Digiqole ad

Remera: Urubyiruko rushya rwinjiranye imihigo muri RPF-Inkotanyi

 Remera: Urubyiruko rushya rwinjiranye imihigo muri RPF-Inkotanyi

Urubyiruko rwarahiye.

Urubyiruko rushya 28 rwo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo rukora mu byiciro binyuranye rwarahiriye kwinjira muri RPF-Inkotanyi rwiyemeje gutanga imbaraga zarwo mu kugeza igihugu ku ntego z’iterambere cyihaye.

Urubyiruko rwarahiye.
Urubyiruko rwarahiye.

Kuri uyu wa gatandatu, urubyiruko rurimo abakozi mu bigo binyuranye, abakozi bo mu rugo, Bakarani-ngufu, n’abandi banyuranye barahiriye kwinjira mu muryango RPF-Inkotanyi no kuwukorera.

Mbere yo kurahira babanje kwigishwa amahame y’umuryango, imikorere n’imikoranire yawo, gahunda n’intego ufitiye u Rwanda.

Uru rubyiruko rwarahiye ngo ruzi neza ko abarubanjirije mu muryango hari byinshi bakoreye igihugu, bityo ngo baje kubunganira no kubaha amaboko kugira ngo bafatanye ibiri imbere, no kurinda ibyagezweho.

Uwitwa Nyagatare Marius nyuma yo kurahira yavuze ko yari asanzwe akorana na RPF ndetse ngo akurikirana ibikorwa byayo ariko akaba yari ataragira amahirwe yo kurahira.

Ngo yabonye bikwiye ko arahira kugira ngo abashe gufatanya n’abandi banyamuryango gukorera igihugu, bacyubaka nk’abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi.

Nyagatare nk’umusore ukiri muto, ngo aje kongera imbaraga ze ku zindi zirimo kubaka igihugu amanywa n’ijoro.

Ati “Hari byinshi urubyiruko ruba rukeneweho mu kubaka igihugu, hari ibyo twamaze kubona ababyeyi cyangwa bakuru bacu bagezeho, ariko hari intambwe nyinshi zikeneye kubakwa.”

Nyagatare Marius ngo aje gutanga imbaraga ze mu kubaka igihugu.
Nyagatare Marius ngo aje gutanga imbaraga ze mu kubaka igihugu.

Mubyo yumva, we na bagenzi be ngo bagiye gufasha ababatanze kugera muri RPF guhindura imyumvire imwe n’imwe irwanya Leta ikigaragara.

Ati “Nk’umunyamuryango wujuje ibyangombwa kandi uzi icyo RPF yakoze mu 1994, ndetse na mbere yaho, imbaraga nzanye ni ugufatanya nabo mu kubaka igihugu, nigisha abantu bamwe batarabyumva, ndetse ngerageza no gusobanurira abandi icyo RPF igamije mu kubaka igihugu ku bantu batabibona.”

Hakizimana Emmanuel uyobora urbyiruko rwa RPF-Inkotanyi mu Karere ka Gasabo, yahaye ikaze uru rubyiruko, ndetse arusaba kumva neza no kugendana n’abakuru muri gahunda zose z’umuryango, n’iz’igihugu muri rusange.

Ati “Nk’urubyiruko (rw’umuryango RPF-Inkotanyi) twifatanye n’abandi muri gahunda zose ziba zateguwe. Tube intangarugero, twirinda ikibi aho cyava kikagera hose.”

Hakizimana kandi yabasabye kugira uruhare muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 22 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, basura, bahumuriza kandi bifatanya n’abarokotse, ndetse no kwitabira ibikorwa byo gufasha no gushyigikira abarokotse Jenoside batishoboye.

Kayiranga Cyusa Lambert, uyobora urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Remera rusaga ibihumbi bitatu (3 000), asanga ngo aya ari amaboko mashya bungutse, agiye kubafasha muri gahunda zose z’umuryango n’iz’igihugu muri rusange.

Kayiranga Cyusa Lambert, uyobora urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Remera asanga ngo bungutse izindi mbaraga.
Kayiranga Cyusa Lambert, uyobora urubyiruko rwa RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Remera asanga ngo bungutse izindi mbaraga.
Mbere yo kurahira babanje kwigishwa amahame n'imirongo migari RPF-Inkotanyi igenderaho.
Mbere yo kurahira babanje kwigishwa amahame n’imirongo migari RPF-Inkotanyi igenderaho.
Mubarahiye harimo abakiri bato benshi.
Mubarahiye harimo abakiri bato benshi.
Bakurikiye inyigisho babanje guhabwa mbere yo kurahira.
Bakurikiye inyigisho babanje guhabwa mbere yo kurahira.
Umutoni Happy (ibumoso) na bagenzi be bagiye kurahira.
Umutoni Happy (ibumoso) na bagenzi be bagiye kurahira.
Igisonga cya mbere cya Nyampinga w'u Rwanda 2016, Peace Kwizera Ndaruhuhtse cyemereye uru rubyiruko rwa RPF kuzifatanya nabo muri gahunda zabo zose.
Igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 2016, Peace Kwizera Ndaruhuhtse cyemereye uru rubyiruko rwa RPF kuzifatanya nabo muri gahunda zabo zose.
Mbere yo kurahira babanje gusomerwa indahiro, banabwirwa agaciro ko kuyirahira.
Mbere yo kurahira babanje gusomerwa indahiro, banabwirwa agaciro ko kuyirahira.

DSC_0512 DSC_0514 DSC_0515 DSC_0519 DSC_0521 DSC_0522 DSC_0523 DSC_0531 DSC_0534 DSC_0536 DSC_0544

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Zero kabisa

  • Wonderful, congratulations the new members of RPF Inkotanyi. Remera komereza aho.

  • Muri mungamba neza!inkotanyi oyeeeee

  • oyeee rubyiruko.Cyusa courage kbsa

  • aliko bababuze ibiyobyabwenge ndabonabenshi ijisho ryarashililye

  • Yoo! Barahiye ko nibatabitunganya bazabambwa nk abagome?Mbega Mbega weee.nimuzi ibyo mu kora koko! Mwiziritse ibisasu?

  • Ndabona uwo wanyuma ahumirije nkurimo gusenga. Niba RPF nayo basigaye bayisenga ntumbaze.

Comments are closed.

en_USEnglish