Abarimu b’i Rubengera na Mururu bize byinshi basuye uruganda CIMERWA
Karongi – Abarimu bigisha mu mashuri yisumbuye nabo bakenera gukarishya ubumenyi, abo mu mashuri ya TTC Rubengera na Mururu bavuga ko bungukiye byinshi mu rugendoshuri baherutse kugirira mu ruganda rwa CIMERWA mu Bugarama.
Aba barimu b’ibigo byombi bagiyeyo mu rwego rwo kwiyungura ubumenyi baha abo bigisha. Ubusanzwe ngo bigisha ‘formule’ yo gukora ciment ariko benshi ntibari bakabona uko ikorwa.
Aba barimu bavuga ko mu masomo y’ubugenge hari byinshi bigisha ariko bakaba batarabikoresha cyangwa ngo babone aho bikora mu buzima busanzwe.
Urugendo nk’uru ngo rubafasha kurushaho kumva neza ibyo baha abanyeshuri no kubafasha kubyumva neza, ndetse bagasaba ko abanyeshuri nabo babona amahirwe nk’aya.
Modeste Nsanzimana umwarimu muri TTC Rubengera avuga ko ibyo yigishaga mu magambo yabibonye mu bikorwa kuri CIMERWA akarushaho kubisobanukirwa no kuba yabasha kubisobanurira abo yigisha kurusha mbere.
Nsanzimana ati “Twigishaga abanyeshuri imikorerwe ya ciment ariko tubyigisha mu mugambo natwe tutazi uko bikorwa twabashije kureba uko bikorwa n’uburyo bivangwa bikabyara ciment igitekerezo twahavanye ni uko n’abanyeshuri twigisha bahabwa aya mahirwe nabo bakibonera ibyo tubigisha mu magambo.”
Muri uru rugendo abarimu b’ariya mashuri yombi baganiriye ku ngamba zo kunoza umurimo wabo kugira ngo bahe abanyeshuri ubumenyi bufite ireme.
Gervais Mukiza uyobora TTC Rubengera avuga ko umubano mwiza w’ikigo ayoboye n’ikigo cya Mururu ariwo wavuyemo igitekerezo nk’iki cyo kungura ubumenyi abarimu.
Mukiza ati “ubu turifuza ko byava ku buyobozi bikagera no ku banyeshuri nabo bakajya bagenderanira bakanafatanya mu bindi bikorwa bitandukanye bijyanye na masomo.”
Kenshi abanyeshuli biga ibintu mu magambo ariko batazi imikorere yabyo, abarezi n’abanyeshuri baba bakeneye ingendoshuri zibafasha kurushaho kumenya ibyo biga.
Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi
1 Comment
amafaranga ya fonctionnement bo bayakuyehe? twe turi mu mukanda kabisa. leta goboka abawe?
Comments are closed.