Digiqole ad

Kirehe: Abaturage barasabwa kwitondera abavuzi gakondo

 Kirehe: Abaturage barasabwa kwitondera abavuzi gakondo

Mu gihe ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda rigeregeza kubaha umurongo ngengamikorere, urwego rushizwe ubuzima mu Karere ka Kirehe rwo rurasaba abaturage kwitondera abavuzi gakondo banyanyagiye hirya no hino mu Mirenge kuko ngo hakirimo abitwikira ubu buvuzi bakangiza ubuzima.

Mu Karere ka Kirehe, ubuvuzi gakondo ntiburagira umurongo ufatika, dore ko nta n’umubare ufatika w’ababukora uzwi. Abavuzi gakondo mu Karere ka Kirehe bavuga ko bari hagati ya 300 na 250, mu gihe umukozi w’Akarere ka Kirehe ushinzwe ubuzima avuga ko babarirwa muri 448, bibumbiye mu mashyirahamwe 16.

Ndege Steven ukuriye abavuzi gakondo mu Karere ka Kirehe avuga ko kudahurira hamwe no kutigaragaza kwabo bituma hakirimo abarangwa n’imikorere idahwitse.

Ati “Imikorere yacu irimo iraba mibi kuko hari bamwe rwose bakora nabi…Ntibahuguwe…ntibabizi, ntibazi n’ibyo bakora, bigatuma n’abajyayo badakira.”

Kayiranga Jean Damascene ushinzwe ubuzima mu Karere ka Kirehe, avuga ko imikorere y’abavuzi gakondo ari kimwe mu bibangamiye ubuzima cyane cyane ubw’abana.

Yagize ati “Ushobora gusanga ku rwego rw’ibitaro haje case (ikibazo) imwe cyangwa ebyiri mu kwezi z’abana by’umwihariko bari munsi y’imyaka itanu bakoreweho imico itari myiza nko guhara, gukura ibyinyo,…ugasanga umwana aje nta maraso agifite, gusa iyo ibyo bigaragaye tugira inama iyo miryango.”

Twambazimana Dieudonne, Visi-Perezida w’ihuriro ry’abavuzi gakondo mu Rwanda akangurira buri wese wiyumvamo ubuvuzi gakondo kwigaragaza agafashwa kunoza ibyo akora. Akavuga ko gukorera mu mucyo byatuma n’inzobere zibona urubuga rwo kubunganira bakanoza ibyo bakora.

Amakuru yatangazwaga n’ihuriro ry’abavuzi ba gakondo mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2015, yavugaga ko nibura uyu mwaka ugombaga gusiga mu Karere ka Kirehe hari umubare uzwi w’abavuzi bagakondo.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish