Aba banyeshuri bakorewe ibirori kuri uyu wa kabiri uko ari 34 ni impunzi zavuye i Burundi no muri Congo, bavuga ko ingorane bafite ari uko batabasha gusaba akazi kuko ari impunzi, bagasaba ko u Rwanda rwabadohorera nabo bagapigana ku isoko ry’umurimo nk’abandi. Aba barangije amasomo y’ikiciro cya mbere abandi batatu barangije ikiciro cya kabiri (master’s) […]Irambuye
Bamwe mu bakozi bakorera Sosiyete ya Ngali Holdings Ltd mu Karere ka Ruhango batangaza ko babangamiwe na rwiyemezamirimo wahawe isoko n’Akarere ka Ruhango kahaye amasezerano bitanyuze mu ipiganwa, ibi ngo biratuma habaho kugongana mu gihe cyo gukusanya imisoro y’Akarere. Hashize umwaka Sosiyete yigenga ya Ngali Holdings Ltd igiranye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro(RRA) yo […]Irambuye
Ku birwa bya Ishywa na Nkombo bigize Umurenge wa Nkombo abahatuye bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza. Bavoma amazi y’ikiyaga cya Kivu ndetse ugasanga nk’abana bo bahita banayanywa. Ubuyobozi burizeza ko iki kibazo kizakemuka vuba. Uyu murenge wa Nkombo ugizwe n’utugari dutanu turiho abaturage 17 994, Akagali ka Ishywa ko ni ikirwa kihariye, biteganyijwe […]Irambuye
*Guverineri w’Intara ntiyumva ukuntu batavurwa kandi baratanze umusanzu… Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bamaze iminsi baratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa ‘Mutuelle de Santé’ wa 2016-2017 ariko bakaba batemerwa kuvurwa kuko batarahabwa amakarita y’uyu mwaka. Guverinei w’iyi ntara we avuga ko ibi bidakwiye kuko ikarita y’umwaka ushize ikomeza kugira agaciro mu […]Irambuye
Dr Phenias Nkundabakura wigisha ubugenge muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigiha uburezi yabwiye Umuseke ko ku italiki ya 01, Nzeri uyu mwaka mu Rwanda hazaboneka ubwirakabiri bw’izuba (Eclipse solaire) bukazaba mu masaha ya mu gitondo guhera sa mbiri na mirongo ine n’itanu(8h45)kugeza saa 12h22. Ubu bwirakabiri ngo buzaba ari bwose ku isaha 10:28 za mugitondo. […]Irambuye
Kuri uyu wa 01 Kanama, Abashoramari bibumbiye mu rugaga rw’abikorera bo muri Jersey mu gihugu cy’Ubwongereza bagiranye ibiganiro n’abikorera bo mu Rwanda, kugira ngo barebere hamwe uko bateza imbere ishoramari ryo mu Rwanda no mu karere. Ibi biganiro bihuje Abashoramari bo mu kirwa cya Jesey, mu Bwongereza na bagenzi babo bo mu Rwanda, bije nyuma […]Irambuye
Bitamworoheye, Gashirabake Emmanuel ku myaka 36 asoje amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’uburezi (College of education) rya Kaminuza y’u Rwanda ryahoze ryitwa KIE, yize amasomo azwi nka ‘Social Studies’. Gashirabake yavukiye mu i Rushaki, yaje kujya mu Murenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba agiye kwivuza, birangira ari naho akomereje […]Irambuye
Mu murenge wa Remera mu kagali ka Nyabisindu ahabereye umuganda rusange ngaruka kwezi wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage bibukijwe ko bagomba kwita ku banganvu, bakabarinda gutwara inda z’indaro, kuko ari intandaro y’abata ishuri bangana na 7%. Uyu muganda wari witabiriwe cyane n’abaturage b’aka kagali, abayobozi mu murenge ndetse n’abashyitsi baturutse muri Minisiteri […]Irambuye
Mu biganiro byaraye bihuje Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, abayobozi b’Intara y’Uburengerazuba n’umuryango Unity Club, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango yavuze ko nta mpungenge ko hari umuntu washyirwa mu barinzi b’igihango atabikwiye kuko bazatoranywa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahorana n’abaturage umunsi ku wundi. Ni mu biganiro byo gusobanurira abayobozi bo ntara y’Uburengerazuba uko gahunda yo gutoranya Abarinzi b’Igihando […]Irambuye
Mubera Prosper ukuriye Inama njyanama y’Umurenge wa Remera mu ijambo yagejeje ku batuye utugari tugize uriya murenge kuri uyu wa Gatanu bari bateraniye ahitwa kuri Mathias House i Remera yavuze ko amakarita y’ubwisungane mu kwivuza abaturage bazajya bayasanga ku kagari. Mubera Prosper yabwiy abaturage ko ibi bahisemo kubikora mu rwego rwo kuborohereza kwishyura amafaranga no […]Irambuye