Kwibuka22 muri ‘1930’: Umuhango witabiriwe n’abafunze benshi
Ni igikorwa cyatangiye ahagana saa yine za mugitondo kuri uyu wa kane muri chapelle ya Gereza ya Nyarugenge, cyaranzwe n’indirimbo za Chorale Ikizere, ubuhamya bw’uwagize uruhare muri Jenoside hamwe n’ijambo ry’abayobozi bashya b’urwego rw’amagereza mu Rwanda.
Uyu muhango witabiriwe n’imfungwa n’abagororwa amagana bari buzuye iki cyumba, witabiriwe kandi n’abafunze bazwi barimo nka Dr Rose Mukankomeje umuyobozi w’ikigo REMA, umuhanzi uzwi cyane Kizito Mihigo, Mme Valerie Bemeriki wari umunyamakuru kuri Radio RTLM muri Jenoside, Mme Victoire Ingabire wahamwe n’ibyaha byo kwamamaza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse na Bernard Munyagishari woherejwe na Arusha umaze iminsi yaranze kuza mu iburanisha na Ladislas Ntaganzwa wafatiwe muri Congo Kinshasa.
Komiseri mukuru w’urwego rw’amagereza George Rwigamba yabwiye abitabiriye uyu muhango ko amaze icyumweru muri uyu murimo mushya ariko n’ubundi afite gahunda yo kuzaza kuganira nabafungiye aha byihariye.
Komiseri Rwigamba yabasabye ko bakwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside muri iki gihe no mu bihe bisanzwe kandi bakagerageza gufasha bagenzi babo bashobora guhura n’ihungabana aha muri gereza.
Uyu muyobozi yibukije abafungiye aha ko iyo imbaraga zakoreshejwe mu gutegura no gukora Jenoside zikoreshwa mu kubanisha abanyarwanda u Rwanda ubu ruba rugeze kure mu iterambere.
Yatinze cyane ku mutekano n’imyitwarire myiza ikwiye kuranga abafunze muri ibi bihe ndetse no mu bihe bisanzwe.
Muri uyu muhango hatanzwe ubuhamya bw’umwe mu bagize uruhare muri Jenoside bemera icyaha bakoze, yavuze ko icyaha yakoze ari indengakamere ariko yicujije akihana kandi akaba ashima inzira u Rwanda rwafashe yo kunga abarokotse n’ababahemukiye.
Umwe mu bafungiye icyaha cya Jenoside witwa Israel Dusingizimana yabwiye Umuseke ko nabo nk’abagororwa bazi ko mu myaka ya shize ingengabitekerezo ya Jenoside yari ikomeye cyane ariko ubu ikaba igenda igabanuka ku buryo bugaragara kubera ibiganiro bitandukanye bahabwa .
Muri uyu muhango habayeho ihungabana ku bantu bagera ku 10 barimo abafungiye ibyaha bya Jenoside ndetse n’abarokotse Jenoside bafungiye ibindi byaha.
Gereza ya Nyarugenge ubu irimo imfungwa n’abagororwa 2 921 muri bo 908 bafungiye ibyaha bya Jenoside.
Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW
43 Comments
TUZABABOHOZA SHA …..VUBA BWANGU
Uzabanze wibohoze sha kuko uraboshye mumutwe ufitemo amapingu akomeye
Tuzababohoza tu. Muri bazima or no, ariko tuzababohoro. Mutugaye gutinda ariko ntimuzatugayira guhera.
twibohoje rimwe muvandi naho woweushaka kuboza abakoze genocide sinzi inzira uzaca kuko turimaso ntituzemera ko genocide izongera kubaho ukundi
@UDAKANGWA, reka nizereko arukubabohoza mubitekerezo byabo BIBI no kubigisha URUKUNDO bakareka Urwango sibyo?
Naho ubundi niba ataribyo, wadufasha ukatubwira neza ibyo muzababohozaho. Udusize murungabangabo sobanuraneza nshuti.
Amahoro nurukundo bibe muritwebwe twese AMEN. Murakoze
utegereje kuzababohoza ryali?aruko barangije ibihano?uzabanze wibohoze kuko aba bamwe muribo babohotse mumutima bemey,ibyo bakoze sinkawe ugihuzagurikira mumashyamba.
Iyo nzirandende ntizibagirana.
Shout out to Kizito, ma nigga
RURIYA RUKWETO KIZITO YAMBAYE NIRWO RUGEZWEHO MWIYI MINSI,KIZITO ARI MURI VACANCE MAGO AFUNZWE.
Wowe UDAKANGWA, Ngo urukweto rwa Kizito rugezweho, ngo wagirango ari muri vacance? Nonese imfungwa zari zisanzwe ziyubashye wagiragango niyo bafunzwe ntizikomeza zikihesha agaciro? Vana amatiku yawe aho. Niba ari muri vacance se wowe wasabye ukayijyamo ra? Niba ubona ari heza? Ariko mwagiye muvuga ibivugika byakwanga ukibikamo ibifuti byawe bikakugumamo wenyine.
Wowe wiyita Udakangwa uracyaboshywe ningengabitekerezo ya genoside. Abo uvuga ko muzabohoza vuba bemeye ibyo baregwa kandi babisabira imbabazi. Wowe uri muzasabwe.
victor ingabire urumusirimu kabisa ubukeye sana. erega uri na mwiza.
Yarize arasobanutse afite icyo aharanira kandi yahisemo kujya kukibwira abanyarwanda azi neza ko bishobora kuzamugiraho ingaruka. Uyu mutegarugori nintwari.
@Rungano Yizeko Benekanyarwanda bagomba gutanywa? Cg Yizeko abantu baguye mumirwano bababazize GENOCIDE?? UUUUHH….., Ariko banyarwanda konduzi dukomeje gushimishwa nuko Ababyeyi bacu bishe abavandimwe bacu? Tukaba twarigize intwarizo kumena amaraso atariho urubanza? Tukababazwa cyane nabacu bazize ubutegetsi bubi bwatwoheje kwica, ntitwite kubandi banyarwanda bicwaga ntacyo bazira?? Mbeseye ubwo mwumva dufite irihe shema ry’uko ababyeyi bacu,inshuti nabaturanyi bacu bishe abantu?? Peee ubu turanze tubaye itwari zikibi? Zokwica impinja? Ubukoko niwo murage tugiye gusigira abadukomokaho?? Oya MANA Ndakwinginze tubabarire ubwicanyi bwakozwe nababyeyi bacu. Ntibikabehoko twaba intwari zokwica, oya MANA tubabarire udukize uyu MUVUMO wamaraso yinzirakarengane zapfuye ntacyo zakoze. Tubabarire MANA UDUKIRIZE IGIHUGU Amen.murakoze
Ingabire se niwe ucyeye wenyine ubonyemo ko ari bose ra? Ariko Ingabire Victoire yarisize aga produit karamufata, dore mumaboko haratukura sana nagabanyeho gacye byarushaho kuba byiza. Iyaba n’imitima yacu yacyaga icya byarushaho kuba byiza nkuko twisiga tugacya inyuma gusa. Burya umuntu nyamuntu umumenyera mubiva mumutima we iyo avuga za reactions mubikorwa cga mumvugo ze. Imana yaduhishe byinshi, iyaba buri umwe yareba mu mutima wundi ibirunzemo.
Mme victoire ingabire na kizito mihigo nibo bakire murigereza kbs wagira ngo mago bari muri vacance!! abandi baraciriritse inzara yenda kubata kugasi peeee.mana tabara.
Ngo inzara igiye kubata ku gasi? Iririre, urabona ukuntu bameze neza babyibushye, bacyeye, nigeze kumva ngo hari umuntu basezereye ngo atahe, asaba kugumamo ati: aha niho nirira ntavunitse, ati aha muri gereza handutira ubuzima narimbayemo hanze. None wowe ngo inzara yenda kubata ku gasi? Uba wabuze ibyo unenga kabisa, warangiza ukavuga amangambure gusa. Ahubwo se kuki wowe utabarimo ko numva ubarenze, mubyo bamwe bazize wowe wasigariy’iki? Nawe ukeneye kugororwa tu.
Umuseke namwe musigaye mutunyongera ibitekerezo?Ko nari mvuze ko Kizito yaba azira indirimbo ibyo koko n’ikosa?Mwisubireho!
Ariko Mutuzo ntugakabye! None se iyi nkuru iravuga ibyo abantu bafungiye? Cg iravuga ibijyanye no kwibuka? Nawe wari watandukiriye, wirenganya Umuseke!
@Mutuzo, nonese koko, wowe numutimanama wawe, Kizito yazize indirimbo ze?? Erega sibyiza nokuyoborwa namarangamutima yacu. Kizito ibwe ntiyemereyeko yarimumugambi woguhitana UMUKURU W’IGIHUGU??? koko, ibyo ubirengeje amaso utangiye kumuhimbira ibyo atavuze??
Eseye umukunda kuruta Leta yamufashe ukuboko igatuma tumumenya tukamukunda?
Oya twisubireho banyarwanda ikibi ntikineshe ikiza. Murakoze
simbona bose se basa neza babyibushye. Wavug ibindi naho inzara ntayo ibagaragaraho
Ariko se ruriya rubyiruka ko ari rwinshi rwakoz ibihe byaha!
Muri iyi nkuru nkuyemo ko 1930 hafungiye abantu 2921 , 908 bafungiye Jenocide ni kuvuga ko 2013 bafungiye ibyaha bisanzwe, byerekana ko guca abantu ihazabu bikiri kure, igihumetse nabi kigomba kujya muri prison. Muzehe Samuel ndamubonye aracyari muri gereza mu gihe mukuru we wari minisitiri yafunguwe na Arusha ni akumiro! Victoire Ingabire na Kizito mukomere! Valerie Bemeriki we ndabona agiye kugwa muri gereza.Imbabazi zizatangwa ryari ko abagabo barya imbwa zikishyura?
Wigize umuvugizi we se? Cg yari ihabara ryawe?
Mu Rwanda nicyo gihugu perezida atajya atanga imbabazi mu minsi mikuru.Uziko na Habyarimana yajyaga atanga imbabazi le 5juillet? wenda abo bitwa abajenosideri babavanemo arikose nkumuntu wibye ibishyimbo nibijumba kubera inzara nawe koko ?
Arko wowe ninde wakugize umucamanza,ko buriwese ufunze afite icyo azira kdi inkiko zabakatiye zabanje kubaburanisha,waretse buriwese agakanirwa urumukwiye?
Victoire ni ihabara wawe?
Kizito se we mufatanije ibyaha?
wagiye umenya ibyawe nshuti?
La justice est rendu au nom du peuple, njye nifuza ko na perezida ubwo bubasha yabwamburwa bugasubizwa abaturage.
ce qui fait plus de mal, c’erst que l’injustice est aussi rendu au nom du peuple, mais jamais par le peuple !
@Kimiya, umuntuwese azira ibyo yakoze. H.E gutanga cg kudatanga imbabazi nuburenganzira bwe, ikindi kandi, Dukomeze dukore ibyaha ngo ago ubuntu burahari(imbabazi)zizatangwa? Oya ntibikabeho.
Nta we utanga icyo adafite
uwicara agacabugufi akirega agasaba imbabazi arababarirwa. ariko uwintagira akatirwa urumukwiye.
Gusaba imbabazi!!! kizito yabonye izihe? Keretse niba igifungo arizo mbabazi
ntawifuza ghusubira aho twavuye. uwakoze ikibi nakiryozwe
Wowe wiyita Udakangwa, urababaje cyane, kubona nyuma y’imyaka 22, ugifite Ingengabitekerezo ya Jenoside! Niba ukihishe mu mashyamba ya Congo, uzagerageze uhamagare abo mwayabanagamo batashye mu Rwanda rwababyaye, bazakwibirira aho Igihugu kigeze cyiyubaka! Ngo muzababohoza? Iyo vurusi ntigifata abanyarwanda, twabonye urukingo rwayo! Uribeshya rero, kandi wowe n’abo muyisangiye, nimutikingiza, izabahitana! Imana ibafashe muhinduke!
WELKOME TO THE WORLD
banyakubahwa bayobozi mujye musoma izi comments, kuko zifite ibyo ziba zigaragaza cyane cyane ingengabitekerezo ya genocide no kumva ko niba mfite ufunzwe azira ibyaha yakoze ngomba kumushyigikira.abantu bafite benewabo bafunzwe kubera genocide bakwiye kumva ko batagomba kugendera mumurongo nkuwo banyuzemo kuko twebwe tukiri batoya tugomba gufata umurongo mwiza tukazabaho neza naho ubundi nituguma muribi ejo twarimbuka kandi umugabo arigira yakwibura agapfa.
URWANDA RURACYAFITE IKIBAZO GIKOMEYE PE!!!!!
Ni byiza kw’ibuka cyane cyane mwe abishe umuntu ni nkundi, mwaba mubikuye ku mutima cyangwa se mukabikora ku itegeko, abavugako Ingabire ari mwiza ngaho najye mw’irushanwa rya beza turebe ngo araba uwakangahe ? naho abeza babuze umurengwe wica kurusha inzara.
Bariya bambaye ubururu ko ntamenye abo aribo bashinzwe iki?
Tous les jeunes rwandais doivent leur mieux pourque les vieux démons de 1994 ne reviennent plus au Rwanda.
Tous les jeunes rwandais doivent faire leur mieux pourque les vieux démons de 1994 ne reviennent plus au Rwanda.
Karekezi nanjye ntyo, ubajije ibyo nibazaga. Nibura nawe ubajije ikintu kingirakamaro, naho ureke abazana amatiku abantu bibabariye dii. Nanjye babonaga abantu bambaye amashati y’ibara ry’ubururu cga se igitaka nkongera nkabona hasi bambaye imikara nkibaza bo bari muruhe ruhande? Ariko nanone nkabona ariya mashati y’igitaka cga ubururu bigasa na ririya bara ry’igitaka ryasimbuye ibara violet cga mauve cyera bambaraga mu kwibuka cga se mubindi biriyo bisanzwe. Jye buriya naketse ko ari abashyitsi. Hanyuma se, ziriya uniforms z’imfungwa zo se ko ziri uku biri? Ziriya zisa n’umweru n’abafungiwe ibisanzwe? Na ziriya za rose zisa niza Ingabire na Kizito n’abandi.. nabazize ingengasi na genocide? Cga uko mbikeka niko biri. Erega no kwibaza ugasobanuza ni byiza, aho kuguma muri qu’est-ce que-c’est.
Arikose ko mbona mwese mufite ingengas umuzima arihe? Uyu muzimu wateye urwanda wavuyehe?
nanwe igihe wapi
Ibaze kwandika ko nikumburiye kizito
Kuva yafungwa nibwo nkimbona
Imana yavuzeko yanga icyaha itanga umuntu
Nanjye rero ibyaha yakoze kandi yiyemereye
Nibyo nanze ariko kizito wanjye byo
Ndacyamwikundira????
Muba mutera abantu agahinda muri ibi bihe. Nimushaka muvuge iki,njye mbona bariya bantu batwiciye nta kindi kibakwiye uretse kwicishwa ishoka imitwe yabo igatabwa muri kaburimbo nk’uko bishe abacu! Naho iby’imbabazi,ntambabazi zihabwa utazigirira abandi. je crois en code d’Amourabi “oeil pour oeil dent pour dent” kandi simpamya ko iyo ari ingengabitekerezo ya Genocide!Nawese umuntu atemaguye ababyeyi bawe wirebera none ngo imbabazi? Izo mbabazise zibaho? Buriya twe twishimye rimwe, ubwo ba Karamira bakanirwaga urwo gupfa bakarasirwa kuri stade regional i Nyamirambo!
Comments are closed.