Bamwe mu bakora umwuga w’ubucuzi bo mu karere ka Ngoma baravuga ko uyu mwuga ari mwiza ubafitiye akamaro kuri bo no ku muryango nyarwanda, ariko aho bakorera mu murenge wa Kazo batubwira ko bafite imbogamizi zo kubona ibikoresho bihagije byo gucura. Mu cyaro cyo mu kagari ka Karama, umurenge wa Kazo ho mu karere ka […]Irambuye
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’umwijima (Hepatite) ku isi no gutangiza gahunda yo kuyirwanya mu Rwanda, Kuri uyu wa kane, Minisiteri y’Ubuzima mu rwanda yavuze ko igiye gushyira imbaraga mu kugabanya ibiciro byo kuvura iyi ndwara kuko iri mu zikomeje gutwara ubuzima bwa benshi ku isi by’umwihariko muri Afurika. Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko […]Irambuye
Mu biganiro byahuje Polisi y’u Rwanda n’abahagarariye urubyiruko rwa Islam mu Rwanda kuri uyu wa Kane, ku kicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, uru rubyiruko rwasezeranije ko rugiye gukorana n’inzego z’umutekano bya hafi, mu gukumira abafite ibitekerezo by’ubuhezanguni. Mu mezi ashize, mu Rwanda havuzwe urubyiruko rwamaze gucengerwa n’ibitekerezo by’ubuhezanguni bushyira ku iterabwoba, ku buryo ubu […]Irambuye
Ubushakashatsi ku mikurire y’abantu ku Isi bugaragaza ko mu bihugu bimwe abantu biyongereye mu ndeshyo no mu bigango, ariko bukagaragaza ko mu bihugu byinshi biri mu nzira y’amajyambare imikurire y’abantu yasubiye inyuma harimo no mu Rwanda. Abagore bo muri Korea y’Epfo n’abagabo bo muri Iran ubushakshatsi bugaragaza ko bakuze cyane mu myaka 100 ishize, n’ubwo […]Irambuye
Gisenyi – Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, ahagana mu ma Saa moya, imodoka ya Daihatsu yakoze impanuka irashya irakongoka inagonga taxi Minibus nayo irashya. Umushoferi wari utwaye Daihatsu n’umufasha we (tandiboyi) bahiriyemo barapfa. Iyi modoka ya Daihatsu ngo yabuze feri iri kumanuka hafi y’ibitaro bya Gisenyi mu kagari ka Nengo Umurenge wa Gisenyi hafi […]Irambuye
Kakiru – Richard Ntakirutimana wari mu bashakashatsi bateraniye mu Karere ka Gasabo kuri uyu wa gatatu yavuze ko 59% by’abasigajwe inyuma n’amateka yabajije bavuze ko bumva bakwitwa ‘Abatwa’ kurusha ko bakwitwa ‘abasigajwe inyuma n’amateka’.. Ibi ngo nibyo bituma bumva ko ari bamwe mu Banyarwanda kuko ngo mu basigajwe inyuma n’amateka harimo abagore, abafite ubumuga, abasilamu […]Irambuye
*Nka saa 11h00, bicaye mu gacaca bota akazuba, baganira, bakwakirana ubwuzu, *Bamwe babona inkunga y’ingoboka bagenerwa gusa ngo hari abatayibona Incike za Jenoside zigizwe n’abakecuru 17 n’abasaza babiri batujwe mu mudugudu bubakiwe mu kagari ka Mushirarungu, mu murenge wa Rwabicuma mu karere ka Nyanza, bavuga ko inzitizi zo kutamenyera aha batujwe no kubuzwa gusohoka bya […]Irambuye
Ni Abaturage bakunze kwita Abahebyi, cyangwa ‘Ibihazi’, barangiza amashyamba batitaye ku kamaro afitiye igihugu ndetse bagacukura amabuye y’agaciro nta byangombwa bahawe na Minisiteri y’Umutungo Kamere. Iki kibazo cy’aba baturage bangiza ibidukikije kiravugwa mu rugabano ruhuza umurenge wa Nyamabuye n’uwa Muhanga ku musozi bita Mushubati, aho usanga baracukuye ndetse ahantu hanini harengeje hegitari imwe. Uretse mu […]Irambuye
Kuva Dr Agnes Binagwaho yakurwa buyobozi bwa Minisiteri y’Ubuzima tariki 12 Nyakanga, ntiharashyirwaho umusimbura, ubuzima ni urwego rw’ingenzi cyane mu buzima bw’igihugu, buri wese yibaza uzamusimbura, benshi basubiza amaso inyuma mu bamubanjirije. Mu myaka itanu Dr Agnes Binagwaho, umuhanga mu kuvura indwara z’abana, yakoze byinshi byiza ndetse anabihererwa ibihembo mpuzamahanga nk’igihembo yaherewe muri Leta Zunze […]Irambuye
Abagore bagera kuri 400 n’abagabo bacye bari bateraniye muri Serena Hotel mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ubwo batangizaga ku nshuro ya gatandatu igiterane cy’ivugabutumwa kitwa “All women together” gitegurwa na Women Foundation Ministries, iki giterane ngo kigamije guhindura umuryango nyarwanda binyuze mu mugore. Ernestine Gashongore yatanze ubuhamye bw’uko ubuzima bwe bwahinduwe n’ibi biterane. […]Irambuye