Digiqole ad

Rwanda: tariki 01/09/2016 hazaba ubwirakabiri buzamara hafi amasaha 4

 Rwanda: tariki 01/09/2016 hazaba ubwirakabiri buzamara hafi amasaha 4

Dr Phenias Nkundabakura wigisha ubugenge muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ryigiha uburezi yabwiye Umuseke ko ku italiki ya 01, Nzeri uyu mwaka mu Rwanda hazaboneka ubwirakabiri bw’izuba (Eclipse solaire) bukazaba mu masaha ya mu gitondo guhera sa mbiri na mirongo ine n’itanu(8h45)kugeza saa 12h22.

Ishusho y'uko ubwirakabiri bw'isuba bugenda
Ishusho y’uko ubwirakabiri bw’isuba bugenda

Ubu bwirakabiri ngo buzaba ari bwose ku isaha 10:28 za mugitondo.

Kubera ko abana bazaba bari mu mashuri, ubu hatumijwe amataratara yabugenewe  agera ku bihumbi bibiri azakwirakwizwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye kugira ngo abana babashe kureba aka gashya ubwo ukwezi kuzakingiriza izuba urumuri rwaryo ntirugere ku Isi neza kandi ari ku manywa.

Dr Nkundabakura yabwiye Umuseke ko hari gahunda yo kuzahugura abarimu kubyerekeye uko bakoresha ayo mataratara bityo bikazaborohera mu gihe cyo kuyaha abana.

Igihe cyo kubahugurira ngo kiri guteganywa mu minsi mike ibanziriza ubwirakabiri nyirizina

Ubu bwirakabiri buba iyo igice runaka cy’izuba gikingirijwe n’ukwezi bigatuma ubwinshi bw’urumuri bwari bugere ku Isi bugabanuka.

Mu gitondo cyo kuwa kane tariki ya mbere nzeri kuva saa mbiri nibwo ubwirakabiri buzatangira gukura kugeza 12h22 ubwo buzaba burangiye.

Ubwirakabiri nk’ubu bwaherukaga kugaragara mu Rwanda mu 2014.

Ibigo by’amashuri 14 binyuranye mu Rwanda bizagabanywa ariya mataratara agera ku 2 000 azafasha abanyeshuri cyane cyane mu mashuri abanza n’ayisumbuye kureba ubu bwirakabiri. Dr Nkundabakura, inzobere muri ‘astrophyisics’ avuga ko nibishoboka ariya mataratara ashobora kongerwa.

Ikindi kintu kidasanzwe giheruka kugaragara mu kirere cy’u Rwanda hari tariki  ubwo hari ku manywa y’ihangu umukororombya ugira utya abantu babona ugaragagiye izuba, ibyo bita ‘halo’ nabyo bitabaho kenshi.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

33 Comments

  • Imvura nibyivangamo bizaba bimeze nk’aho ari murucyerera!

    • AHUBWO AKANTU KARI MURI IYI NKURU NI UKO 10h28 UBWIRAKABIRI BUZABA ARI BWOSE (ECLIPSE TOTALE DU SOLEIL). BIVUZE KO HAZABA ARI NKO MU GUCUKU!!!! MUZABA MUREBA IMYITWARIRE Y’IBIKOKO BITANDUKANYE (inka, inkoko, imbwa,…); MUZUMIRWA KUKO BYO BIDASOMA umuseke.rw
      NONE SE HOSE MU RWANDA TUZABUBONA KIMWE???
      AMATARATARA IBIHUMBI 2 KANDI PRIMARY YONYINE DUFITEMO ABANA BARENGA MILIYONI, NDUMVA ARI MACYE CYANE!
      NB; IBYO ABAHANGA (PhD’s) BAVUGA BYOSE, NTABWO BYAKURAHO IBYO ISUMBA-BYOSE YAVUZE. (Niba IMANA yaravuze ko izatanga ikimenyetso, Dogiteri agasobanura “ibigize icyo kimenyetso”, nta gishya aba azanye kuko ntibitubuza kuzabyibonera. Jyewe iyo mbonye ibintu nka biriya ndamwenyura kuko mpita mbona ko ya MANA ya Abraham na Moses ari NDIHO)

      • Ni Iya Abrahamu nyine, iba iyawe gute? Sobanura!! Uzabanze wmve cg usome discours yahawe abenshi mu bamisiyoneri bajya kuza muri Afurika nibwo uzamenya imana tubwirwa iyo ariyo!!!

      • Ariko se abantu mukirebera ibimenyetso by’IMANA isumba byose muri MAZAROTI,ubwo mwumva mutagowe? ikimenyetso kiruta KRISTO YESU wigaragaje agapfa nyuma y’iminsi itatu satani agakorwa n’isoni, abonye KRISTO mu mubili mushya w’ubudapfa kandi wuzuye ubushobozi bwose iSe (IMANA) yari yamaze kumuha ku bw’umurimo ukomeye yari asoje, ubu KRISTO n’imbaraga ze zose bikaba biri muri twe,ni ikihe?

        Ubu se bakristo,koko twaba tukiri mu gihe cya ABRAHAM,ubwo abizera baboneraga ubutumwa bohererejwe buturutse ku MANA (UHORAHO+ NDIHO nk’uko “C”abivuze) babirebeye mu mibumbe( inyenyeri na planets)? Ubu turi abo kurebera ibimenyetso by’IMANA ikomeye muri Astrologie ( Horoscope), cyangwa Astronomie (iyi yo nta n’icyo itwaye), iriya yambere yo ni ubupfumu.

        Ubu koko turi mu gihe nk’icya MOSE,igihe yari ataramenya kwandika Hieroglyphics ( inyandiko y’abanyamisri =egypt)ku buryo dutegereza ibimenyetso ku zuba no ku kwezi no ku nyenyeri no ku bicu……ubu Bibiliya twirirwa dusoma ntacyo itwigisha koko?

        Umva “C”,kuva ISI yaremwa,biriya bibaho, Comete cyangwa Asteroiide runaka ninyura mu kirere cy’u Rwanda, ntago bivuga ko ari ikimenyetso spéciale cy’UHORAHO. Gusa nanone ndakumenyesha ko ibyo tubona byose mu buzima bwacu ari ibimenyetso bitwereka ko IMANA iriho kandi ntacyo yagereranywa nacyo….Ese nkubaze ? wari watembera mu mugi wa KIGALI honyine? wari wabona uburyo Imodoka,moto,amagare,abantu,baba banyuranamo kandi ntiwumve buri mwanya bavuga ko hari ibyagonganye cyangwa ngo bigonge amazu? ese wibaza ko biterwa n’iki? abapolosi?, traffic lights?, ubwitonzi bw’abatwara ibinyabiziga?…NON,NON…..niba ushaka ikimenyetso k’IMANA ikomeye,uzarebe biriya!!!!! ubuse ko mu gitondo haba igihu cyangwa Ibicu mu kirere,nyuma ya sayine ukabona ikirere kirera,ubundi tukabona haje umuyaga ibyo wowe ntacyo bikubwira? Kuki tubona ibicu mu kirere byera dede!! mu kanya tukabona bihindutse umukara tsiriri!!! kuki utajya wibaza ku by’icyo kintu??…………………………………..IMANA ( UHORAHO=NDIHO=YAHWE=YEHOVA=DIEU TOUT PUISSANT ET CREATEUR= THE EVERLASTING GOD =ALMIGHT GOD) ikugirire neza.

      • C we, kimwe n’abandi nka we mujye mukoresha ubwenge Imana yabahaye mu gusobanukirwa ibiriho munabisobanurire abatabizi, nicyo mwabuherewe. Aho wari uzi ko ku italiki ya 16 Nzeli 1792 umunsi Umwami Mibamwe III Sentabyo yima ingoma nabwo hari habaye ubwirakabiri?! Muraza kutubwira ko na bwo ari ikimenyetso cy’imperuka cyari cyabaye? Erega Imana muzanayimanuza!!

  • Nayubusa ayo mataratara. Ahubwo nitureke amagambo yuzuye ubuswa yabo bigize abahanga ahubwo dusobanukirwe ibyanditswe byera. Turi mubihe byanyuma, ubwirakabiri intambara imitingito imyuzure bitigeze bibaho mubihe byakera nibyo bitwibutsa ngo dukanguke ….dufungure umutima twakire imbabazi zanyuma. Ntabwo ubwo bwirakabiri abakozi b’Imana babuhanuye imbere yuko uwo muhanga abuvumbuye imbere y’icyumweru kimwe?

    • Idiot !

      • @ Mable…. uvuze neza cyane mu gusubiza ” Nyindo”. Ubwirakabiri( Eclipse) bumeze gutyo sibwo bwambere bubaye mu Rwanda,kandi no mu gihe kizaza buzongera bube,abaswa nk’abo bazegere uriya mu Docteur ababwire igihe ubundi bumeze gutyo buzongera kubera mu Rwanda.Ntibakavange IMANA n’ubuswa bwabo.

    • Nyindo we, kimwe n’abandi nka we mujye mukoresha ubwenge Imana yabahaye mu gusobanukirwa ibiriho munabisobanurire abatabizi, nicyo mwabuherewe. Aho wari uzi ko ku italiki ya 16 Nzeli 1792 umunsi Umwami Mibamwe III Sentabyo yima ingoma nabwo hari habaye ubwirakabiri?! Muraza kutubwira ko na bwo ari ikimenyetso cy’imperuka cyari cyabaye? Erega Imana muzanayimanuza!!

  • Icyo nkundira injiji, ni ugusamira ibintu hejuru gusa, nta na analyse zikoze. Urabona umugabo wize akagera kuri Doctorat yemewe, atari za zindi birirwa babonera ubuntu, ukumva ko yavuga ibyo atazi, ngo nta muhanuzi iwabo koko. Mwagiye muceceka ku byo mutazi, mugakora akazi. Ab’imperuka mwe, muzanategereza ahubwo inzara ibice ngo mutegereje amaheruka. Ibyo Dr Phenias avuga bifite evidences zifatika. Mwe rero nimuceceke abasobanurire.

  • Niki kitubwira ko izuba ritazazima burundu? Ndasaba abantu bose kuzaba bari munsengero n’ibyumba by’amasengesho. Abadasobanukiwe n’agakiza muzabareke batumbere bareba ibyo batazi.

    • Abantu bose nibajya mu nsengero bazatungwa n’iki? Mujye mureka kujijisha abantu. Amasengesho ntakuraho gahunda z’ Imana

    • wowe uri bwenge bucye kuzima burundu se nimbabura

      • hahahahaha kabisa igisubizo cyawe sonia cyakwica!
        wansekeje imbavu ziracyandya kabisa. umuntu nkuyu byo kabisa ndabona ari igisubizo kimukwiriye kuko umu type ari mw’icuraburindi rirenze iryo buriya bwirakabiri buzazana kabisa!

      • Hahaha…

  • @Nyindo, n’abandi nka we mbabaze ikibazo? Kuki iyobokamana ryanyu murigira igikangisho? Imana y’Impuhwe irakanga? Wowe n’abo mwigisha bimwe IZUBA RIZABAZIMIRE MUREKE ABANYARWANDA BISHAKIRE IKIBARAMUTSA!
    Ubuntu bw’ubunyabwoba wagira ngo bufite buro zafungutse bukirirwa buhebeba mu nsengero ngo IZUBA RIZAZIMA.. HARI N’ABANDI BIRIRWA BAKURA ABADAYIMONI MU BAKOBWA BAGUMIWE…iyobokamana ry’ Abaapotres ringeze ahantu rwose. Kuki abanyarwanda bakurikira nk’abo???

  • Ubu koko ikintu cy’ingenzi dukeneye ni ukurebera ubwirakabiri mu mataratara cg ni ugukomeza kunoza ubucukumbuzi, icyari ubwirakabiri tukakibyaza umusaruro??1 Nzaba mbarirwa iby’izi PhD!! Jye nkeneye kumenya icyo nakora nifashishije ubu bwirakabiri, kikagirira Abatuye Isi akamaro! Ibyo kuburebera mu madarubindi ibyo nta nyungu mbibonamo!!!!!!

    • ubwo se mu bwirakabiri wakuramo iki ho ari phenomène naturel?!!!!uransekeje nawe

      • Ntawakurenganya koko uri magayane!! Wowe umeze nka ba bandi birirwa bavuga ngo ibintu byose abazungu barabivumbuye nta gisigaye!! Ubu koko ubona ubwirakabiri, umukororombya, imitingito, iruka ry’ibirunga, urukubo, … nta kintu byadufasha mu kongera ivumburabumenyi??? Rya, uryame n’ubundi uburezi bwo mu Rwanda nta kintu cyibereyemo!!! Mbabajwe n’abo wakwigisha uramutse ubaye umwarimu!!

    • @Inzobere, Ko ngira ngo ariya mataratara yakubuza kwangirika amaso!!?? Inyungu irimo ni iyo ko amaso yawe atakwangirika, cyangwa se abo bana bacu batakwangirika amaso. Naho wowe niba upinze inama z’impuguke uzareberemo ahoooo…

    • yeah kubyereka abana ni sawa, urumva ko byabatera amatsiko yo kumenya ikibitera babasobanurira bikabakundisha science wenda indirectement niba ariko navuga. icyo ntumva ahubwo n’amataratara 2000 mu bana miliyoni, bazayaha nde bareke nde? bakurikije iki? muri macye ndumva ari amafr apfuye ubusa ariko niba ari cadeaux uri mu DR yatanze, ntawanga impano kuko ubusa buruta ubusabusa. sinon ndibuka ko byigeze kuba niga primaire nko mu wa kane muri za 2002, maitresse wacu yari yatumye aba volontaire kuzana indobo cg ama basi ushyiramo amazi, ukabirebera mu mazi(ariko sinibuka neza process yose uko ikorwa).
      hagati aho ndabona bene wacu kabisa amadini yazanywe n’abakoloni akomeje kubagoreka imyumvire! ariko igihe bazabona k’umuzungu yabateye igipindi rizaba ryararenze. ariko se ntibajya bibaza nibura bati ijambo “IMANA” ko ryahozeho mu rda nizo siyasa z’abayahudi,abaheburayo,abafarisayo,… zitaraza.
      mujye musaba IMANA ibafashe nicyo cyingenzi, munayishime igihe bicamo (mufite ubuzima). ibyo wabikora iwawe, igihe ivyo aricyo cyose n’umunota umwe uba uhagije iyo urasa ku ngingo cg se munabikore mu bikorwa mukora(mugire urukundo: aha ndavuga nti”menya kumva ikigutandukanya na mugenzi, bizatuma mumenya kubana”) naho ibyo kwirirwa munononsora za bibiliya na za kolowani mutazi iyo zaturutse nicyo zanditswe zigamije ntacyo bizabagezaho urutse kubaheza muri cya kiziga cy’ubukoloni bwo mu mutwe butarangira.

      • Sorry comment yanjye ishobora kuba yagiye aho ntashakaga kuyishyira ahubwo ndumva tuvuga rumwe farwakhan!

    • None wowe ukeka ko abemera Boudha cg Muahamadi atari cg izindi mana kandi bikarenga bakakurusha ubutungane no gukora ibyiza ari abande?!

    • None wowe ukeka ko abemera Boudha cg Muahamadi cg izindi mana kandi bikarenga bakakurusha ubutungane no gukora ibyiza ari abande?!

      • bwana john ndumva ushaka kunyinjiza mu bibazo by’amadini kandi post yanjye iri clear ko amadini ndi against kuko nta kindi abereyeho uretse kw’endoctrina abantu.urugero rwaba badashobora kumva ko ubwirakabiri ari ibintu bisanzwe batangiye kumva ari bimenyetso nkuko ba pasitoro batandukanye birirwa babibeshya.
        naho ngiye gusubiza ikibazo cyawe ndabona ufite deja ibintu ugomba gusonukirwa:

        1.ukeka ko abemera boudha,muhamad cg izindi mana….abo babiri uvuze banza usobanukirwe ko atari imana mbere na mbere.muhamad ni’umuhanuzi naho bouddha ni titre bisobanura umuntu wageze kucyo bita nirvana means hariho ba bouddhas benshi ariko uwamenyekanye cyane ubona kuri statue ni Siddhartha Gautama washinze Bouddhism(washaka ibisobanuro birambuye niba ushaka kubisobanukirwa byisumbuyeho, ndakeka niyo wareba kuri wikipedia gusa byagufasha)

        ijambo IMANA ese ubundi niki? riva he? iryo jambo navuga ko riva nko kucyo nakwita mbaraga abanyarwanda bo hambere bemeraga,bemeraga ko ari IMANA yabarememye, ko isumba byose,ihoraho,itagaragara, kandi ko ibahora impande mu buzima bwa buri munsi.abazungu rero bazanye kiliziya za gi kiristu ugomba kumva ko iryo jambo nta niryo bari bazi ariko muri bibiliya yabo harimo ‘DIEU’ cg se ‘GOD’ muri gahunda yari ibazanye yo kutwigarurira bakoresheje amadini byabaye ngombwa ko bibiliya ishyirwa mu kinyarwanda nibwo ‘DIEU’ yaje kuba IMANA kugeza nubu twese tubifata uko DIEU=IMANA=ALLAh noneho na BOUDha ubwo nkuko mbona ubivuga.

        ni muri urwo rwego rero mvuga nti abanyaburayi batarazana bibiliya twaremeraga, abarabu batarazana koluwani twaremeraga, n’abandi bazaza bose nako nsigaye mbona ba apôtres buzuye icyingenzi nuko hari Imana mu buryo ubwo aribwo bwose uyemeramo ntibindeba kuko imana n’urukundo. ariko iyo ubaye endoctriner bakaguhindura bazanga ukirirwa utegereje imperuka za buri munsi aho wabyutse ushima imana k’ugifite ubuzima(hari ababubura bataramara n’umwaka kwisi,..), ugakora, ugateza imbere abandi, ukagwa neza etc birambabaza kabisa!

        2….bakakurusha ubutungane no gukora ibyiza???? icyo gipimo gipima ubutungane n’ibyiza umuntu akora kirihe se ngo nzajye kureba amanota ngejeje niba ntarajya muri negatif?? hahaha
        umva aho ho uranyishe kuko ibyo ntago wavuga nguyu abikora kurusha uyu, cg bamwe birirwa biyerekana cg bavuga za yesu ashimwe ucyeka ko aribyo bisobanura ko ari intungane, aho waba waratakaye ndagaswi( ubwo nyivuze wabona nkoze icyaha giteye ubwoba, wapfa umuririro utazima ndagaswi, hahaha) harya si tough gang ijya ivuga ngo gira neza wikomereze, nuko bimeze kabisa.icyo nakongeraho nuko kujijisha si ngombwa umutima mwiza urahagije ibyatanga amafr,…bitavuye ku mutima ntacyo bivuze nibyisi wamugani. ahubwo pasiteri nabakange ba ba boss ko kagiye kuyenga wabona bitwaye neza bagafasha abantu ngo babe bagura imyanya yimbere.

  • Lorsque on montre à un idiot la lune ,il ne regarde que le doit. Ibi Dr Nkundabakura avuze ni byo. In nko guteguza abarimu kugirango abanyeshuli bo muri primaire batazangirika amaso kuko bazaba bashaka kureba iriya evenement y’imboneka rimwe bityo bahuze ibyo bigishijwe mu bitabo(théorie) n’ibikorwa(pratique). Mwe mukurikira buhumyi ibyanditse muri bibilia rero muzahora mwimyiza imoso kuko kuva no mugihe cya Yezu kugeza uyu munsi ubwira-kabiri bwabayeho buried myaka 2. Biriya ni ibintu bibaho. Twe twabyize muri physique na géographie. Hanyuma se mwabahanuzi mwe b’ibinyoma,mwigeze mwumva abantu bitwa “les astronotes”? Bakoraga iki? Uwitwa Galilé muramuzi? Yari umupadiri w’umwastronote nkanswe mwebwe mwanjiji mwe muhorana bibilia mutazi n’ibyanditsemo mukirirwa mukanga abantu NGO ni iminsi yanyuma. Biliya babyita “LES FAITS NATURELS” .

  • Abashinzwe amavugurura y’amategeko yo mu Rwanda cyane cyane amategeko ahana-code pénale bazibuke kujya bongeramo amategeko ahana iterabwoba rikoreshwa n’abanyamadini. Mu bihugu byateye imbere bayashyizeho kuburyo ntaeihandagaza ngo avuge ngo muragowe isi irarimbitse… ubitangarije mu ruhame aratumizwa agatanga ibimenyetso afite. Birangira yeretswe umuryango wa gereza. Na hano abihackuzana ibi comment bidafite facts zifatika bajya bakurikiranwa.

  • Reka mbabwire mwese: Si umbwambere ubwirakabiri buzaba bubaye!!! Eclipse du soleil iba kenshi kurusha eclipse de la lune mu bihe by’imyaka runaka. Ubundi abahanga baba bashobora kukubwira n’igihe ubundi buzabera, ndets hari n’ibitabo by’ubushakashatsi bibyandika. Umunyedini yabisoma ahantu agahita abitangaza mu rusengero ko yeretswe agashyiraho n’amakabyankuru menshi. Ikirere gifite byinshi, ibigaragara n’ibitagaragarira amaso yambaye ubusa!!!

  • La religion est l’opium du peuple. Fora byavuzwe na nde? Burya mu gihugu cyacu harimo injiji nyinshi kubera impamvu runaka. Kuba injiji ntabwo ari ikosa ry’injiji gusa ikibazo ni iyo injiji itazi ko ari injiji igashaka gusobanurira rubanda ibintu bisanzwe (phénomène naturel) yishinze ku byanditswe muri Bible.None se muri Ancien Testament ko harimo intambara nyinshi cyane tubwire abantu ko ibibazo byose bikemurwa n’imirwano? Ntaho twaba dutaniye na ba terroristes. Amadarubindi 2000 yo ni make ariko mu bukene bwacu bashobora gutizanya …

    • Byavuzwe na so wanyu Carl Max

  • Ariko utabonye ama lunettes ushobora gukoresha ibase( bassin) y’amazi ukareberamo ibibera mu kirere udashyize amaso y’abana muri danger!! Kera ni ko nabonaga babigenza! cg ugafata ikimene cy’icupa rifite ibara ( heiniken cg primus) ukareberamo aho kurebesha amaso gusa! Abadafite ama lunettes ni ugukoresha ibya make!!!

  • Imana ibaho, Imana irema isi nibiyiriho irangije Irena muntu NGO abigenge, niyo yaremye n’ubwirakabiri, ariko abantu bamwe bakoresha phenomene physique zaremwe nimana mu gutera ubwoba abo bita abakirisito. Wabera wari wumva hari uwamanitse urutiki mu rusengero ngo abaze ikibazo pastor, cg padiri byose bavuga ko byanditswe n Imana ryari bati kera. Imana ya Abraham na yakobobo Isaac, ubwami bwa Israel ibintu nkibyo se twe nta mana y u Rwanda tugira ryangombe ryababinga rya nyirakajumba, imandwaetc. Gusenga bitaniyehe no kubandwa, singombwa ko twiga amateka yabayisiraheri kuko tutaribo, ibyo imana yabwiye cg yakoreye abayisrael ntibigomba gukoresha mu iterabwoba ryamadini. Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo kdi imana ni umubyeyi ntiyatwica rero ikoresheje umuriro witeka kuko yaba ibaye umwicanyi. Bisobanuye ko nta muriro witeka uzabaho, naho iyo aba ba Dr pheneas bagerageza gusobanura ibyo imana yaremye birayishimisha cyane nkumubyeyi kubona abana batoba utwondo kdi bagana inzara nziza.

  • Imana ibaho, Imana irema isi nibiyiriho irangije Irema muntu NGO abigenge, niyo yaremye n’ubwirakabiri, ariko abantu bamwe bakoresha phenomene physique zaremwe nimana mu gutera ubwoba abo bita abakirisito. Wabera wari wumva hari uwamanitse urutiki mu rusengero ngo abaze ikibazo pastor, cg padiri byose bavuga ko byanditswe n Imana ryari bati kera. Imana ya Abraham na yakobobo Isaac, ubwami bwa Israel ibintu nkibyo se twe nta mana y u Rwanda tugira ryangombe ryababinga rya nyirakajumba, imandwaetc. Gusenga bitaniyehe no kubandwa, singombwa ko twiga amateka yabayisiraheri kuko tutaribo, ibyo imana yabwiye cg yakoreye abayisrael ntibigomba gukoresha mu iterabwoba ryamadini. Imana yaremye umuntu mu ishusho yayo kdi imana ni umubyeyi ntiyatwica rero ikoresheje umuriro witeka kuko yaba ibaye umwicanyi. Bisobanuye ko nta muriro witeka uzabaho, naho iyo aba ba Dr pheneas bagerageza gusobanura ibyo imana yaremye birayishimisha cyane nkumubyeyi kubona abana batoba utwondo kdi bagana inzara nziza.

Comments are closed.

en_USEnglish