Digiqole ad

Abikorera bo muri UK baje kureba amahirwe ari mu ishoramari ry’u Rwanda

 Abikorera bo muri UK baje kureba amahirwe ari mu ishoramari ry’u Rwanda

Baje kureba amahirwe ari mu Rwanda dore ko hakuweho gahunda yo kwishyuza kabiri imisoro muri ibi bihugu byombi

Kuri uyu wa 01 Kanama, Abashoramari  bibumbiye mu rugaga rw’abikorera bo muri Jersey mu gihugu  cy’Ubwongereza bagiranye ibiganiro n’abikorera bo mu Rwanda, kugira ngo barebere hamwe uko bateza imbere ishoramari ryo mu Rwanda no mu karere.

Baje kureba amahirwe ari mu Rwanda dore ko hakuweho gahunda yo kwishyuza kabiri imisoro muri ibi bihugu byombi
Baje kureba amahirwe ari mu Rwanda dore ko hakuweho gahunda yo kwishyuza kabiri imisoro muri ibi bihugu byombi

Ibi biganiro bihuje Abashoramari bo mu kirwa cya Jesey, mu Bwongereza na bagenzi babo bo mu Rwanda, bije nyuma y’aho hakuweho imbagomizi zo kwishyuzwa imisoro inshuro ebyiri mu bucuruzi bwambukiranya ibihugu byombi (u Rwanda n’Ubwongereza).

Leta y’u Rwanda iherutse gushyira umukono ku masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Abashoramari b’i Jersey agamije guteza imbere ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu Bwongereza.

Hubert Ruzibiza ushinzwe iterambere rya Serivise mu kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB), yavuze ko ibiganiro byo kuri uyu wa mbere byari bigamije kurebera hamwe bimwe mu byo aba bashoramari bafashamo ishoramari ry’u Rwanda.

Ruzibiza yavuze ko aba bashoramari b’i Jersey baboneraho no kumva amahirwe ari mu ishoramari ry’u Rwanda no mu karere ruherereyemo.

Uyu muyobozi muri RDB avuga ko ibi biganiro biri no mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ibihugu byombi, u Rwanda n’Ubwongereza byagiranye.

Ati ” Umuntu ushora imari hano mu Rwanda aturutse muri Kompanyi yo muri Jersey ntabwo yakwa imisoro inshuro ebyiri,  ni kimwe n’uko Kompanyi yo mu Rwanda ishobora gushora imari muri Jersey nabwo ntabwo yakwa imisoro inshuro ebyiri.”

Hubert Ruzibiza yavuze ko by’umwihariko, aba bashoramari bakunda gukurikirana isoko ry’imari n’imigabane (Capital market) ry’u Rwanda ku buryo bashobora kurishoramo imari yabo.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ubu bufatanye na Jersey bwitezweho cyane cyane kuzamura ubworozi, dore ko inka zitanga umukamo utubutse zororerwa mu Rwanda zikunze guturuka i Jersey.

Baganiriye n'Abashoramari bo mu Rwanda
Baganiriye n’Abashoramari bo mu Rwanda
Abashoramari bo mu Rwanda baberetse amahirwe ari mu Rwanda
Abashoramari bo mu Rwanda baberetse amahirwe ari mu Rwanda
Bavuga ko Ishiramari ry'ibihugu byombi rizarushaho kwaguka
Bavuga ko Ishiramari ry’ibihugu byombi rizarushaho kwaguka
Umushoramari wo muri Jersey avuga ko abaturage baho ari bake ariko ibigo by'imari byiyandikishije cg bikorera muri iki gihugu ari byinshi
Umushoramari wo muri Jersey avuga ko abaturage baho ari bake ariko ibigo by’imari byiyandikishije cg bikorera muri iki gihugu ari byinshi
Hubert Ruzindana avuga ko aba bashoramari bazihera amaso uko gushora imari mu Rwanda byoroshye
Hubert Ruzindana avuga ko aba bashoramari bazihera amaso uko gushora imari mu Rwanda byoroshye

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish