Digiqole ad

Ruhango: Akarere kahaye umuntu isoko nta piganwa

 Ruhango: Akarere kahaye umuntu isoko nta piganwa

Muri iri soko ry’amatungo Ngali Holdings niho ihakusanya imisoro

Bamwe mu bakozi bakorera  Sosiyete ya Ngali Holdings Ltd mu Karere ka Ruhango batangaza ko babangamiwe na rwiyemezamirimo wahawe isoko n’Akarere ka Ruhango kahaye amasezerano bitanyuze mu ipiganwa, ibi ngo biratuma habaho kugongana mu gihe cyo gukusanya imisoro y’Akarere.

Muri iri soko ry'amatungo Ngali Holdings niho ihakusanya imisoro
Muri iri soko ry’amatungo Ngali Holdings niho ihakusanya imisoro

Hashize umwaka Sosiyete yigenga ya Ngali Holdings Ltd igiranye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro(RRA)  yo gukusanya  imisoro hirya no hino mu turere 30 tugize Igihugu, RRA nayo ikaza gukorana andi masezerano n’uturere.

Bamwe mu bakozi ba Sosiyete ya Ngali mu Karere ka Ruhango bavuga ko kuva aho batangiriye gukusanyiriza imisoro y’Akarere batigeze bahura n’ikibazo kibabangamira mu kazi kabo muri iki gihe cyose.

Gusa ngo baje kugira imbogamizi mu minsi mike ishize ubwo bajyaga kwaka imisoro ku ibagiro bagasanga hari amabwiriza Akarere katanze yo kuyibima bitwaza ko hari undi rwiyemezamirimo witwa Aimable KABANDA beguriye imisoro y’ibagiro, kandi ngo nta soko ryigeze ritangwa kugira ngo baripiganirwe.

Mélanie Gabiro umukozi wa Sosoiyete ya Ngali Holdings mu Karere ka Ruhango avuga ko  mu masezerano ikigo cy’imisoro n’amahoro cyagiranye n’Akarere, ndetse nabo bafitiye kopi, imisoro yose yo mu Karere aribo bagomba kuyikusanya, ko guha rwiyemezamirimo wundi isoko bitanyuze mu ipiganwa ari ukubangamira imikorere y’abatsindiye isoko.

Gabiro ati “Amafaranga bavanye mu misoro y’ibagiro bamaze ibyumweru bibiri batayaduha, nyuma twaje kubiganiraho bongera kuyadusubiza ariko bavuga ko hari undi muntu uzahabwa  gukusanya imisoro y’amabagiro yose yo mu Karere.”

Epimaque Twagirimana umuyobozi wungirije mu Karere ka Ruhango, ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yemera ko hari undi rwiyemezamirimo bagiranye amasezerano y’imyaka ibiri bitanyuze mu ipiganwa kuko basanze akora neza.

Twagirimana avuga ko  uyu rwiyemezamirimo azakodesha ibagiro, n’imashini zirimo gusa  ku buryo azajya yishyura Akarere ibihumbi 300 ku kwezi, Sosiyete ya Ngali Holdings ngo igakomeza  imirimo yo gukusanya imisoro y’amatungo yose yinjira mu Karere.

Ubuyobozi bw’Akarere bwemeza ko hari ikinyuranyo hagati y’amafaranga y’imisoro Akarere kinjizaga mbere  y’uko Ngali ihabwa  iri soko, kuko mu isoko ry’Inka n’ibagiro binjizaga miliyoni 490  ariko ngo ubu bakusanya imisoro  ya  miliyoni 600 zirenga ku mwaka.

Abakozi ba Ngali Holdings bavuga ko guha undi rwiyemezamirimo uburenganzira bwo gukusanya imisoro bikurura imikoranire mibi mu gukusanya imisoro ya Leta.

Ibagiro ryo imisoro yaryo ifatwa na rwiyemezamirimo utaratsindiye isoko wumvikanye n'Akarere gusa
Ibagiro ryo imisoro yaryo ifatwa na rwiyemezamirimo utaratsindiye isoko wumvikanye n’Akarere gusa

MUHIZI Elisee
UM– USEKE.RW/Ruhango

8 Comments

  • IBIBERA MU KARERE KA RUHANGO BIRASHEKEJE KABISA, USHOBORA GUSANGA HARI N’ABANDI BENSHI BAHAWE AMASOKO BITANYUZE MU MUCYO AHO NIHO RUSWA YINJIRIRA ABAYOBOZI BAREBE NEZA.

  • Niba se iyo Ngali nta kantu yatangaga igakusanya imisoro mwibaza ko nibatareba neza bashoboa kubambura Iryo Soko bagiye guhangana na R.R.A mubareke.

    • Iyo Ngali uvuga ntuyizi.. bi company y’icyama… uwo muntu waje kuyitambika ni icyihebe. Nzaba ndora

      • Nanjye ubwo biranyobeye, uwo muntu ujya impaka na company ya FPR agombe kuba nawe ari umwihanduzacumu kabisa !

  • NI MANDA YABO YA NYUMA REKA BAKUREMO AYABO Y’IMPEREKEZA BAVANDIMWE MWIBABUZA KWIRIRA.
    IRYO BAGIRO KU MUNSI RYINJIZA IBIHUMBI 800 NATANGAMO 300 AZASAGURA ANGAHE WIBAZA KO AZAYAKANJA WENYINE?

  • Hari abantu b’ibyihebe badatinya ifaranga riraryoha erega bayaserebeke ariko bazafatwa amaherezo.
    Hari utuzu tubiri tw’amateka ngo batwubakishije za Miliyoni hafi y’urutare rwa Kamegeri.

  • Ngo babonye akora neza ! Babirebeye kuki kandi ari ubwambere bamuhaye iryo soko ! Barasamye anagayo biuye mukanwa bumva bimeze neza nyine ! Naho yaba akora neza ariko ntibikuraho ipiganwa kuko nubundi hapiganwa abakora neza. Kereka niba itegegeko rigenga itangwa ry’amasoko ya Leta ryaravuguruwe naho ubundi agatuza karacyashyizwe imbere da ! Ibyo kubahiriza amategeko ntibakibikozwa dore ko hasigaye hariho amabwirizwa arusha amategeko agaciro bitewe n’uwayatanze. Cyakora UM– USEKE uzatumenyeshe amaherezo yabyo ntibicire aha natwe tujye tumenya uko twitwara muri System kuko ubona amacenga ajyenda aba menshi kuburyo utitonze ahawe hakwibagirana dore twabaye substituable très vite ! Wibaza impamvu hariho abashyiraho amategeko ariko ntihabeho abashinzwe kugenzura iyubahirizwa ryayo bikakuyobera ! Ubutegetsi nyubahirizategeko bubereyeho iki ! Ahaaaaaaaaaa!

  • Uyu Visi Meya aranyumije noneho ngo yabonye rwiyemezamirimo akora neza ahabwa isoko nta piganwa???? Single source!!! my Godness! None se Boss meya nta bwo uzi neza ko gukora neza atari critere yo gutanga single source? Akarere nta mujyanama mu mategeko cg ushinzwe amasoko mugira ngo babe barabagiriye inama mbere yo gufata icyo kemezo??? Nta n’ubwoba biguteye urajya no mubinyamakuru ukabisubiramo??? Urimo uragaza uburoko ugira ngo biroroshye!!! Kuki mutagishije inama RPPA mbere yo gufata ikemezo nk’icyo kizabazanira ibibazo? Meya wanyu ko amazeho iminsi n’ubu ntabwo azi ko gutanga single source bigira uko bikorwa??? Ndababaye!!!

Comments are closed.

en_USEnglish