Digiqole ad

Hari ubwo tuvuga ko nta batuye mu manegeka bakiriho, bakaboneka bishwe n’ibiza – Mukantabana

 Hari ubwo tuvuga ko nta batuye mu manegeka bakiriho, bakaboneka bishwe n’ibiza – Mukantabana

Minisitiri Mukantabana Seraphine

*Imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 02 Mata yahitanye abantu 13;

*Ingaruka zayo ziraruta kure izagaragaye mu mezi atatu yabanje;

*Kubaka mu kajagari, ruhurura nke, n’ibikorwa remezo bishaje biri mu biteza ibibazo;

*Ngo hari amakuru atari yo ku batuye mu manegeka atangazwa, nyuma bakagaragara bahitanywe n’ibiza.

Mu ijoro rya tariki ya 02 Mata rishyira iya gatatu, imvura yatangiye kugwa mu masaha ya Saa saba, yatwaye ubuzima bw’abantu 12 mu Mujyi wa Kigali gusa, abandi barakomereka. Bukeye hatangajwe amakuru y’iteganyagihe ko hateganyijwe indi mvura nk’iyi bamwe barara bayiteguye ariko ntiyagwa.

Minisitiri Seraphine Mukantabana mu kiganiro n'abanyamakuru.
Minisitiri Seraphine Mukantabana (Ibumoso)mu kiganiro n’abanyamakuru.

Iyi mvura kandi ngo yangije byinshi, birimo inzu zangiritse zirenga 200, ndetse n’izasenyutse burundu 68 mu Karere ka Nyarugenge, n’izindi nyinshi mu tundi Turere dutandukanye nka Gasabo, Nyanza, na Rutsiro aho yashenye inzu zirenga 60.

Kuri uyu wa kabiri, mu kiganiro n’abanyamakuru ku ngamba zo guhangana n’ibiza nyuma y’iminsi ibiri imvura itwaye ubuzima bw’abantu, ikanangiza ibintu byinshi, Minisitiri Mukantabana Seraphine yavuze ko iyi mvura yangije byinshi cyane kurenza ibyangijwe n’ibiza byo mu mezi atatu abanza y’uyu mwaka.

Yavuze ko ibiza byabaye mu mezi ya mbere kuva muri Mutarama kugera muri Werurwe, byahitanye ubuzima bw’abantu bagera kuri 13. Harimo 6 bazize inkangu, batatu bazize imyuzure n’abandi 4 bakubiswe n’inkuba.

Minisitiri Mukantabana Seraphine yasabye imbabazi ko hari ubwo bajya bavuga ko nta bantu batuye mu manegeka, ariko ngo bikagaragara ari uko haje ibiza abantu bagapfa.

Ati “Ni nko gusaba imbazi kuko akenshi twagiye tuza hano tukavuga imibare y’abantu batuye mu manegeka, umuntu akabona isa n’aho ntabagituyemo, ariko uko imvura iguye, uko ibiza bije abantu barapfa kandi wajya kureba ugasanga bari batuye mu manegeka.”

Min.Mukantabana yavuze ko nabo bagiye gukora ibishoboka bakiga ku mibare iba itangazwa y’abatuye mu manegeka, bagasesengura, ndetse bigerere aho batuye, aho kugendera kubiri mu bitabo.

Yavuze kandi ko akenshi ibiza bituruka kumvura ahanini biterwa n’imitere y’igihugu, ndetse n’ubuhangarwe bw’ibikorwa bitandukanye.

By’umwihariko ngo mu Mujyi wa Kigali, imyuzure n’ibindi bibazo birimo guterwa n’imvura biterwa n’abubaka mu kajagari bikagorana gufata amazi, ibikorwaremezo bishaje, ahantu hatari za ruhurura, abubaka ku buryo bunyuranije n’igishushanyo mbonera, ndetse n’abantu bagifite imyumvire yo hasi binangira kwimuka ahantu hateza ibibazo.

Ati “Ikibazo cyo kubaka mu kajagari gituma nta buryo bwo gukumira amazi bushobora kuboneka, amazi menshi ava ahantu hatandukanye araza agahurira hariya Nyabugogo.  Icyo ni ikibazo gikomeye, nubwo Nyabugogo abantu bakwirirwa bahakora gute ikibazo cy’amazi kitabonewe igisubizo twajya duhora dukora, imvura yagwa bikongera bigasenyuka.”

Minisitiri w’Ibiza avuga ko Leta ikwiye gushyira imbaraga mu guhangana n’ibi bibazo cyane cyane iby’ibikorwa-remezo n’imyubakire.

Minisiteri y’Ibiza n’Impunzi ifatanije n’Umujyi wa Kigali ngo bari gukora isesengura ryihuse ku bantu batuye mu manegeka, kugira ngo abafite ikibazo cyane bahite bimurwa.

Mininisitiri Mukanabana asubiza ibibazo by'abanyamakuru.
Mininisitiri Mukanabana asubiza ibibazo by’abanyamakuru.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Uzakoresha conferences de press uruhe. Imvura nayo ko ari mutarambirwa se, iraje ibereke ko mureba hafi sana !

    Nyakubahwa minister, nagirango uturangire ahantu na hamwe muri Kigali (usibye Kiyovu, Gikondo Kicukiro-Ziniya n’agace gato ka Nyamirambo) hakase imihanda mu buryo buri plannifie. Urebe Nyarutarama, Kibagabaga, munsi ya Rebero, Kimironko, Kagugu, Gisozi, Kagarama, Nyanza, Sahara, Rugando,…aho hose ni akaduruvayo ka za chateaux zubatse mu kajagari nyuma ya 1994. Nta sewage system, nta mihanda, nta ruhurura, imiyoboro y’amazi ntayo cg imaze imyaka 50…Ubu noneho ako kajagari karimo kwimukira Muyumbu, Karuruma, Ruyenzi, Nyamata, Ndera na Masaka, ndtse na Nyagasambu bagezeyo…ariko aba bategetsi bose ntawe ugira icyo abivugaho !

    Inama ni uko mwakwicara mukemera ko mwakosheje, ko hari ibyo mwirengagije gukora, mugafata noneho ingamba zo kubikosora, cyane cyane mugashyira budget ihagije mu kubaka ibikorwa-remezo mu mujyi; ibindi byose ni igipindi, gikubitirwa ahashashe n’imvura y’itumba.

  • kuki batangaza jbinyoma nyums bakivuguruza? ubuswa bubi! arasaba imbabazi se ngo abapfuye bazuke?

  • WARI WAZISABA SE KUZAJYA UZISABA… INKOMA MASHYI GUSA!!!

    • Udakangwa= Umutaripfana…Hahaaa; gutukana bibi!!!

  • Niko bigenda iyo wiyemeje kugendera ku kinyoma (bamwe nita tekiniki), uhora uvumburwa, ugahora usaba imbabazi.

  • Uyu Mudamu Minisitiri Seraphine Mukantabana muramurenganya, ubumenyi afite ntabwo ari ubwo guhangana n’ikibazo cy’ibiiza. Bari bakwiye kumurekera gusa ikibazo cy’impuunzi akaba aricyo ahangana nacyo kuko cyo hari ubumenyi n’ubunararibonye agifiteho, ariko rwose icyerekeranye n’ibiiza kirenze ubumenyi n’ubushobozi bwe.

    Nibarebe MINIRENA abe ariyo bashinga ikibazo cy’ibiiza, kuko yo ishobora wenda kuba ifite inzobere kuri icyo kibazo. Ariko Minisitiri wa MINIRENA nawe bari bakwiye gushyiraho umuntu wize ibijyanye cyangwa bifitanye isano n’izo nshingano z’iyo Minisiteri. Uwize iby’ubuganga ubu uyobora MINIRENA bakareba ahandi bamushyira ntabwo habura.

    Rwandans should learn to work professionally and efficiently, naho nidukora dukurikije gusa amarangamutima n’umugati tubona, ntaho byazatugeza.

  • Mwaramutse, nagira ngo mbasabe bayobozi, mwikomeza kureberera abaturage muyoboye bapfa. Nimugire icyo mukora. Mungire mu murenge wa Nyakabanda, Mu kagali ka munanira I na munanira 2 Ruhurura yangirije abantu mu mvura iheruka kubera impamvu zikurikira:
    1.Ruhurura yubatswe ku bwa Mutsindashyaka ifite ubugali buto cyane kuburyo ngo hari abagerageje kubivuga babatera utwatsi.2. N’ubwo yari nto ntabwo yubatswe neza kubera kunusura sima, 3. banze kwimura abaturage bari munzira yayo bagenda bayikatisha kandi muziko amazi adakata, 4. amazi yakira ava Mont Kigali, kumazu y’abaturage, Imyanda inyuranye barohamo n’ibindi ntibihuye n’umushobozi bw’ibyo yarikwiye kwakira, 5. Gusana bikorwa n’amafaranga y’ubudehe asanzwe ari make mu mudugudu bigakorikiranwa na komite z’ubudehe zidafite ubuhanga mu myubakire ya zaruhurura 6. Buri mudugudu ukora ibyawo, ukishakira umufundi ukwawo. Bene iyo misanire mwumva yakora ikintu kikaramba. 7. hasanwa hamwe ahandi bakahihorera kubera ubushobozi buke, 8. Iyo imvura iguye ahasanwe harasenyuka bagahora muri ibyo.
    Bayobozi turabasaba mushakira abaturage igisubizo kirambye bitaribyo tuzahora dushyingura kandi ntawabyifuza.

  • Muvandimwe Rwesa, Minisitiri ni umunyapolitiki, ntabwo ari umutekinisiye. Ibyo bibazo wibaza, ni ba PS, Directors na ba professionals bari muri izo Minisiteri bakwiye kubibazwa. Ahubwo kuki “batekinika”, bagatuma abanyapolitiki bafata ibyemezo bitari relevant? Dukwiye gukosora imikorere, abantu ntibahitanwe n’ibiza kubera ko babuze ababagira inama, kandi bahari ari nacyo bahemberwa!

    • Aliko kuba ari umunyapolitiki bivuze iki? Ko ibintu bigomba gupfa areba ngo hari technicians? Niba ari ibyo azasinyira urupapuro rumwirukana kuko si professional muri HR!!!!!
      Ubundi ntiyakagombye gufata ibyemezo arabanje kubona ubusobanuro buhagije ku kintu runaka. Niba aba professionals be ba technitse, nta advisor agira? That would be à shame. Ubundi kuki baha umuntu udafite ubumenyi kuyobora kandi hari abahari. Wenda ndabyumva haza ikibazo cy’amashyaka uko agabana cg gznder! Nonese ishyaka aturukamo nta wufite ubumenyi kuri natural disaster! Iryo ntiryaba ari ishyaka. Abagore b’abahanga bo tubibitseho ntihabura uwicara muri iriya V8 kdi abishoboye.

      • Ariko vraiment uyu mudamu aragerageza,hari benshi arusha njye ndabona atarananirwa ngo babe bamusimbura!!

  • Igihugu kiyobowe n’ kkinyoma nta kindi cyageraho! abantu bazapfa mpaka! Seraphine we no kubeshya ntabyo ashoboye ahora yinyuramo gusa. harya ubundi uriya mwanya yawubonye ate? mujye mubyibuka. najye nko muri REB kuko ndamuzi yize Education. naho gukinira ku baturage abireke.

  • ICYO NZI CYO IMPUNZI ZABAKONGOMANI ZILI MU RWANDA ZIMEREYE NABI SERAPHINE MU MANAMA YABO BAKU NDA KUGIRA ZIJYANYE NAMACAKUNE YABO….. NYAKWUBAHWA MINISTER, MWAGOMBYE KWOHEREZAYO ABANTU BAFASHA ABO BAKONGOMANI KUVA MULI AYO MAFUTI YABO Y’AMACAKUBILI. IJISHO LYA MUKURU……..

  • Nubundi byicwa no kutahigerera mwagiye mugenda ko nta maguru na essence mugenza??abayobozi abenshi hari ikosa ryo kuvuga ngo iki ntitwari tukizi ariko ubu turakimenyr tugiyr kugikosora ibi guhera kubayobozi b imidugudu kugezs kuba ministre pe simbagaya murakora muranitanga cyane wenda arinjye sinabishobora,ariko byaba byiza umuntu ahawe inshingano akagerageza kiyikora neza bishoboka yakumva atabishobora akabireka,iyi nteruro ngo ntitwari tubizi imaze igihr kinini ku bayobozi mu nzego nyinshi kdo ingaruka zayo sinzizs na gato kdi ntahando bipfira nuko nyine baba batagiye kuri terrain ngo barebe aho ibibazo biri.nukuri bagerageze bikosore!gusa baritanga turabashimira

  • Imicungire y’ibiza ni inshingano z’inzego nyinshi ndetse n’abaturage. Uyu munsi ibibazo by’imiturire ya Kigali byabaye kuva mu myaka 50 ntibyakemuka umunsi umwe. Gusa abaturage bakwiye nabo gufata iya mbere mu kurengera ubuzima bwabo. Nk’abakodesha amazu babona ko nabo yenda kubagwaho, kuki bishyura amafaranga yabo hejuru y’urupfu. Imibare y’abatuye mu manegeka itangwa n’inzego z’ibanze kandi izo nzego ni nazo zitanga ibyangombwa byo kubaka mu manegeka. MIDIMAR ntishobora kureba igihugu cyose ndetse no kugenzura imibare yatanzwe n’inzego z’ibanze bifata umwanya. So ni ugushyira mu gaciro bikumvikana ko buri wese akoze inshingano ze neza byashoboka gukumira ibiza.

  • Ariko se mwagiye mubanza mugakora isesengura?? Midimar niyo ishinzwe kwimura abari mu manegeka? Amanegeka ni ikibazo cy imiturire kigomba gucyemurwa na RHA ifatanyije n Uturere. Kuba yasabye imbabazi it is on behalf ya government yose especially local government kuko Sri nayo itanga imibare idahwitse. Ahubwo kuba yatinyutse kubivuga njye ndabona Biri positif!!! Iriya Minisiteri ishinzwe kugaragaza ibibazo, inzego bireba zikabicyemura. None se ubu bazimura abo manegeka, bacukure za ruhurura, batunganye imigezi, bubahishe amategeko y imyubakire, bashake ibihingwa birwanya inzara, bahashye inkongi, ……. Gucunga ibiza ni ibya buri rwego, Midimar igakurikirana ko bikorwa!

  • noneho ubwo byaba byiza ivuyeho?

  • hahahaaa!itekinika rizarikora erega

Comments are closed.

en_USEnglish