Ni igikorwa cyatangiye ahagana saa yine za mugitondo kuri uyu wa kane muri chapelle ya Gereza ya Nyarugenge, cyaranzwe n’indirimbo za Chorale Ikizere, ubuhamya bw’uwagize uruhare muri Jenoside hamwe n’ijambo ry’abayobozi bashya b’urwego rw’amagereza mu Rwanda. Uyu muhango witabiriwe n’imfungwa n’abagororwa amagana bari buzuye iki cyumba, witabiriwe kandi n’abafunze bazwi barimo nka Dr Rose Mukankomeje […]Irambuye
Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu isoko mpuzamahanga riremwa n’abaturage baturutse mu bihugu bya DRC, u Burundi n’u Rwanda riri i Rusizi ryafashwe n’inkongi y’umuriro, biravugwa ko byatewe n’intsinga z’amashanyarazi ubwo bacanaga imashini isya ifu ya Kawunga. Ngo byatewe n’itsinga zakoze ibyo bita circuit bibyara inkongi y’umuriro yatwitse isoko ryose rirakongoka. Matabaro Joseph […]Irambuye
*Imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 02 Mata yahitanye abantu 13; *Ingaruka zayo ziraruta kure izagaragaye mu mezi atatu yabanje; *Kubaka mu kajagari, ruhurura nke, n’ibikorwa remezo bishaje biri mu biteza ibibazo; *Ngo hari amakuru atari yo ku batuye mu manegeka atangazwa, nyuma bakagaragara bahitanywe n’ibiza. Mu ijoro rya tariki ya 02 Mata rishyira iya […]Irambuye
Mu gihe ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda rigeregeza kubaha umurongo ngengamikorere, urwego rushizwe ubuzima mu Karere ka Kirehe rwo rurasaba abaturage kwitondera abavuzi gakondo banyanyagiye hirya no hino mu Mirenge kuko ngo hakirimo abitwikira ubu buvuzi bakangiza ubuzima. Mu Karere ka Kirehe, ubuvuzi gakondo ntiburagira umurongo ufatika, dore ko nta n’umubare ufatika w’ababukora uzwi. Abavuzi […]Irambuye
Abaturage bakoze imirimo yo kubaka umupaka wa Kagitumba uhuza u Rwanda na Uganda bararira ayo kwarika nyuma yo kwamburwa na sosiyete y’ubwubatsi yo muri icyo gihugu yari yabahaye akazi, igenda itabishyuye. Barasaba Leta y’u Rwanda kubishyuriza, ariko ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buvuga ko hakiri gukorwa ubuvugizi kugira ngo iyi kampani izabishyure. Aba bakozi basaga 140 […]Irambuye
Ibi byavuzwe na Major Gen Paul Rwarakabije ubwo yari amaze guhererekanya ubushobozi ba mugenzi we umusimbuye kuri uriya mwanya ariwe Brig Gen George Rwigamba wahoze akuriye ingabo mu Ntara y’Amajyepfo. Uyu muhango wabereye aho Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (Rwanda Correctional Services, RCS) rukorera. MajGen Paul Rwarakabije yijeje abamusimbuye ko azakomeza gukorana na bo bya hafi cyane […]Irambuye
*Ubushakashatsi bwa 2009 bwerekanye ko 23% y’Abanyarwanda bafite ihungabana. *Umwaka ushize abantu 1712 bagaragaje ibimenyetso by’ihungabana, 28% bagiye mu bitaro. *Ababyeyi bagomba kwita ku magambo bakoresha baganiriza abana kuri Jenoside. Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere cyo gutegura ibikorwa byo guhangana n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikigo cy’igihugu […]Irambuye
Mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hatowe ubuyobozi bushya bw’umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw’akarere, umuyobozi mushya Rwiririza J.M Vianny yijeje abatuye Ngoma ko muri manda ye agiye kuzamura ubukungu by’umwihariko ashingiye ku gihingwa cy’urutoki cyera cyane muri aka karere. Abenshi mu batuye akarere ka Ngoma muri rusange batuzwe n’ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko n’abanyamuryango ba […]Irambuye
Mu Kinyaga ni agace k’Iburengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda, ariko izina aho ryaturutse nyabyo ni ku gace gato gakora ku turere twa Rusizi na Nyamasheke ahari urugo rwa Kigeli IV Rwabugiri ari naho yarashe umwambi bawubura akababwira ngo “Uri mu Kinyaga” izina rigafata ubwo. Ariko ubu ayo mateka nta kiyaranga abahatuye bavuga ko ari kugenda azima. […]Irambuye
Urubyiruko rushya 28 rwo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo rukora mu byiciro binyuranye rwarahiriye kwinjira muri RPF-Inkotanyi rwiyemeje gutanga imbaraga zarwo mu kugeza igihugu ku ntego z’iterambere cyihaye. Kuri uyu wa gatandatu, urubyiruko rurimo abakozi mu bigo binyuranye, abakozi bo mu rugo, Bakarani-ngufu, n’abandi banyuranye barahiriye kwinjira mu muryango RPF-Inkotanyi no kuwukorera. Mbere […]Irambuye