHE UKOYAJYAYITABAZA AMA company synagogue panagutoragurabaturage bagakoribyobataziii bakahaasigubuzima

  • Bad news kubantubiwacu Igitwe.Imiryangoyaburiyababo muriyomyandayihangane.N.B:UWATANZAKAZI MUMWIGISHE UKOYAJYAYITABAZA AMA company yabyigiye panagutoragurabaturage bagakoribyobataziii bakahaasigubuzima

  • Mbere na mbere, aba bazize iyi mpanuka Imana ibakire.(R.I.P)

    Abandi basigaye bakora umurimo nk’uriya, bakuremo isomo ryo kujya bizirika imigozi, abasigaye i musozi bakaniyambaza rwa ruziga bita “Poulie”, biteguye kuza gukogota uwagiriramo ingorane.

    Kwumva koko abantu bazize “Agasuka”!!!!! ni akumiro!!!!

    • Ntabwo bazize impanuka ahubwo bazize uburangare (bad judgement), niyo mpamvu uwatanze akazi abaye afunzwe na police. Aba bapfuye nabo bari kuzavamo ba depite bacu mu minsi iri imbere none bagiye hakiri kare. Imana ibakire vuba.

  • sad news birababaje

  • Aba bahuye nibyago bihangane. Gusa abantu bakagombye kumenya ko hari company zishinzwe gukora ako kazi,kuki batazihamagara ngo zize zigakore? Ikindi hari imashini zakorewe gutunganya imyanda ya Toilet ndetase namazi dukoresha mu ngo. Aho kugirango tuyamene cg ducukure ibyobo bya toilet byinshi mungo zacu, nimureke twiyambaze iryo korana buhanga maze dukore ibintu bitazaduteza ingaruka zo kubura ubuzima bwazu ndetse ya mazi dutakaza tubashe kuyakoresha ibindi nko kuvomera imyaka, Gukoropa mu nzu etc. Ibyo bibazo byo guhora dukenera abantu baza kuvidura Toilets zacu byazagabanuka. Uzakenera ibisobanuro azahamagare izi nimero:0783038978
    Thanks

  • Biratangaje cyaneeee kndi bigoye kunva!!!!
    Nibutse history y’udushwiriri. Abasigaye mwihangane. Nugutekereza mbereyuk wemere igiceri!

  • R.I.P AGASUKA KARARIKOZE DA NTAWURUSIMBUKA RWAMUBONYE AKO KANYAGWA YAKAREKA YARI KUZASHAKA AKANDI.

Comments are closed.

en_USEnglish