Digiqole ad

Ngoma: Umuyobozi mushya wa FPR-Inkotanyi ngo agiye kuzamura ubuhinzi bw’urutoki

 Ngoma: Umuyobozi mushya wa FPR-Inkotanyi ngo agiye kuzamura ubuhinzi bw’urutoki

Rwiririza J.M.V (wakabiri ibumoso) yasimbuye Mupnezi George( wa gatatu)

Mu karere ka Ngoma mu Burasirazuba bw’u Rwanda hatowe ubuyobozi bushya bw’umuryango FPR-INKOTANYI ku rwego rw’akarere, umuyobozi mushya Rwiririza J.M Vianny yijeje abatuye Ngoma ko muri manda ye agiye kuzamura ubukungu by’umwihariko ashingiye ku gihingwa cy’urutoki cyera cyane muri aka karere.

Rwiririza J.M.V (wakabiri ibumoso) yasimbuye Mupnezi George( wa gatatu)
Rwiririza J.M.V (wakabiri ibumoso) yasimbuye Mupnezi George( wa gatatu)

Abenshi mu batuye akarere ka Ngoma muri rusange batuzwe n’ubuhinzi n’ubworozi by’umwihariko n’abanyamuryango ba FPR- INKOTANYI muri aka karere.

Ku bw’ibyo nyuma y’amatora mu bazayobora RPF Inkotanyi muri Ngoma, Rwiririza J.M Vianny nk’umuyobozi mushya, w’umuryango yarahiriye gufatanya n’ubuyobozi bw’akarere mu guteza imbere akarere.

Yavuze ko agiye kwibanda cyane ku kuzamura ubukungu ashingiye by’umwihariko ku buhinzi bw’urutoki nka kimwe mu bihingwa byera cyane muri aka gace k’Uburasirazuba.

Rwiririza ati “Akarere kacu kera cyane urutoki iyo uhazengurutse ubona hari agace kamwe barwitayeho ahandi batarwitayeho, tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo uru rutoki rubabyarire umusaruro.”

Bamwe mu banyamuryango ba FPR- INKOTANYI twaganiriye badutangarije ko umunyamuryango mwiza ari uwubahiriza gahunda za Leta agakorana neza n’inzego bwite za Leta.

Hagenimana Esther twaganiriye, ati “Umunyamuryango ikiza ni ukujyana na gahunda za Leta kandi ugaharanira iterambere muri rusange. Nk’umwanzuro wanjye ni ugushakisha umuntu wese unyuranya na gahunda za Leta nkamugira inama tugasenyera umugozi umwe.”

Rwiririza J.M.Vianny watorewe kuyobora umuryango FPR-INKOTANYI mu karere ka Ngoma ubusanzwe ni umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Ubukungu n’Iterambere ry’Akarere, akaba yasimbuye kuri uyu mwanya Mupenzi George watorewe kuba Mayor w’Akarere ka Nyagatare.

Abanyamuryango bitabiriye iki gikorwa bari beshi
Abanyamuryango bitabiriye iki gikorwa bari beshi
Komite nshya ya RPF yiyemeje kuzamura ubuhinzi bw'urutoki
Komite nshya ya RPF yiyemeje kuzamura ubuhinzi bw’urutoki

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish