Digiqole ad

I Burasirazuba: Bavuga ko batanze ‘Mutuelle’ ariko abaganga banze kubavura

 I Burasirazuba: Bavuga ko batanze ‘Mutuelle’ ariko abaganga banze kubavura

Ngo ntibanze gutanga umusanzu wa mutuelle ariko nta mikoro

*Guverineri w’Intara ntiyumva ukuntu batavurwa kandi baratanze umusanzu…

Bamwe mu baturage bo mu ntara y’Uburasirazuba bavuga ko bamaze iminsi baratanze umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwa ‘Mutuelle de Santé’ wa 2016-2017 ariko bakaba batemerwa kuvurwa kuko batarahabwa amakarita y’uyu mwaka. Guverinei w’iyi ntara we avuga ko ibi bidakwiye kuko ikarita y’umwaka ushize ikomeza kugira agaciro mu gihe uyikoresha yishyuye umusanzu w’uyu mwaka.

bavuga ko ikarita y'umwaka ushize batayiha agaciro kandi bagomba kuyigaha
bavuga ko ikarita y’umwaka ushize batayiha agaciro kandi bagomba kuyigaha

Aba baturage bavuga ko bamwe muri bo bari kujya kwivuza ‘magendu’, bavuga ko iyo bagiye kwivuza bamwe mu baganga bo mu bigo nderabuzima babasubiza inyuma kandi bagaragaza icyemezo kigaragaza ko bishyuye umusanzu wa 2016/2017.

Bamwe muri aba baturage twaganiriye ni abo mu mirenge ya Kazo na Kibungo yo mu karere ka Ngoma, no mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza n’abo mu murenge wa Kirehe wo mu karere ka Kirehe.

Aba baturage bavuga ko umusanzu bawutangiye ku gihe, ariko amezi akaba abaye atatu batarahabwa amakarita yo kwivurizaho y’uyu mwaka ndetse bakimwa serivisi z’ubuvuzi iyo hari uwarwaye akagana ikigo nderabuzima.

Umwe muri aba baturage (yifuje ko umwirondoro we ugirwa ibanga), agira ati ” Biratubabaza, kubona ujya kwa muganga ntuvurwe kandi warishyuye mituweri! ntabwo byumvikana, harimo uburangare bw’abashinzwe kudukorera amakarita.”

Undi witwa Muhawenimana Console agira ati ” Nishyuye mu kwezi kwa Gatandatu none reba ukwa Munani kurageze, mperutse no kurwara ngiye kwa muganga banga kumvura kandi mfite bordereaux (urupapuro rugaragaza ko yishyuye umusanzu).”

Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Uwamariya Odette avuga ko ibi bikorwa na bamwe mu baganga bihabanye n’ihame rya politiki y’ubwisungane mu kwivuza bwa ‘Mutuelle de Santé’ kuko kutagira ikarita bitabuza umuntu kuvurwa mu gihe yishyuye umusanzu kandi akabikorera ku gihe.

Ati ” Umuturage afite uburenganzira bwo gukomeza kwivuriza ku ikarita asanganywe kuko n’ubundi aba agomba gutegereza ukwezi nyuma y’uko yishyuye.”

Guverineri Uwamariya yizeje aba baturage ko ubuyobozi bw’Intara bugiye gukurikirana iki kibazo, bugakorana n’ikigo cy’igihugu cy’ubwishingizi, RSSB kugira ngo gifatweho umurongo worohereza aba baturage kubona ubuvuzi.

Aba baturage bataka kudahabwa ubuvuzi, bavuga ko bamwe muri bo bahitamo kugana za ‘Pharmacies’, bakavuga ko uretse kuba bishyura amafaranga menshi banafite impungenge ko imiti bahabwa ntaho iba ihuriye n’indwara barwaye.

Sezariya Mukagisonga utuye mu murenge wa Kazo agira ati ” Nagiye muri farumasi y’i Kibungo ngura utunini ndatunywa ariko natunyoye ntazi n’icyo ndwaye. »

Iyo umwaka w’ubwisungane mu kwivuza bwa ‘Mutuelle de Santé’ uri mu isoza, inzego zibishinzwe zirimo na RSSB zikunze gukora ubukangurambaga zikangurira abaturage kwishyura umusanzu hakiri kare kugira ngo batazagira igihe bimwa serivisi z’ubuvuzi kuko uwatinze avurwa ari uko ukwezi gushize uhereye igihe yishyuriye. 

Aba baturage bababajwe no kuba baratanze mituweri bakaba batarayibona ndetse ntibanavurwe
Aba baturage bababajwe no kuba baratanze mituweri bakaba batarayibona ndetse ntibanavurwe
Mukagisonga ugaragara nk'ukirembye avuga ko yahisemo kwivuza magendu kandi yarishyuye umusanzu
Mukagisonga ugaragara nk’ukirembye avuga ko yahisemo kwivuza magendu kandi yarishyuye umusanzu

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Ibi byose nibyerekana igihombo leta irimo kuko niba banga kubavura nukuvugako Minisante itishyura umwenda ibereyemo ibitaro nubwo batubwiyeko bishyura.Kutishyura rero bivugako nta cashi bafite ayumuturage atanze agakoreshwa mukuzibicyuho ahandi.

    • Ibi biroroshye; “Hahirwa abagira impuhwe kuko nabo bazaz….”

    • Mukono nagirango nkusobanurire ko mutuelle ubu yavuye muri MINISANTE isigaye ibarizwa muri RSSB uretse ko na amakuru duhabwa avuga ko ibirarane byose byishyuwe ariko ubu si minisante yishyura ibyo birarane.

      • @Rugemo, ninde wazuzeko leta yarishye ibirarane Mitiweli yaribereyemo ibitaro niba wanyibuttse neza?

  • na gatsibo nuko ntawe bavura rwose.

  • Ariko MINISANTE nka Minisiteri igenga ubuvuzi mu gihgug cyose kandi ikaba ariyo ikuriye ibigo by’amavuriro yose ya Leta mu gihugu, yakagombye gusohora amabwiriza/Itangazo akagezwa ku bayobozi b’ibigo nderabuzima n’ibitaro byose, bamenyeshwa ko umuturage wese bigaragara ko yishyuye Mutuelle de Santé 2016-2017, atasubizwa inyuma mu gihe agiye kwivuza.

  • ahubwo mudutabarize abaneshuli bagomba mutuelle kdi ntiwatanga iyumuntu umwe kandi ufite izindi assurance ukoresha nazo zigukata amafaranga kandi izo assurance ntizikorana n’ibigo nderabuzima byegeranye nishuli twasabaga ko mwadufasha tukarihira abana bonyine kuko twe dufite ibindi twivurizaho

Comments are closed.

en_USEnglish