Rusizi: Umunyemari wabambuye Miliyoni 2 Frw bamuvugirije induru imbere ya Meya
Abantu 76 batuye mu murenge wa Gitambi mu karere ka Rusizi bavuga ko bamaze imyaka irenga 3 barambuwe na Rwiyemezamirimo amafaranga arenga miliyoni 2 Frw. Uyu munyemari ushinjwa ubuhemu yavugirijwe induru n’abaturage imbere y’umuyobozi w’akarere ubwo yavugaga ko nta mafaranga yo kubishyura afite.
Umunyemari Nzagirante Fiacre ushinjwa n’abaturage kubambura, yakoresheje abaturage ubwo bamwubakiraga uruganda rutunganya Kawa rwa Mukarugundu.
Aba baturage bagaragarizaga umuyobozi w’akarere ka Rusizi ibibazo bibugarije, bamwe mu bakoreye uyu mugabo, bavuga ko bamaze imyaka itatu batarishyurwa dore ko batangiye kubaka kuri uru ruganda mu mwaka wa 2013.
Aba baturage bavuga ko amaso yaheze mu kirere kuko bakomeje gusiragira kuri uyu rwiyemezamirimo ngo abishyure ariko akabatera utwatsi.
Umwe muri aba baturage witwa Jonas Hategekimana agira ati ” Njye habe n’urutoboye nahawe nagiye kumukorera nzi ko nzigurira agahene cyangwa icyana cy’ingurube ariko dore nabuze n’ayagura isabune. Byitwa ko twakoze.”
Uyu muturage uvuga ko aka kazi kasize afite imyeenda myinshi mu baturanyi kuko yagiye yaka amadeni yizeye ko azishyurwa, avuga ko uyu rwiyemezamirimo yamwambuye ibihumbi 29 Frw. Gusa akavuga ko abambuwe ari benshi kuko badasiba kujya kumwishyuza.
Uyu munyemari wahise ahamagazwa n’umuyobozi w’akarere kugira ngo yisobanure, ntiyahakanye ko afitiye abaturage aya mafaranga, gusa avuga ko nta mafaranga afite kuko na we yatengushywe n’akarere kamubereyemo umweenda.
Akimara kuvuga ko nta mafaranga afite, abaturage bahise baterurira icya rimwe bavuga ko barambiwe kwihanganira ubu buhemu bakorewe muri iyi myaka itatu ishize.
Fiacre Nzagirante avuga ko bitamworohera kwishyura aba baturage kuko n’uru ruganda rwe nta gihe kinini rumaze rutangiye gukora.
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic avuga ko uyu munyemari yarangaranye abaturage, amusaba kubishyura bidatinze. Ati ” Ntibyumva ukuntu umuntu nk’uyu ugirirwa ikizere n’abaturage bose yarangiza akabambura gusa.”
Meya Frederic yahise asaba uyu munyemari kwishyura abo afitiye umwenda bose bitarenze uku kwezi kwa Ugushyingo.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW
8 Comments
Uyu muyobozi nawe nibihanze.Nonese nibakarere karamwambuye abivuzehwiki?
Abashobora kubabumvise neza banasomye inkuru neza mwambwira umuti uyumuyobozi yatanze kuriki kibazo cyabaturage ndetse na rwiyemezamirimo kobose bafite ikibazo kimeze kimwe? Abayobozi bacu naborimwe ntibaba bazibyo barimo.
nonese murabona iryo kote ari serieux ?
Yambara gikongomani buriya yariguze hakurya.Ninayo mpamvu ibyasobanura harimo akavuyo.Ariko bashyiraho abantu nkaba babuze abandi bashyiraho koko? Ndabona nabandi babibonye.Umuturage ati nambuwe na rwiyemezamirimo, uwo nawe akavugako yambuywe n’akarere, uwo muyobozi ati nguhaye ukwezi ngube wishyuye abaturage.Munyumvire namwe iryotwagushije.Harya hagati yigi ninkoko niki cyabanjirije ikindi?
ariko urwanda rufite ibibazo nukuri ubuse uyu mu mayer wamakote adasobanutse yakemuye iki koko ahubwo yateje ibibazo kurusha kubikemura nibishyure rwiyemezamirimo nawe yishyure abaturage ubuse urabona haricyo yabivuzeho ko abiciyeye kuruhande
Namushikuza iriya phone nkiruka
Ikote ryo ubanza ari rumbiya ya kera!!!
murumuti wamenyo rwose ngo nirumbiya reka mugire inama nafate amafranga bagomba kwishyura rwiyemeza mirimo bafatanije nushinze ibibereho yabaturage na rwiyemeza mirimo bishyure abaturage ntawubereyeho kurengana narwiyemeza mirimo nawe narenganurwe
Comments are closed.