Aba batashye bari barahunze mu mwaka 1994, nyuma y’imyaka 22 bahisemo kuva mu mashyamba ya Congo. Bavuze ko bajyaga babuzwa gutaha n’abayobozi babo, gutaha babifashijwemo n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR).Furaha Esiteri watashye yagize ati: “Nejejwe no kongera kugera aho navukiye kandi nabyariye. Mbega ibyiza we!…” Aba bambutse bose banyuze ku mupaka wa Rusizi […]Irambuye
Muhanga – Mu gikorwa cyo Kwibuka ku ncuro ya 22 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, Musenyeri MBONYINTEGE Smaragde akaba n’umushumba wa Diyozese ya Kabgayi yatangaje ko ikibazo cy’ubwoko bw’abahutu, abatutsi n’abatwa cyazanywe n’Abanyapolitiki bashaka kugera ku nyungu zabo. Ibi Musenyeri Mbonyintege Smaragde, yabigarutseho mu ijambo yavugiye mu muhango wo Kwibuka ku nshuro ya 22 bitaro […]Irambuye
Muri iki gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22 abapfakazi bayirokotse bifatanyije n’abandi Banyarwanda bose nguhangana n’ingengabitekerezo ya jenocide. Abapfakazi ba Jenoside bibumbiye mu muryango wa AVEGA bavuga ko muri iki gihe Abanyarwanda binjiyemo, nk’abagizweho ingaruka na Jenoside ubu ngo barakomeye kandi biteguye guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside kuko ngo bazi ingaruka mbi z’amacakubiri. […]Irambuye
Mu kiganiro Umuseke wagiranye n’Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda, yavuze ko guhera tariki ya 08/04/2016 Trraffic Police yasabye abifuza Service zose zirebana n’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Permis de conduire) ko bashobora kuzisaba banyuze ku rubuga rwa rwa Internet www.irembo.gov.rw . Ushaka izo service akoresha telefone igendanwa, akandika *909# akohereza. Nyuma akurikiza amabwiriza ahabwa […]Irambuye
Umukecuru warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi witwa Mukangwije Verena w’imyaka 64 utuye mu Mudugudu wa Mukayenzi, Akagari ka Ryankana, Umurenge wa Bugarama, mu Karere ka Rusizi acumbikiwe mu rusengero kubera kutagira aho kuba. Mukangwije Verena yari afite inzu nto yagondagondewe n’abaturanyi, mu kibanza yari yarahawe n’urusengero baturanye, ariko kuko iyo nzu ngo yaje gushakirwa n’umuhungu we […]Irambuye
Kuri uyu wa Kane ubwo Abanyanyarwanda bibutse ku nshuro ya 22 Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe muri Mata 1994, abatuye muri Kenya nabo bifatanyije n’inshuti zabo mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye kiri ahitwa Gigiri. Uyu muhango wari uhagarariwe na Perezida wa Sena ya Kenya, Ekwee Ethuro. Ethuro yavuze ko Abatutsi bishwe bari abaturage […]Irambuye
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bo mu Murenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo baratangaza ko nyuma y’amahano yababayeho mu 1994, ubu bongeye kwiyubaka ngo nubwo hatabura bamwe bagiheranwa n’agahinda bikaba byabatera kudindira. Ku musozi wa Rwankuba, mu Murenge wa Murambi, abarokotse baho babwiye UM– USEKE ko mu gihe cya Jenoside, Abatutsi bo kuri uyu musozi bagerageje […]Irambuye
Kuwa 07 Mata, Abanyarwanda n’inshuti zabo baba muri Tanzania bahuriye ku biro by’ubunyamabanga bukuru bwa Afurika y’Iburasirazuba bahuriye Arusha bibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22. Uyu muhango winitabiriwe n’umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Dr. Richard Sezibera, uwahoze ari umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) Hassan Bubakar Jallow, abahagarariye ibihugu byabo […]Irambuye
Muri Sudani y’Epfo, ahitwa Upper Nile/Malakal, abasirikare ba batayo ya kabiri y’u Rwanda, abapolisi bakorera mu mutwe wa RwandaFPU1, bose hamwe 800, inshuti z’u Rwanda zikora muri UNMISS, mu miryango itegamiye kuri Leta, tariki ya 7 Mata baje kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22. Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 22 bifite […]Irambuye
Ihuriro ry’urubiruko rw’i Burayi rurwanya Jenocide n’ivangura mu Bufaransa, mu Budage n’ahandi ku Isi, bari mu Rwanda kugira ngo bamenyere neza amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bive mu kubyumva gusa. Uru rubyiruko rwibumbiye mu ihuriro EGAM (European Grassroots Antiracist Movement) bavuga ko baje mu Rwanda kugira ngo bimenyere ibyaranze Jenocide yakorewe Abatutsi, ngo kuba baturuka […]Irambuye