Digiqole ad

“RCS nta muntu uyivamo, tuzaharanira icyayiteza imbere,” Rwarakabije

 “RCS nta muntu uyivamo, tuzaharanira icyayiteza imbere,” Rwarakabije

Abayobozi bashya n’abacyuye igihe muri RCS bahererekanyije ububasha

Ibi byavuzwe na Major Gen Paul Rwarakabije ubwo yari amaze guhererekanya ubushobozi ba mugenzi we umusimbuye kuri uriya mwanya ariwe Brig Gen George Rwigamba wahoze akuriye ingabo mu Ntara y’Amajyepfo.

Abayobozi bashya n'abacyuye igihe muri RCS bahererekanyije ububasha
Abayobozi bashya n’abacyuye igihe muri RCS bahererekanyije ububasha

Uyu muhango wabereye aho Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (Rwanda Correctional Services, RCS) rukorera. MajGen Paul Rwarakabije yijeje abamusimbuye ko azakomeza gukorana na bo bya hafi cyane cyane ko yari amaze imyaka itanu ayobora urwego.

Yagize ati: “RCS ni umuryango wacu, nta muntu uyivamo. Tuzahora duharanira icyateza imbere RCS aho tuzaba turi hose.”

BrigGen George Rwigamba wasimbuye Rwarakabije ku buyobozi bwa RCS, yabwiye abakozi b’urwego bari muri uyu muhango ko aje gukomereza aho abayobozi bacyuye igihe bari bageze, abasaba ubufatanye bugaragara.

CGP Rwigamba yakanguriye abakozi ba RCS kurushaho kurangwa n’ikinyabupfura kuko ngo ni wo musingi w’akazi kabo.

Uyu muhango wari uhagarariwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Musa Fazil Harerimana, na we yifurije abayobozi bashya ba RCS kuzagira imirimo myiza kandi ashimira abacyuye igihe kubera umuhati bashyizeho kugira ngo RCS igere ku nshingano zayo mu gihe bamaze bakorana.

Komiseri mukuru mushya wa RCS, CGP George Rwigamba yatangiye imirimo yo kuyobora RCS ari kumwe na Lt Col  Chantal Ujeneza uzaba amwungirije, uyu akaba yasimbuye DCG Mary Gahonzire.

Inama y’Abaminisitire  yateranye tariki ya 29 Werurwe 2016 yemeje ko BrigGen George Rwigamba agizwe Komiseri mukuru wa RCS asimbuye Paul Rwarakabije wayoboraga uru rwego guhera muri 2011.

UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Murakazaneza muri RCS mudufashe ibibazo byananiranye nkicyimishahara cyatangiye kuva 2011 nubu kikaba kitarakemuka

  • jyenda wicare mu rugo , ureke amagambo.

    • @ rivh

      Wowe se umwohereza kwicara mu rugo nkande ko atari wowe utanga imyanya?

      Ugomba kumenya ko n’ubwo Maj Gen Rwarakabije atahabwa undi mwanya akiri umusirikare muri RDF n’igarade rye mu gihe cyose atarasezererwa mu ngabo z’igihugu!

  • @RWARAKABIJE ati:RCS n’umuryango wacu”yavugishijukuri kuko ejo cg ejobundi buriwese yakwibonayo,maze akanjya kugororwa.

  • icyo atavuze ni iki? uyu musaza nako general arabizi neza ko ejo cg ejobundi yakwerekeza aho abandi babajyana!

  • Ahubwo se nibabe ba mutegurira igitanda muli Prison ariko nawe si umwana yarabirangije aracyari umusirikare niyegere Tom Byabagamba na Rusagara na Kayibayiza NB bo nta muntu bahemukiye nta mubavuga nabi bariya bazasa bazamusigamo

  • ntekereza ko atari icyo yashakaga kuvuga dear!Akazi keza ku binjira n’abasohoka nabo bari in service kuko they have their ranks!

  • Ariko ibyobyose muvuga ni ibyiki H.E aramuzi kandi ni umwe mubasirikari bakuru b’igihugu cyacu nubwo atabona udi mwanya aracyaringabo kandi ikagaragara nuko aho yaragejeje RCS hashimishije ugereranyije nambere,naho Gereza ya yijyamo nk’uko natwe twese twayijyamo kuko umutu amanya uko ari ariko nta wumunya uko ejo azaba ameze. Twere kumukatira kuko tutari abacamanza !. Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish