Digiqole ad

Natangiye primary mu 1986, nsoje Kaminuza 2016, ni urugendo rutanyoroheye

 Natangiye primary mu 1986, nsoje Kaminuza 2016, ni urugendo rutanyoroheye

Gashirabake Emmanuel yishimira ko asoje amasomo ya Kaminuza.

Bitamworoheye, Gashirabake Emmanuel ku myaka 36 asoje amasomo y’ikiciro cya kabiri cya Kaminuza mu ishami ry’uburezi (College of education) rya Kaminuza y’u Rwanda ryahoze ryitwa KIE, yize amasomo azwi nka ‘Social Studies’.

Gashirabake Emmanuel yishimira ko asoje amasomo ya Kaminuza.
Gashirabake Emmanuel yishimira ko asoje amasomo ya Kaminuza.

Gashirabake yavukiye mu i Rushaki, yaje kujya mu Murenge wa Gahini, mu Karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba agiye kwivuza, birangira ari naho akomereje amashuri ndetse aranahatura.

Gashirabake Emmanuel, ku myaka irindwi yatangiriye amashuri abanza mu 1986 i Rushaki. Mu 1992 yari ayarangije, mu mwaka wakurikiyeho wa 1993 agera mu mashuri yisumbuye ariko aza kuyahagarika kubera intambara yariho muri icyo gihe, na Jenoside yakorewe Abatutsi yaje gukurikiraho.

Aho Jenoside irangiriye ntabwo yahise asubira mu ishuri, ahubwo mu 1998 yaje gutangira kumugara amaguru, agera mu 2002 yaramugaye burundu atakibasha kugenda.

Kumugara byamutije umurindi wo gusubira mu ishuri

Gashirabake avuga ko na mbere yo gusubira mu ishuri yahoraga afite inzozi zo gusubira mu ishuri, akiga akazarangiza na Kaminuza nk’uko byagenze kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Ati “Maze kumugara nibwo nafashe umwanya ndicara,…Ndibaza nti ko maze kumugara nzakora iki kindi, ni iki nzaba muri Sosiyete Nyarwanda? Ese nzasabiriza?”

Muri icyo gihe yarimo yibaza uko agiye kubaho, ngo Umumansera (Ma soeur) witwa Christine Ibanga wo muri “congrégation sainte famille de Bordeaux” y’i Rushaki yaje kumwegera amubaza niba yarigeze kwiga, ndetse niba yifuza kubikomeza.

Gashirabake ati “Namubwiye ko nigeze kwiga,…kandi rwose ndashaka kubikomeza uretse ko nabuze uko nabigeraho.”

Ku myaka 24, mu 2004, abifashijwemo na “congrégation sainte famille de Bordeaux” yaje gusubira mu mwaka wa Gatandatu w’amashuri abanza (P6), ndetse bakomeza no kumuba hafi.

Mu kwaka wa 2005, nibwo yatangiriye amashuri yisumbuye kuri Groupe Scolaire y’i Ndera, ayasoza mu 2010. Mu 2012, yaje gutangira Kaminuza mu cyahoze ari KIE, mu mwaka wa 2015 ahagarikaho amasomo umwaka umwe kubera ibibazo bye bwite, byatumye asoza Kaminuza muri uyu mwaka wa 2016, n’amanota 71,55%.

Ati “Ndishimye cyane kandi ndashimira abantu bose babigizemo uruhare.”

Aha Gashirabake na bagenzi be barasubiramo indahiro yo kuzakoresha neza ibyo bize, bateza imbere igihugu.
Aha Gashirabake na bagenzi be barasubiramo indahiro yo kuzakoresha neza ibyo bize, bateza imbere igihugu.

Avanye muri Kaminuza intego

Gashirabake Emmanuel nk’umuntu wize kurera, ati “Nifuza kuzaha indangagaciro abana b’Abanyarwanda bakagera heza, tukagira igihugu cyiza buri wese yiyumvamo  yaba amugaye yaba atamugaye, yaba akomeye yaba adakomeye, mu buryo bwose ni iyo migambi mfite.”

Nk’umuntu wize amugaye kandi, ngo afite umugambi munini cyane wo guhindura Sosiyete Nyarwanda, cyane cyane guhindura imyumvire y’abantu bafite ubumuga nk’uko ameze.

Ati “Ndashaka kwerekana ko hari ikintu umuntu ufite ubumuga ashobora kugeraho ndetse akanakigeza no kuri Sosiyete ntabe umuzigo gusa.”

Uru rugamba rwo guhindura imyumvire ya Sosiyete Nyarwanda n’abamugaye bagenzi be kandi ngo yararutangiye, kuko ngo batangiye ubukangurambaga bw’abafite ubumuga bagendera mu tugare; Ndetse ngo we na bagenzi be batangiye gushinga umuryango wabo mu Rwanda.

Hari byinshi Gashirabakeyifuza kuzageraho.
Hari byinshi Gashirabakeyifuza kuzageraho.

Yifuza kandi gukorera ubuvugizi abamugaye bagenzi be bakiri bato, ibibazo n’imbogamizi yahuye nabyo yiga ngo bo ntibizababeho.

Mu myigire ye, ngo hari igihe yananirwaga kujya mu ishuri riri ahantu hari “escalier”, kubona aho kurara byari ikibazo, ndetse rimwe na rimwe ngo agakererwa ku ishuri kuko imodoka zanze kumutwarana n’igare rye.

Ati “ N’ubwo hari ibigenda bikosorwa, nasaba rwose abayobozi gukomeze bagashyiremo imbaraga, abantu bafite ubumuga ubwo aribwo bwose babashe kwibona muri Sosiyete haba mu Burezi, transport, mu kazi n’ahandi, buri wese yumve adakumiriwe n’uburyo ateye.”

By’umwiharimo ashimira abamufashije, ndetse n’ikigo yizeho amashuri yisumbuye na ‘College of education’, uburyo byamufashije mu bumuga bwe akiga neza.

Gashirabake kandi ashishikariza abantu bakuze ariko bumva bashaka kwiga kwitinyuka bakagana ishuri.

Ati “Kwiga ukuze icya mbere ni ukuba ufite ubushake, ndi mu bantu bagize amanota meza, kwiga ukuze ntabwo ari ikibazo kuko iyo ufite ubushake n’ubushobozi buraza.”

Gashirabake yishimana na bagenzi be bari hejuru muri Stade.
Gashirabake yishimana na bagenzi be bari hejuru muri Stade.
Kuwa gatanu, ibyishimo byari byose kuri Gashirabake wacitse gusabiriza, ubu akaba agiye kuba umwarimu w'umwuga.
Kuwa gatanu, ibyishimo byari byose kuri Gashirabake wacitse gusabiriza, ubu akaba agiye kuba umwarimu w’umwuga.
Amaze kumugara, ngo yibazaga icyo azaba cyo muri Sosiyete none ubu yamaze gusobanukirwa icyo aricyo.
Amaze kumugara, ngo yibazaga icyo azaba cyo muri Sosiyete none ubu yamaze gusobanukirwa icyo aricyo.
Ubu afite icyizere cy'ejo hazaza.
Ubu afite icyizere cy’ejo hazaza.
Ngo yifuza guha uburezi bwiza abana b'Abanyarwanda bushingiye ku ndangagaciro Nyarwanda.
Ngo yifuza guha uburezi bwiza abana b’Abanyarwanda bushingiye ku ndangagaciro Nyarwanda.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • COURAGE MAN!
    GOD BLESS YOU FOREVER!

  • Abaforomo nyuma yo gukora graduation baramukiye mu kindi kizami cya council yabo gihabwa agaciro kuruta diplome bigiye imyaka n’imyaka. Ikizami cyabereye UNILAC ariko abenshi muri bo bangiwe kugikora kubera ngo batize Biochimie muri secondaire kdi barangije kaminuza.

  • Ibi se ni ibiki ?! Abantu bamugaye muri iki gihugu ko ari benshi (wongeyeho n’abamugaye roho) we kuki yumva ari special ? Ubu wasanga arimo ashakisha uko ngo azinjira muri parlement kuri ticket y’abamugaye ! Kuki kumugara byahinduwe ibintu biri special, rwose hazagire unsubiza iki kibazo ? Ni gute kugira uruging ruri abnormal bihindura special ufite urwo rugingo ?

    Ikindi kuba arangije kwiga bachelor muri KIE ntabwo bimugira igitangaza, hari benshi bamugaye bafite na za PhD; Ibyo kwiha kuvugira abanmugaye yabitumwe nande, niba atari ziriya mfashanyo zibagenerwa ashinzeho ijisho ? Dore kura amaboko mu mifuka ukoreshe n’umutwe wawe niba wo ukiri muzima kandi bakaba hari icyo bakwigishije aho muri KIE; uretse ko njye mfite impungenge ko ntacyo, niba umuntu urangije university akivuga ngo “umumansera” ni iceyerekana ko ntaho ataniye n’abo yasize i Rushaki n’ubwo avuga ko arangije muri KIE !

    • uri igicucucu cyuzuye amagambo mabi no kujonjora abantu gusa. Nangamadumbu aho uri wiseke cyane kuko ndabona udakwiye kuba mu Rwanda niba ari uko utekereza. ubu se uyu muvandimwe urano atari ikitegererezo kubantu bamugaye bari gusabiriza mu Rwanda yahisemo kwanga gusabiriza ariga none wowe uhisemo kumuca intege. ubwo se umariye iki society Nyarwanda koko.

      • Ariko ndabona nawe atamuca intege ahubwo amukangurira kumva ko ari umuntu nk’abandi bose, ko nta mpamvu yo kumva ko byacitse agomba kwirukira mu itangazamakuru. Surely mu banyeshule 8,600 barangije ndakeka ko harimo n’abandi bafite ubumuga benshi, kandi bose ntibagiye mu itangazamakuru.

    • @ Nangamadumbu,
      Icyampa Imana ikagushyira muri kariya kagare yicayemo. Akaba ariwowe umerako ukunva ukobimera, maze nawe ukajya ubona ayo maronko yabamugaye.

    • hi
      @Nangamadumbu
      utakoze kubwa igitekerezo cyawe gusa uranshimije kuko abantu nkawe baba bakenewe gusa wihangane. Parliament niba uyifuza ndumva kuba nawe yabitekereza bitakubuza kuyibamo
      kuba hari abicaye barangije bafite PhD ndumva ukwiye kubafasha kubona akazi cg ukakabahangira kuko wowe wize cyane ukaba utaranavuye I rushaki.
      kuvuga mansera rero ndumva ubwo wize cyane Uzi communication upfa kuba warumvise icyo yavugaga.
      I am very sorry to that you are like empty minded person!
      ihangane nawe bizakugeraho
      application yo kumugara ntawe uyihitamo iyi turufu wowe nibikugeraho ntuzayikoreshe ndakwingize ariko uzahagarare kigabo urebe icyo kwishongora bizana
      uzabaze amateka y’ umugabo bitaga Gafundi nabatabona.

  • Nangamadumbu ubwo se uveze iki? urikijuju gusa none se kwandika mansera uyu mugabo niwe wbyanditse? ese ubundi wowe ukosora imyandikire? ese wowe wize iki? amashyari inzangano muzabigeza hehe iyi vision urabona ibyo ukirimo bizamarira iki society? ntasonicngz rata kandi izo ntego zawe uzazigereho naho ureke abasaristwe nimitima mibi gusa.

    • Ikibazo Nagamadumbu afite nanjye nsigaye nkigira, mbona gahoro gahoro urubuga rusigawe rwarihariwe n’abantu bari mediocre, badafite ikintu na kimwe bashobora kungura society…urugero natanga ni urwo uwo bita ngo ni Babu umaze iminsi abica bigacika hano muri Kigali, kandi ahereye ku bintu by’ubugoryi, agaterwa inkunga n’umunyamakuru…ubu abana bose hano i Nyamirambo biyise ba Babuji, asigaye afatwa nka model…ibi bintu se bizahereza he, aho abantu bari questionable aribo basigaye bahabwa rugari mu itangazamakuru ry’abanyarwanda? Ese abandi bo muri East Africa iyo babonye ibintu nk’ibya babu, cg wa wundi wahoze ari umuzamu ubu akaba yibereye mu businzi n’ubukene, ntibaduseka ?

      • Mister uramutse ubyaye umwana ufite ubumuga nubwo ntabikwifirije aya magambo uhuraguye ntiwavuga!

  • @Nangamadumbu nawe wiyise Minister, mufite umutima mini sinzi ikiyibatera. Murabona amagambo muvugiye kuri uyu muvandimwe wagize ibyago byo kumugara! Gashirabake, Imana ikomeze iguteze imbere.

    • Nashakaga kuvuga imitima mibi.

  • Mutuzo we bihorere bavugi kuko batabuvukanye cyangwa babugire bakuze cgwase bene wabo niyo mpanvu bazabona isi ntisakaye. kubibifurizabyo sinangombwa ubwo se uyu wamugaye akuze haruwabimwufurije.

  • @Nangambadumbu .Wakagombye mbere na mbere gusubira mw’ishuri ukiga kwandika ikinyarwanda.
    uzasabe bakwigishe kwandikisha mudasobwa. urabona amakosa wanditse ?
    1°urugingo”uruging”
    2°abamugaye”abanmugaye”
    Nandi makosa menshi nabonye.
    Ese buriya nkurikije inyandiko yawe uracyagira roho? mumutwe ho ndabona
    byarivanze.
    Imana yonyine niyo izagucira urubanza.

    • Ikintu cyo kumva ko umuntu atandukanye n’abandi kiragatsindwa, nicyo kigejeje iki gihugu cyacu aha. Entitlement, simply kubera ko wamugaye amaguru si ngombwa rwose, iri ni ivangura umuntu aba yishyizemo ubwawe. Umva ko uri kimwe n’abandi bose nta tandukaniro…kandi abasohokanye dream runaka muri university siko bose bazijyana ku museke.com

      Inama namugira ni ukuva muri ibi bya theory ngo byo “guhindura imyumvire y’abanyarwanda, agakora ibintu bimuzanira ubukungu…”. Ese ubundi ninde wamushinze abanyarwanda n’imyumvire yabo ? abanyarwanda ni abana be ? ni abakozi be ku buryo ahangayikishijwe n’imyumvire yabo ? We niyihindure ubwe azaba atanze umuganda ukwiye….

      Ubundi Leta icyo ishinzwe ni ugushyiraho amategeko arengera buri muntu wese, hayuma ikongeraho n’ayorohereza abo bantu gukora ibyo ufite ingingo zose akora (nko kubasha kwinjira mu nzu rusange, ibikoresho byihariye mu mashule,…) ariko ibindi bitari ibi ni categories zigenda zishyirw amu bantu ari nabyo bibyara icyo kintu cya “entitlement”.

  • Gashirabake courage muvandi naho abacontre success bo ntibazabura.Gusa Imana ikomeze kukwagura pe!

  • Mukomere cyanee! GASHIRABAKE, du courage! Iyaba abanyarwanda twese twagiraga umwete nk’uwawe, igihugu cyacu cyatera imbere ku buryo burushije ubwo tubona. Nakwisabira gusangiza abanyarwanda ubumenyi uvanye mu ishuri no guharanira guteza imbere ufite ubumuga, kgo na we agirire igihugu akamaro. Ubusanzwe, hari benshi usanga bikoma igihugu ngo kibamariye iki? Ngo Leta ibamariye iki? Mbere y’ibi bibazo twagakwiye kwibaza icyo igihugu tukimariye, icyo Leta tuyimariye! Kwiga kwawe bifitiye igihugu akamaro, kdi mu gihe mu buryo bwose uzaba usangiza abanyarwanda ubumenyi uvanye mu ishuri bizaba bifitiye igihugu cyacu akamaro. None se tugaye Gashirabake wagiye kwiga dushime abirirwa basabiriza ku muhanda, ndetse rimwe na rimwe ubona nta bumuga bafite? Encore, du courage mon cher!

  • @ Nangamadumbu I dont know who you are but reading your comment, am sorry,you are a very very mean, negative person. my advise to you is try to look at the world from a positive point of view otherwise ntacyo wageraho nawe ubwawe. Gashirabake congs and continue being optmistic, let the sky be the limit.

Comments are closed.

en_USEnglish