Digiqole ad

Gufasha uwahungabanye ntibigombera ubuhanga bw’ikirenga – RBC

 Gufasha uwahungabanye ntibigombera ubuhanga bw’ikirenga – RBC

Dr Yvonne Kayiteshonga Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC

*Ubushakashatsi bwa 2009 bwerekanye ko 23% y’Abanyarwanda bafite ihungabana.

*Umwaka ushize abantu 1712 bagaragaje ibimenyetso by’ihungabana, 28% bagiye mu bitaro.

*Ababyeyi bagomba kwita ku magambo bakoresha baganiriza abana kuri Jenoside.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa mbere cyo gutegura ibikorwa byo guhangana n’ihungabana mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe, cyatangaje ko hahuguwe abantu b’ingeri nyinshi bazafasha abahungabanye ariko gisaba Abanyarwanda bose gushyiraho akabo kuko ngo gufasha uwahungabanye ntibigombera inzobere.

Dr Yvonne Kayiteshonga Umuyobozi w'Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC
Dr Yvonne Kayiteshonga Umuyobozi w’Ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC

Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima, bavuga ko mu kwitegura hakiri kare kuzahangana n’ikibazo cy’ihungabana bahuguye abantu bo mu nzego zitandukanye bazajya batanga ubufasha ku bantu bazahura n’ikibazo cy’ihungabana mu gihe cyo kwibuka.

Uretse ko bakangurira buri Munyarwanda kuzagira uruhare mu gutanga ubufasha ku waba yahuye n’ihungabana, mu bahuguwe harimo abapolisi, abaforomo, abanyeshuri, abalimu, abakozi b’inzego z’ibanze, abakorerabushake ba Croix Rouge n’abandi ngo bazabashe gutanga ubufasha ku bantu bazahura n’ihungabana.

Undi wese utarahuguwe ngo uruhare rwe rushobora kuba guhamagara abashobora gufasha uwahungabanye, haba kuri telefone zitishyurwa cyangwa ku babihuguriwe.

Iki kigo gitangaza ko mu bushakashatsi buheruka gukorwa mu 2009, bwagaragaje ko Abanyarwanda 23% bari bafite ikibazo cy’ihungabana.

Muri iki kiganiro bavuze ko mu gihe cyo kwibuka hari n’abahura n’ibisa no guhungabana, bakagaragaza n’ibimenyetso ariko badafite ihungabana.

Dr. Yvonne KAYITESHONGA umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe avuga ko bose baba bagomba kwitabwaho ahubwo uwo bahaye ubufasha bw’ibanze bakamusaba kuzajya no kwa muganga kugira ngo abe yamubwira ko afite ikibazo cy’ihungabana.

Mu bantu 1 712 bagize ibibazo by’ihungabana umwaka ushize, 28% ni bo bagiye kwa muganga n’ubwo na bo ngo batahatinze. Abandi baherewe ubufasha aho baba bahuriye n’ikibazo.

Bavuze kandi ko mu bantu bafite ibibazo by’ihungabana 1% ariwe wagiye mu bitaro bivura indwara zo mu mutwe, na we basanze yari asanzwe afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe.

 

Ababyeyi bagomba kwitondera amagambo babwira abana kuri Jenoside

Mu mwaka ushize ngo abantu bagaragaje ihungabana cyane ni abari hagati y’imyaka 15 na 35.

Bagarutse ku cyo gufasha abana gukura bafite ukuri kuri Jenoside kandi ibyo babwiwe n’ibyo babona ntibibe byatera ihungabana.

Adelite Mukamana umuyobozi ushinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri IBUKA yavuze ko abana bagomba gusobanurirwa ibijyanye n’icyiciro by’ubuzima bbarimo, kandi ngo umwana agomba gusobanurirwa akanerekwa amashusho y’ibyo ashobora kumva.

Yavuze ko ababyeyi n’abandi baganiriza abana ku bijyanye na Jenoside bagomba kwita ku magambo bakoresha iyo baganiriza abana, birinda ko amagambo yabo yabiba imbuto mbi mu mwana, bigatuma akura yanga abantu bamwe bitewe n’uburyo umubyeyi yamusobanuriye nabi.

 

Uwumva yagize intege nke kubera amashusho, amajwi, agomba gufata iya mbere akaba avuye mu biganiro

Ikigo cy’ubuzima kandi kirakangurira abantu bakunda kugira ikibazo cy’ihungabana kuba aribo bafata iyambere, bakumva bafite intege nke bakabanza kwitarura ibikorwa birimo ibiganiro, cyangwa filimi byatumaga agira intege nke.

Bakanguriye kandi buri wese kudatererana umuntu begeranye wagaragaje ibimenyetso by’ihungabana, ngo agomba kumutega amatwi akamuhumuriza byaba ngombwa akamugeza ku zindi nzego z’ubuzima ziri hafi.

Iki kigo kandi cyashyizeho nomero itishyurwa izatangira gukora tariki ya 6 Mata, (tel 62 00) izajya ihamagarwa mu gihe umuntu asaba ubufasha, ndetse no gusobanuza aho umuntu yabona ubufasha bw’umuntu wahuye n’ihungabana.

Iyi nimero kandi ije yiyongera ku zindi zari zisanzwe iya SAMU 912 n’iya RHCC 114.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

 

en_USEnglish