Remera: Abaturage bakanguriwe kwita ku bangavu babarinda inda z’indaro
Mu murenge wa Remera mu kagali ka Nyabisindu ahabereye umuganda rusange ngaruka kwezi wa buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi, abaturage bibukijwe ko bagomba kwita ku banganvu, bakabarinda gutwara inda z’indaro, kuko ari intandaro y’abata ishuri bangana na 7%.
Uyu muganda wari witabiriwe cyane n’abaturage b’aka kagali, abayobozi mu murenge ndetse n’abashyitsi baturutse muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi n’abo mu Kigega cy’Umuryango w’Abibumbye cyita ku baturage (UNFPA).
Hatunganyijwe umuhanda uhuza akagali ka Nyabisindu n’aka Nyarutarama ufite uburebure bwa kilometero ebyiri wari warangiritse.
Nyuma y’umuganda habaye inama nyungurana bitekerezo aho abayobozi batandukanye bagiriye inama abaturage nabo babagezeho ibibazo ngo bafatanye kubibonera ibisubizo.
Sekamondo Francois umuyobozi ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi wari umushyitsi mukuru yabwiye aba baturage ko bagomba kwita ku bangavu bakabarinda gutwara inda z’indaro.
Yababwiye ko gutwara inda z’indaro mu bangavu ari imwe mu mpamvu zitera abakobwa guta ishuri, aho ngo mu bata ishuri 7% babiterwa no gutwara inda z’indaro.
Yababwiye ko buri wese agomba kubigira intego kurinda abangavu gutwara inda z’indaro kugira ngo urubyiruko rw’u Rwanda rukomeze gutera intambwe.
Rwihunda Fred umujyanama mu karere ka Gasabo wari waje uhagarariye akarere yashimiye abaturage uburyo bagira uruhare mu kubaka ibikorwa bibafiteye akamaro, ababwira ko bagomba kurinda ibyagezweho kandi bakajya bagira uruhare mu kwikemurira ibibazo.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera Kalisa Jean Sauveur yibukije abaturage bo muri aka kagali ka Nyabisindu, ko bagomba gukomeza kwitabira gutanga ubwisungane mu kwivuza no kubungabunga isuku no kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Happy UMUTONI
UM– USEKE.RW
2 Comments
Ntako mutagize abanyaremera mwe, gusa ndibaza ngo ninde utera izonda abo bangavu?Ngembona ikibazo kiri kubazibatera rwose, kuko ahanini usanga ari nabagabo bafite ingo zabo bajya gushuka abo bangavu babashukisha ibintu kandi barangiza bakabatererana, bityo ndumva mwazagira na mahugurwa yo guhugura abo bagabo ndetse mukabashyiriraho nibihano.
Remera mukomere ku mihingo.
Ababyeyi b’ubu basigaye bayoborwa n’abana babo ! Iyo na yo ni impamvu nyamukuru.
Comments are closed.