Digiqole ad

Remera: Abaturage bagiye kujya bafatira mutuelle ku kagari

 Remera: Abaturage bagiye kujya bafatira mutuelle ku kagari

Perezida w’Inama Njynama y’Umurenge wa Remera Mubera Prosper

Mubera Prosper ukuriye Inama njyanama y’Umurenge wa Remera mu ijambo yagejeje ku batuye utugari tugize uriya murenge kuri uyu wa Gatanu bari bateraniye ahitwa kuri Mathias House i Remera yavuze ko amakarita y’ubwisungane mu kwivuza abaturage bazajya bayasanga ku kagari.

Perezida w'Inama Njynama y'Umurenge wa Remera Mubera Prosper
Perezida w’Inama Njynama y’Umurenge wa Remera Mubera Prosper

Mubera Prosper yabwiy abaturage ko  ibi bahisemo kubikora mu rwego rwo kuborohereza kwishyura amafaranga no guhabwa amakarita y’ubwisungane mu kwivuza mu buryo buboroheye.

Yashimiye  uruhare abagore bo muri Remera bagira mu kwimakaza isuku mu ngo zabo no mu midugudu muri rusange kandi abasaba gukomereza aho bagejeje.

Yagize ati: “Muri intangarugero muri byose ariko cyane cyane mu kugira no gutsimbataza isuku aho mutuye kandi turabibashimira.”

IP Joseph Nzabonimpa ushinzwe imikoranire ya Police n’abaturage mu kwirindira umutekano (Community Policing), yavuze ko imibare yerekana ko muri uyu murenge higanje ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Ngo nirwo rutuma bamwe mu bakobwa baho batwara inda zitateguwe nyuma bamwe bakazikuramo. Muri ubu buryo ngo baba bakoze ibyaha bibiri: Kunywa ibiyobyabwenge no kwica umuntu.

Yabasabye kwimakaza umuco w’isuku mu mitwe yabo bakumva ko umutekano w’undi ureba buri wese bityo ubufatanye bukaba aribwo buranga buri wese.

IP Nzabonimpa yihanangirije urubyiruko rukunda kunywera urumogi ahitwa Kisimenti no mu nkengero zaho, avuga ko igihe kigeze ngo rubicikeho.

Abantu bagurira abazunguzayi ngo na bo bagiye gutangira guhanwa hakurikijwe amabwiriza y’Umujyi wa Kigali aherutse gusohorwa.

Jean Sauveur Kalisa uyobora uyu murenge yabwiye Umuseke ko abaturage bacururizaga mu mihanda bari kubakirwa ibyumba icyenda bazacururizamo biri kubakwa, abasaba gukomeza kwirinda gucururiza mu mihanda.

Yavuze ko ibyumba nibimara kubakwa, abacururiza mu mihanda mu murenge ayobora bazabyimurirwamo ariko bagakomeza gusobanurirwa akamaro ko gucuruza bishyize hamwe.

Mu gihe ubuyobozi bushishikariza abacururiza mu mihanda kwishyira hamwe bakayoboka amasoko, bamwe mu bazunguzayi babwiye Umuseke ko hari bamwe muri bagenzi babo baca ruhinga nyuma bakandikisha benewabo muri izo koperative bigatuma abasanzwe bazunguza batiyandikisha kandi ari bo barebwa cyane n’iki kibazo.

Abaturage  barebwa n’icyo kibazo baboneyeho akanya ko kubaza abayobozi ku rwego rw’umurenge ibyerekeye  icyo kibazo, basezeranywa ko kigiye kuzigwaho mu tugari n’imidugudu kigakemurwa.

Mu bikorwa byakozwe uyu munsi habayeho gusukura uduce dutandukanye tw’Umurenge wa Remera, basibura umuyoboro w’amazi, kandi basiga amarangi ahantu hatandukanye hagaragarira amaso kurusha ahandi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Remera Jean Sauveur Kalisa aganiriza abaturage
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera Jean Sauveur Kalisa aganiriza abaturage
IP Nzabonimpa yaburiye urubyiruko runywa ibiyobyabwenge
IP Nzabonimpa yaburiye urubyiruko runywa ibiyobyabwenge
Umukozi ushinzwe isuku mu murenge
Umukozi ushinzwe isuku mu murenge
Umurenge wa Remera ngo ushyize imbere cyane ibikorwa by'isuku
Umurenge wa Remera ngo ushyize imbere cyane ibikorwa by’isuku
Abikorera bagiranye amasezerano n'Umurenge wa Remera mu bijyanye no gufatanya mu kwita ku isuku
Abikorera bagiranye amasezerano n’Umurenge wa Remera mu bijyanye no gufatanya mu kwita ku isuku

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Remera murindashyikirwa rwoseee,mukomerezaho,twiyubakire igihugu

Comments are closed.

en_USEnglish