Digiqole ad

Rusizi: Isoko ryahahirwagamo n’Abarundi, Abanyecongo n’Abanyarwanda ryahiye

 Rusizi: Isoko ryahahirwagamo n’Abarundi, Abanyecongo n’Abanyarwanda ryahiye

Mu gitondo cya kare kuri uyu wa Gatatu isoko mpuzamahanga riremwa n’abaturage baturutse mu bihugu bya DRC, u Burundi n’u Rwanda riri i Rusizi ryafashwe n’inkongi y’umuriro, biravugwa ko byatewe n’intsinga z’amashanyarazi ubwo  bacanaga imashini isya ifu ya Kawunga.

Umuseke wahageze isoko rikimo gushya
Umuseke wahageze isoko rikimo gushya

Ngo byatewe n’itsinga zakoze ibyo bita circuit bibyara inkongi y’umuriro yatwitse isoko ryose rirakongoka.

Matabaro Joseph wabonye uko uyu muriro watangiye, yabwiye Umuseke ati:“Njyewe mpagera nasanze hari gushya kandi ngo byaturutse ku kugenda k’umuriro, ugarutse intsinga zirashya kubera ko imashini imwe yaba yakongeje ibindi. Harimo ububiko bw’ibigori basyamo ifu ya kawunga hamwe n’imyumbati y’imivude bazasyamo ifu.”

Yavuze ko umuriro ntacyo wasize kuko watwitse byose. Umwe mu barinda iri soko waganiriye n’Umuseke witwa Habiyaremye Elias agira ati: “ Njyewe birambabaje kuko rihiye mvuye Nyamasheke kugira ngo nze nshakire ubuzima hano none turahombye.”

Umwe mubafite imigabane myinshi muri iri soko, Twagiramungu Jean Paul w’imyaka 64 y’amavuko akaba n’umuyobozi muri Coperative Gahinga Jyambere yavuze ko yababajwe n’uku gushya kw’isoko.

Yagize ati : “Ibyahiye ni byinshi harimo n’ibiribwa. Wasangaga hari umuntu ufite toni 30 kandi abanyamigabane twarengaga abantu 12. Imashini imwe itunganya ifu igura miliyoni eshanu (Frw 5 000 000), hangiritse imashini 10 zifite agaciro ka miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Twagiramungu yemeza ko nta bwishingizi bari bafite kandi ngo abafite uruhare muri biriya ni abashinzwe amashayarazi. Inzego za Police zabashije kuhagera zizimya bike ariko ibyishi byari byamaze kwangirika kuko ngo harokotse imashini ebyiri gusa.

Kugeza ubu ngo hamaze kubaho inkongi inshuro ebyiri, abaturage bakababazwa n’uko nta kizimyamwoto bagira. Ubu ngo abacuruzi bari mu gihombo kinshi kandi bitabaturutseho.

Biravugwa ko inkongi yatewe n'intsinga z'amashanyarazi
Biravugwa ko inkongi yatewe n’intsinga z’amashanyarazi
Isoko ryahiye rirakongoka
Isoko ryahiye rirakongoka
Isoko ryatangiye gushya mu gitondo kare
Isoko ryatangiye gushya mu gitondo kare

 Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE. RW/RUSIZI

4 Comments

  • izi nkongi za hato na hato zisobanuye iki? ese nahandi zirahaba ra???

  • No Ziiba mu Rwanda gusa

  • Nimwihangane cyane, abashinzwe amakoperative mugihugu barebe icyo babafasha.

  • Ibi byabaye nyabune abo byabayeho mwihangane cyane kandi mwihangane ariko msaba ubuyobozi bw’akarere ko bwashishikariza anaturage gufata ubwishingizi bw’ibintu byabo kandi hagatangwa n’uburenganzira busesuye kuri Kizimyamwoto ikajya itabarira kugihe! !!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish