Bamwe mu batuye akagari ka Nyamirambo umurenge wa Karembo mu karere ka Ngoma barasaba ko bakwegerezwa umuriro w’amashanyarazi ngo kuko uruhare rwabo rwo gutanga amafaranga basabwa barurangije bakaba basaba Leta ko na yo yabongereraho amashanyarazi akabageraho na bo. Ubuyobozi bw’umurenge wa Karembo butangaza ko bushima uruhare rw’abaturage ngo aho bigeze ubu raporo yamaze koherezwa mu […]Irambuye
Muri iyi minsi y’imvura nyinshi mu bice by’Iburengerazuba bw’u Rwanda umugezi wa Nyabarongo igice cyawo (meandre) cyasatiriye kininjira mu muhanda nyabagendwa cyane wa Karongi – Rubengera – Birambo – Buhanda (Ruhango) ubu abawukoresha bamaze iminsi irenga itatu batambuka neza. Nyabarongo aha yasatiriye umuhanda ni ahitwa i Kirinda mu murenge wa Murambi mu kagali ka Shyembe […]Irambuye
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gisanze, mu Murenge wa Rubengera afatanyije n’abakozi babiri b’Akagari n’abanyerondo bakubise abaturage batatu mu buryo bukomeye, babiri bajya mu bitaro. Ubu uyu muyobozi n’umwe mubo bafatanyije nabo barafunze kubera iki cyaha. Jean Damascene Habaguhirwa niwe muyobozi w’Akagari ushinjwa ko mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira kuwa mbere tariki 28/Werurwe/2016, hagati ya […]Irambuye
Umuyobozi mushya w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruriza n’abayobozi bashya b’umujyi n’uturere dutatu tuwugize bari kumwe mu Itorero ry’abayobozi i Gabiro babonye umwanya uhagije wo kuganira no kumvikana ku buryo bagiye gukura Umujyi aho wari bakawugeza mu cyerekezo 2020. Kuwa kane, abayobozi bashya baherutse gutorerwa imyanya inyuranye y’ubuyobozi ku rwego rw’uturere n’Umujyi wa Kigali basoje itorero […]Irambuye
Nyagatare – Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane, mu murenge wa Matimba, Akarere ka Nyagatare umupolisi kuri Station ya Police ya Matimba yarashe atabishaka umwana bivugwa ko yigaga mu mwaka wa gatanu w’amashuri yisumbuye, aza kugwa mu bitaro i Kigali. Amakuru agera k’Umuseke aravuga ko ejo Police ya Matimba yataye muri yombi umuntu ukekwaho […]Irambuye
Ngoma – Mu Kagari ka Nyamirambo, Umurenge wa Karembo haravugwa ikibazo cy’abana biga nabi bitewe n’amajoro barara bajya gushaka amazi mu gishanga cyitwa Gisaya kiri kure y’ingo zabo, kuko nta mazi meza cyangwa amabi bagira. Aba baturage bavuga ko kuva batura ahangaha bavoma amazi mabi yo mu gishanga cya Gisaya, nacyo kiri kure y’ingo zabo. […]Irambuye
Nta muntu ukomoka mu bihugu bikekwamo indwara ya ‘Yellow Fever’ (Fievre Jaune) uzinjira mu Rwanda aterekana ko yakingiwe, utarakingiwe agomba kumara ibyumweru bibiri mu kato akurikiranwa kugira ngo ataba yakwanduza abandi, iyo ni imwe mu ngmba Minisitiri w’Ubuzima Dr Agnes Binagwaho yavugiye mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane. Izi ndwara uko ari eshatu zimaze […]Irambuye
*Muri gereza ya Ngoma abasurwa ni 17% gusa *Ngo nabo nubwo bafunze ni abantu bakeneye kwitabwaho Abagore bafungiye muri Gereza ya Ngoma batangaje ko babajwe cyane no kuba imiryango yabo itajya ibasura kandi ngo nabo baba bakeneye kwitabwaho. Ibi umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda wavuze ko ari ikibazo gikomeye ndetse unabonamo akarengane. […]Irambuye
Masikini Theodore ufite ubumuga, yemeza ko abafite ubumuga bahura n’ihohoterwa ahantu hatandukanye, haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri. Ubwe yemeza ko ahura kenshi n’iki kibazo. Agira ati: “Iyo tugiye hirya no hino mu turere twacu haba mu isoko, kwa muganga cyangwa ku ishuri birahaba.” Avuga ko umuntu ufite ubumuga iyo agiye kwiga usanga […]Irambuye
Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, batangaza ko icyahoze ari EWSA cyanyujije inkingi z’amashanyarazi mu masambu yabo guhera mu mwaka wa 2011, kugeza n’uyu munsi REG ari nayo yahawe izi nshingano ikaba itarishyura aba baturage. Aba baturage bagera kuri 88, batuye mu Mudugudu wa Murambi ho mu Murenge wa […]Irambuye