Digiqole ad

Impunzi 34 zirangije Kaminuza zirasaba gupiganwa ku kazi nk’abandi banyarwanda

 Impunzi 34 zirangije Kaminuza zirasaba gupiganwa ku kazi nk’abandi banyarwanda

Aba banyeshuri bakorewe ibirori kuri uyu wa kabiri uko ari 34 ni impunzi zavuye i Burundi no muri Congo, bavuga ko ingorane bafite ari uko batabasha gusaba akazi kuko ari impunzi, bagasaba ko u Rwanda rwabadohorera nabo bagapigana ku isoko ry’umurimo nk’abandi.

Uyu wari umunsi wabo nawo wo kwishimira impamyabumenyi baboneye mu gihugu bahungiyemo
Uyu wari umunsi wabo nawo wo kwishimira impamyabumenyi baboneye mu gihugu bahungiyemo

Aba barangije amasomo y’ikiciro cya mbere abandi batatu barangije ikiciro cya kabiri (master’s) muri Kaminuza zinyuranye mu Rwanda.

Sylvain Mugisha w’imyaka 23 umwe muri bo urangije muri ‘Finance’ muri Kaminuza y’u Rwanda ubusanzwe aturuka mu nkambi ya Kigeme i Nyamagabe avuga ko ari amahirwe yagize kandi yiteguye kuyabyaza umusaruro.

Mugisha ati “Ndashimira u Rwanda rwatwakiriye neza rukaduha amahirwe tukiga tukaminuza turi impunzi, icyo twasaba ubu ni uko baduha amahirwe natwe nubwo turi impunzi tugapiganirwa akazi nk’abandi, akenshi iyo utabonye akazi mu bikorera ntushobora kukabona muri Leta.”

Ikigo ADRA Rwanda gifasha abanyeshuri b’impunzi kwiga kivuga ko abarangije amashuri yisumbuye uyu mwaka ari 450 gusa ngo ababona amahirwe yo gukomeza kaminuza ni bacye cyane bo bagasaba ko Leta yagabanyiriza impunzi amafaranga y’ishuri zikabasha kwiga kuko bishyuzwa nk’abanyamahanga.

Seraphine Mukantabana  Minisitiri ushinzwe impunzi no gukumira ibiza yavuze ko atari azi ko impunzi hari imirimo zitemerewe gupiganirwa, avuga ko bazaganira na Minisiteri y’umurimo barebe niba izo mbogamizi zavanwaho kuri bo.

Mukantabana ati “Izo mbogamizi haba mu kubona akazi no mu kwiga tuzabiganira (n’ababishinzwe) tugendeye ku mategeko u Rwanda rugenderaho hamwe n’itegeko rigenga imicungire y’impunzi, turebe uko byakemuka.”

Minisitiri Mukantabana avuga ko impunzi nazo zikwiye kugira uburenganzira runaka kandi zifite ibyo zishaka kugeraho mu buzima nk’uko abandi nabo babishaka.

Yabwiye aba barangije ko bakwiye gutinyuka bagakora imishinga yo kwiteza imbere ntibahore biringiye kubona ubufasha gusa.

Bamwe muri aba barangije bafashijwe n’umuryango witwa  Deutsch Akademiche Fliichtlings Initiative, DAFI, ujonjoye abanyeshuri bagaragaje ubuhanga kurusha abandi abandi bize babifashijwemo na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Keppler University.

Mu Rwanda kandi niho ha mbere ku isi aho inkambi z’impunzi ubu zatangiye gutangirwamo amasomo ya Kaminuza, ku bufatanye bwa Leta na Keppler University.

Wari umunsi w'ibyishimo no gutekereza ejo hazaza habo
Wari umunsi w’ibyishimo no gutekereza ejo hazaza habo
Uyu munsi wizihijwe kandi n'inzego zinyuranye zabafashije kwiga kaminuza
Uyu munsi wizihijwe kandi n’inzego zinyuranye zabafashije kwiga kaminuza
Aba banyeshuri bashimiye abahagarariye izi nzego zabafashije kwiga baha impano abazihagarariye
Aba banyeshuri bashimiye abahagarariye izi nzego zabafashije kwiga baha impano abazihagarariye
Uyu mubyeyi yashimiye u Rwanda byimazeyo kuko rwarabakiriye , bitewe nuko ibindibihugu byafashwe nabi nk'i Burundi ariko u Rwanda rwarabakiriye neza  barashimira leta y'u Rwanda
Uyu mubyeyi yashimiye u Rwanda byimazeyo kuko rwarabakiriye , bitewe nuko ibindibihugu byafashwe nabi nk’i Burundi ariko u Rwanda rwarabakiriye neza barashimira leta y’u Rwanda
Umwe mu barangije avuga ko ari amahirwe akomeye bagize
Umwe mu barangije avuga ko ari amahirwe akomeye bagize
Bishimiye kurangiza Kaminuza
Bishimiye kurangiza Kaminuza
Min Mikantabana avuga ko bagiye kureba uko imbogamizi bagejejweho zakurwaho nabo bagashakisha ubuzima kimwe n'abandi
Min Mikantabana avuga ko bagiye kureba uko imbogamizi bagejejweho zakurwaho nabo bagashakisha ubuzima kimwe n’abandi
Abarangije ni 34 barimo batatu barangije Master's
Abarangije ni 34 barimo batatu barangije Master’s

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • maman Stella ndamubona mubana be

Comments are closed.

en_USEnglish