Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rweru bavuga ko bamaze igihe kirekire biruka ku ndangamuntu ariko ntibazibone, bigatuma hari ubwo bafatwa na Polisi igihe habaye isoko, ubundi ngo kuri bamwe ntaho bajya kure y’aho batuye kubera iki kibazo. Harerimana Emmanuel wo mu mudugudu wa Ruhehe mu kagari ka Batima mu murenge wa Rweru, avuga […]Irambuye
Urugaga rw’abahesha b’inkinko mu Rwanda rurinubira igihembo ngo gito abahesha b’inkiko b’umwuga bahabwa mu kazi kabo, gusa ngo ibiganiro na Minisiteri y’Ubutabera bigeze kure harebwa uburyo iki kibazo cyakemuka. Me Harerimana Vedaste, umuyobozi w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda, avuga ko ubusanzwe amategeko avuga ko umuhesha w’inkiko w’umwuga iyo arangije urubanza ahabwa amafaranga y’u Rwanda […]Irambuye
Ku muhanda mushya uturuka kuri Convention Center (umuryango wo ruguru) hafi ya MINIJUST ugana ku Kacyiru umuyoboro (tuyeau) y’amazi ica munsi y’uyu muhanda mushya yarangiritse imena amazi bituma umuhanda nawo wangirika. Bamwe mu baturiye aka gace mu kagari ka Kamukina mu midugudu ya Isano n’Isangano n’ babwiye Umuseke ko kuva ku cyumweru byatumye babura amazi […]Irambuye
Abayobozi bafite mu nshingano kwita ku bidukikije n’impuguke muri byo, bateraniye i Kigali mu nama y’iminsi ibiri yatangiye kuri uyu wa kabiri tariki 26 Nyakanga, bariga uko amashyamba yangijwe ku Isi yakongera kubaho nibura hakazasanwa Hectare miliyoni 100 z’amashyamba yangijwe muri Africa bitarenze 2020. Abantu bagera kuri 50 barimo abayobozi n’inzobere guhera kuri uyu wa […]Irambuye
Mu mujyi wa Kigali iyo ugeze muri centres za Remera, Gikondo, Nyamirambo, Kimisagara na Nyabugogo ubona ko abantu bacururiza ku mihanda bagihari n’ubwo ikibazo cyabo gisa n’icyahagurukiwe. Mu minsi yashize, mu kugishakira umuti imbaraga zashyizwe mu kurwanya aba bacuruzi kugeza ubwo hari n’uwahasize ubuzima, ariko nyamara isoko ryo kumuhanda ntirishobora kubaho uhagurira adahari, bityo ugurira […]Irambuye
Koperative Umurenge SACCO ihirya no hino mu mirenge zikoresha imari shingiro y’abaturage bagiye bateratenya bakazishinga, ndetse bakiyubakira ibikorwaremezo zizakenera, ariko kugeza n’ubu inguzanyo nubwo yamanutse ikava kuri 24%, abaturage hirya no hino baracyinubira inyungu iri hejuru bakwa na Koperative yabo. Mu mwaka wa 2015, Raporo ya Banki Nkuru y’Igihugu BNR izwi nka “Monetary Policy” yagaragaje […]Irambuye
Ahagana saa mbili z’ijoro ryo kuri iki cyumweru, umugabo witwa Jean Claude Hakizimana utuye mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Murambi yishe ateye icyuma umugore bahoze babana bagatana witwa Bazubafite amutegeye mu muhanda wa kabirimbo hafi y’uruganda rwa Pfunda mu murenge wa Rugerero, uyu mugabo abaturage bahise bamufata, avuga ko atashakaga ko uyu mugore […]Irambuye
Itorero ‘Jubilee Revival Assembly’ ryateguye igiterane ngarukamwaka kizwi ku izina rya ‘Revival Catalyst’ bisobanuye umusemburo w’ububyutse kizaba kuva tariki ya 31 Nyakanga kugeza kuri 07 Kanama 2016 , iki giterane kikaba kitezweho gukingura ijuru rya benshi bari mu bubata bw’icyaha. Iki giterane ngarukamwaka gitegurwa n’itorero ‘Jubilee Revival Assembly’ riyoborwa na Pastor Stanley Kabanda ndetse n’umufasha […]Irambuye
Kuri iki cyumweru Perezida Kagame kuri Twitter yasubije umwanditsi mu binyamakuru wo muri Uganda wavugaga ko ibyo u Rwanda rwagezeho ari amatara yo ku mihanda n’inzira z’abanyamaguru gusa ngo ibindi byose bikaba kumenyekanisha gusa, Perezida Kagame yamubwiye ko ibyo u Rwanda rwagezeho ari imibare ibigaragaza atari ukubimenyekanisha. Mu biganiro byahereye kuwa gatandatu nimugoroba kuri Twitter, […]Irambuye
* FPR ngo bayijyiyemo kubera Politiki yayo yavanye benshi mu bukene Mu nteko rusange y’ishyaka FPR – Inkotanyi mu murenge wa Remera kuri iki cyumweru, abaturage 242 b’ingeri zinyuranye barahiriye kuba abanyamuryango kandi bagakurikiza amategeko agenga FPR-Inkotanyi. Aba, bavanzemo urubyiruko n’abakuru, bavuga ko binjiye muri FPR kubera politiki yayo babonye ivana benshi mu bukene. Aba […]Irambuye