Igikorwa cyabaye ku wa mbere tariki 11 Mata 2016, cyabanjirijwe n’ijoro ry’icyunamo ryabaye ku cyumweru. Hatanzwe ubuhamya butandukanye n’abantu banyuze mu nzira y’umusaraba mu gihe cya Jenoside, aho bose bagarukaga ku wari Bourgmestre wa Komine Murambi, Gatete Jean Baptiste ku bugome yari afite muri Jenoside. Iyi mibiri 59 ntabwo ari iyabonetse muri uyu mwaka ahubwo […]Irambuye
Gacurabwenge – Mu biganiro byo kwibuka ku ncuro ya 22 jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Aimble Udahemuka umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi atangaza ko muri aka karere hari abantu bane ubu bafunze bakekwaho ingengabitekerezo ya jenoside, agasaba abaturage kwirinda iki cyaha kuko hari itegeko rigihana ryashyizweho. Uyu muyobozi w’Akarere ka Kamponyi yabwiye abari mu biganiro kuri […]Irambuye
Mu ijoro ryo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, abanyeshuri biga ku ishuri rya Tumba College of Technology basabwe gutangaza ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu rwego rwo kurwanya ubushotoranyi n’ibikorwa bimwe na bimwe bidahwema gukora raporo mbi ku Rwanda. Iki gikorwa cyitabiriwe n’abanyeshuri biga mu ishuri ndetse n’abaturage barituriye, aho habanje igikorwa […]Irambuye
Ku Cyumweru tariki ya 10 Mata 2016, Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Rennes mu France bifatanyije n’inshuti zabo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, baniyemeza guhuza imbaraga mu kurwanya ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera. Uyu muhango watangiriye mu rusengoro rwa Mutagatifu Germain ruri mu mujyi wa Rennes. Nyuma ya misa bose bongeye guhurira mu nzu Mpuzamahanga ya […]Irambuye
Gasabo – Mu murenge wa Ndera kuri uyu wa mbere habaye umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ibihumbi biciwe ahanyuranye muri aka gace cyane cyane ku bitaro by’indwara zo mu mutwe bya Caraes aho n’abarwayi bari yo batagiriwe impuhwe. Iki gikorwa cyabanjirijwen’urugendo rwo kwibuka rwavuye ahitwa kuri 15 rugana i Ndera hamwe n’igitambo cya Misa […]Irambuye
*Kuri iyi Kiliziya hiciwe Abatutsi basaga 1000. Abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Murundi, mu karere ka Kayonza mu Burasirazuba bw’u Rwanda barasaba ko kuri kiliziya ya Rwinsheke hubakwa ikimenyetso cyiriho amazina y’abahiciwe basaga igihumbi muri Jenoside. Nubwo nta Rwibutso rwa Jenoside ruhari ariko hibukirwa buri mwaka, abaharokokeye bagasaba ko hashyirwa […]Irambuye
*Abunganira Munyagishari (atemera) bareguuye umukiliya wabo adahari; *Ku cyaha cy’Ubufatanyacyaha mu gukora icyaha cya Jenoside, Me Bikotwa ati “uwo bafatanyije ari he?” *Me Bikotwa ngo Ubushinjacyaha bwatubuye ibyaha,Ati “Ubushinjacyaha buvuga ibyo butazi;” *Abavoka barasaba ko umukiliya wabo akagirwa umwere, n’ubufasha bwa Miliyoni 12 Frw. Mu rubanza Ubushinjacyaha bukuru bukurikiranyemo Munyagishari Bernard ibyaha birimo gusambanya ku […]Irambuye
Nyuma y’imyaka 22 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye ingaruka zayo ziracyari nyinshi, bamwe mu barokotse mu murenge wa Ngoma Akagali ka Kaburemera hari abatarabona icumbi kandi bugarijwe n’ubukene. Ubuyobozi bw’Umurenge ariko buvuga ko buri gukora ibishoboka ngo abadafite aho kuba bahabone byihuse kuko ngo ari na bacye. Byagarutsweho ubwo urubyiruko rwiga muri kaminuza y’u Rwanda ishami […]Irambuye
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 09 Mata 2016, Abanyarwanda bagize Diaspora yo muri Côte d’Ivoire bafatanije n’inshuti zabo bahuriye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uyu muhango wabereye Abidjan mu cyumba mberabyombi cya Latrille Event, ukaba witabiriwe n’abantu b’ingeri nyinshi, harimo Abanyarwanda bakorera umuryango w’abibumbye, abakorera Banki […]Irambuye
*Abafaransa ngo ntibakwiye gutora Alain Juppé *Umuyobozi wa IBUKA yavuze ko Juppé afite amaraso y’Abanyarwanda mu biganza bye. Ubwo kuri Stade Amahoro haberaga umugoroba wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22, Perezida wa IBUKA Dr Jean Pierre Dusingizemungu yasabye Abafaransa kudaha ikizere Alain Juppe ushaka kwiyamamariza kuyobora U Bufaransa, anasaba ko ajyanwa mu […]Irambuye