Kuva ku wa 29-31 Werurwe i Nyamata mu karere ka Bugesera harabera inama yiga ku mpinduka ku bijyanye n’ishoramari mu bijyanye n’ubuzima hagamijwe gushishikariza abikorera ku giti cyabo kuzamura ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima. Iyi nama yateguwe na Minisiteri y’ubuzima irimo abahanga mu by’ubuzima, abaterankunga basanzwe batera inkunga ibikorwa by’ubuzima mu Rwanda baturuka hanze, abikorera […]Irambuye
Amb. Jacques Bihozagara wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, akaba inararibonye muri Politike y’u Rwanda na RPF-Inkotanyi by’umwihariko, yaguye muri Gereza ya Mpimba mu Burundi. Mu mirimo inyuranye Jacques Bihozagara yakoze harimo no kuba yarabaye Minisitiri ushinzwe impunzi, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa n’indi mirimo itandukanye. Ubu yari asigaye yikorera ibye mu […]Irambuye
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) ivuga ko ubushakashatsi bari gukora bumaze kubereka ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku kigero cya 84,3%, Ubu ngo igaragara cyane mu bana bavutse nyuma ya Jenoside kandi ngo bayanduzwa n’ababyeyi; Mu gihe mahanga ho ngo abantu bakuru nibo igaragaramo. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu cyari kigamije kubabwira aho […]Irambuye
Polisi mu karere ka Muhanga yihanagirije abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bw’akajagari ndetse banahagarika Sosiyete enye zikora ubucukuzi. Iki cyemezo kije nyuma y’iminsi micye ikirombe kigwiriye abantu batanu bagapfa, bacukuraga amabuye nta cyangombwa bafite. Kuri uyu kabiri, inzego za Police mu karere ka Muhanga, Kamonyi na Kigali ku bufatanye n’ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga bakaba […]Irambuye
Urubyiruko rwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, rwo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza rutagize amahirwe yo gukomeza amashuri rurakangurirwa kwitabira kwihangira imirimo kuko hari amafaranga ahari ategereje abazakora imishinga myiza, kandi bagatinyuka no kugana amabanki n’ibigo by’imari. Uru rubyiruko rukabakaba 250 rwo mu Turere twa Rwamagana na Kayonza rwarokotse Jenoside, rutagize amahirwe […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu taliki 29 Werurwe 2016 nibwo ku mupaka wa Rusizi I hambukiye Abanyarwanda 58 bari impunzi muri Congo Kinshasa kuva mu 1994. Bagizwe n’imiryango 18, bjyanwe mu nkambi y’agateganyo ya Nyagatare iri mu murenge wa Gihundwe, bose bahurizaho ku buzima bubi bwiganjemo gutotezwa n’abarwanyi bo mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, biganjemo abakoze […]Irambuye
Kuwa mbere tariki 28 Werurwe nibwo Ladislas Ntaganzwa woherejwe na Letaya Congo Kinshasa kuburanishwa mu Rwanda ku byaha bya Jenoside yagejejwe imbere y’Ubushinjacyaha amenyeshwa ibyaha aregwa aranabazwa. Faustin Nkusi Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda yatangaje ko usibye ibi uyu mugabo yanamenyeshejwe uburenganzira bwe nk’uregwa anahabwa icyemezo cyo kumufungwa by’agateganyo gitangwa na Parike. Ubu ngo Parike iri […]Irambuye
Gasabo – Umugabo Habyarimana na mushiki we Uwizeye bakurikiranyweho ibyaha byo gucuruza inzoga zitujuje ubuziranenge no guhimba akarango k’ibicuruzwa byemewe n’ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro. Aba bafatiwe i Remera bari bafite depot yuzuye inzoga zo mu bwoko bwa Gin bamwe bita Siriduwire zitujuje ubuziranenge. Uwizeye avuga ko izi nzoga yaziguze ku muntu ariko ngo ntiyari azi […]Irambuye
Ubwo Abadepite basuraga Akarere ka Karongi mu rwego rwo kureba aho ingengo y’imari igeze ikoreshwa, basanza hakiri ibikorwa byinshi by’iterambere bitarakorwa kandi byari biteganyijwe mu ngengo y’imari y’akarere ibura amezi atatu ngo irangire. Mubyo Abadepite bagaragaje harimo imihanda itaraharuwe, amazi ataragejejwe ku baturage nk’uko byari biteganyijwe, imiyoboro y’amazi itarakozwe, n’ibindi. Abadepite kandi bagaragaje impungenge ku […]Irambuye
Mu murenge wa Gatsibo akarere ka Gatsibo mu Burasirazuba, haravugwa ikibazo cy’abageze mu zabukuru bijejwe inkunga y’ingoboka, ariko na n’ubu amaso yaheze mu kirere. Iyi nkunga ngo hari hamwe yagiye itangwa, ariko ahandi ntiyatanzwe bibaza impamvu bo batayihawe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Gatsibo kuri iki kibazo buratangaza ko uku gutinda kw’iyi ngoboka kwatewe no kudahuza kwabaye […]Irambuye