Francois Habitegeko, umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko bamwe mu bayobozi ku nzego z’ibanze batawe muri yombi kubera kutagira ubunyangamugayo mu gishyira mu bikorwa gahunda za Leta nka Gira Inka, gusa yemeza ko nk’iyi gahunda yagenze neza ku kigero cya 99% kuko mu nka 6 000 batanze hanyerejwe 119 kandi ababikoze nabo ngo bari gukurikiranwa […]Irambuye
Ni ibisiiga binini byo mu moko amwe n’ibiyongoyongo n’inkongoro, bifite amaguru maremare n’amababa magari n’umubyimba munini, ku jisho kimwe cyapima nka 10Kg. Ibi bisiga byahoze ari byinshi mu gishanga kiri hagati y’umusozi wa Kabeza mu murenge wa Kanombe na nyakabanda mu murenge wa Niboye muri Kicukiro. Izi nyoni abahatuye bavuga ko zahoze ari nyinshi ariko […]Irambuye
Umwana w’imyaka 16 afungiye kuri Station ya polisi ya Kagano, mu Karere ka Nyamasheke akekwaho gufatanya na mukuru we witwa Niyokwizera Emmanuel w’imyaka 22 bakica Nyina ubabyara bombi bamutemaguye. Aya mahano yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, mu Karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Kagano, mu Kagari ka Shara. Uwahitanywe n’urubyaro rwe yitwa Therese […]Irambuye
Abel Tuyisingize, ni umusore w’imyaka 26, ngo amaze imyaka itandatu (6) ari mu bitaro kubera uburwayi bw’impyiko zangiritse. Mukuru we yaje kumwemerera kumuha imwe mu mpyiko ze, ariko habuze ubushobozi bwo kubageza mu Buhinde ngo ajye gushyirwamo iyo mpyiko. Uyu musore yabanje kwivuriza mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, nyuma akomereza mu bitaro bya Kaminuza bya […]Irambuye
Muri gare ya Nyabugogo ahafatirwa imodoka zijya mu bice bitandukanye by’igihugu kuri uyu wa mbere abagenzi bari biyongereye cyane kubera itangira ry’abanyeshuri ndetse ku buryo bamwe bagiye bahitamo gusubika ingendo, gusa ngo uko abagenzi baba biyongereye niko n’abatekamutwe biyongereye. Ubwo abanyeshuri bari bakomeje kujya ku mashuri, muri gare ya Nyabugogo abagenzi bari babaye benshi cyane […]Irambuye
Ahagana saa moya za mugitondo kuri uyu wa mbere, imodoka ya Police y’u Rwanda yakoze impanuka igonga umumotari (motard) nawe ahita agonga umwana wari ku muhanda bombi bahita bitaba Imana nk’uko ababonye iyi mpanuka iba babibwiye Umuseke. Iyi mpanuka yabereye hafi y’icyapa kijya mu mujyi hafi y’ahitwa Prince House. Jean de Dieu Nshimiyimana wabonye iyi […]Irambuye
Kuri iki cyumweru hagati ya saa yine na saa tanu z’amanywa mu mudugudu wa Izuba Akagali ka Rukiri ya I mu murenge wa Remera umugabo witwa Willy Kwizerimana yimanutse mu nzu akoresheje ishuka arapfa. Ni nyuma y’uko yari abuze amafaranga ibihumbi magana ane yari abitse kuri telephone ye mu buryo bwa Mobile Money nk’uko bivugwa […]Irambuye
Kuwa kane, Umukobwa witwa Leoncie Bangwanubusa, uri mu kigero cy’imyaka 30 yananiwe kwakira itwita rye ahitamo kwimanika mu kagozi ahita apfa. Uyu Leoncie Bangwanubusa yigaga mu mwaka wa gatanu (5) w’amashuri yisumbuye, mu rwunge rw’amashuri rwa Nyarusange. Bangwanubusa ngo yasanze atwite kandi yari asanzwe afite undi mwana ari nawe wamudindije mu myigire ye, afata umwanzuro […]Irambuye
Frédéric Harerimana umuyobozi w’Akarere ka Rusizi yabwiye Umuseke ko igihe cyo kubikora nikigera bizakorwa neza, nta uhutajwe cyangwa ngo ajyanwe ku ngufu. Gusa abaturage batuye mu manegeka mu mirenge ya Nyakarenzo na Nkungu ngo nibo bazahitamo gutura mu mudugudu ugezweho bagiye kubakirwa, cyangwa gukomeza kwizirika aho bashobora no guhitanwa n’ibiza. Mu kagali ka Murambi mu […]Irambuye
Dr Jean Fidele Niyomugabo wari umuyobozi w’ibitaro bya Kinazi mu karere ka Ruhango bamusanze mu cyumba Motel yapfuye mu ijoro rishyira kuri uyu wa gatandatu mu mujyi wa Byumba mu karere ka Gicumbi. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe na bamwe mu bakorana nawe ku bitaro bya Kinazi batifuje gutangazwa, babwiye Umuseke ko bamenyeshejwe iby’urupfu rw’umuyobozi wabo […]Irambuye