Mu Kinyaga: Aho iri zina ryakomotse bavuga ko amateka yaho agiye kuzima
Mu Kinyaga ni agace k’Iburengerazuba bw’amajyepfo y’u Rwanda, ariko izina aho ryaturutse nyabyo ni ku gace gato gakora ku turere twa Rusizi na Nyamasheke ahari urugo rwa Kigeli IV Rwabugiri ari naho yarashe umwambi bawubura akababwira ngo “Uri mu Kinyaga” izina rigafata ubwo. Ariko ubu ayo mateka nta kiyaranga abahatuye bavuga ko ari kugenda azima.
Mu Kinyaga ubusanzwe ni heza, ni hafi y’ikiyaga cya Kivu ni agace kera cyane kandi k’ubukerarugendo, habumbatiye n’amateka ariko ubu adasigasiwe.
Umusaza Bernard Nshizirungu w’ikigero cy’imyaka 80 nk’uko abivuga, ari mu bakuru batuye aha mu Kinyaga nyirizina aho izina ryakomotse.
Yabwiye Umuseke ati “Aha hari urugo rw’umwami, Rwabugiri ubwo yari yaraje kuraguza ku Nkombo yarashe umwami isha ahantu ho mu cyiika maze bagiye kuwushaka barawubura neza neza. Bamaze kwambuka umugezi wa Kirimbi nibwo umwami Rwabugiri yababwiye ati ‘umwambi uri mu Kinyaga’. Niyo nkomoko y’izina mu Kinyaga.”
Aha mu Kinyaga yarashe umwambi rero ubu umukecuru Veronica Nyirabahari w’imyaka hafi 70 ni we uhahinga n’abuzukuru be, gusa umwambi wa Rwabugiri ngo ntawigeze awubona kuva yawurasa.
Aho bivugwa ko yarashe uyu mukecuru yahateye ibiti by’imyeembe. Ati “Natwe iby’uko ari aha havuye izina mu Kinyaga twajyaga tubibwirwa n’abakuru batubwira ko haguye umwambi w’Umwami ariko na bo batigeze bawubona.”
Ikiranga aha hahoze n’urugo rwa Kigeli IV Rwabugiri ubu ni igiti cy’umuvumu n’ibihuru bigikikije.
Uretse kuba bivugwa ko higeze kuba Umwami kandi havuye izina rya Kinyaga nta kindi kiharanga gihari, abahatuye bakavuga ko amateka yaho ari kugenda azima kuko hatabungabunzwe, bakifuza ko byakorwa ndetse hakajya hanasurwa n’abagira amatsiko y’amateka.
Lambert Shema ufite umuco na Siporo mu nshingano mu karere ka Rusizi avuga ko ubu bagiye kubaka aha hantu neza kuko bafite umuterankunga nka Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) n’Ingoro ndangamurage y’u Rwanda.
Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/NYAMASHEKE
6 Comments
nibyiza ko dusigasira amateka yacu nkabanyarda rusizi mayor agire icyo akora kuko bitabaye ibyo hazazimangana sibyo naho yateye ku Nkombo muzahatembere muduhe amateka nibyiza byaho kuko ndumva ariheza murakoze umuseke
Yhooo! Binyibukije yandirimbo ngo “muzaze kureba ibyiza byacu mu kinyaga”nukuri ibyiza ko amateka yacu asigasirwa, murakoze!
Iyi nkuru mutugejejeho iranshimishije cyane, gusa ahantu hamwe honyine niho mwatubeshye nako mwibeshye,uyu musaza ndabona ntaho ahuriye n,iriya myaka mwamuhaye(80years)mukomere!
Mbega inkuru y’igice! Ubuse ko atatubwiye ari muwuhe Murenge, akagari yewe n’umudugudu kuburyo uwashaka kuhasura byamworohera. Abanyamakuru bacu wee
ni Umurenge wa NKANKA, Akagari ka KINYAGA, umudugudu wa Kinyaga
Nanjye numiwe
Comments are closed.