Digiqole ad

Unity Club Ivuga ko ntawe uzashimirwa kuba ‘Umurinzi w’Igihango’ atabikwiye

 Unity Club Ivuga ko ntawe uzashimirwa kuba ‘Umurinzi w’Igihango’ atabikwiye

Umunyamabanga wa Unity Club, Iyamuremye Regine avuga ko ntawe uzahemberwa kuba Umurinzi w’Igihango atabikwiye

Mu biganiro byaraye bihuje Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, abayobozi b’Intara y’Uburengerazuba n’umuryango Unity Club, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu muryango yavuze ko nta mpungenge ko hari umuntu washyirwa mu barinzi b’igihango atabikwiye kuko bazatoranywa n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bahorana n’abaturage umunsi ku wundi.

Umunyamabanga wa Unity Club, Iyamuremye Regine avuga ko ntawe uzahemberwa kuba Umurinzi w'Igihango atabikwiye
Umunyamabanga wa Unity Club, Iyamuremye Regine avuga ko ntawe uzahemberwa kuba Umurinzi w’Igihango atabikwiye

Ni mu biganiro byo gusobanurira abayobozi bo ntara y’Uburengerazuba uko gahunda yo gutoranya Abarinzi b’Igihando iteye kugira ngo bazagenerwe ishimwe n’Umuryango wa Unity Club.

Umunyamabanga wa Unity Club, Iyamuremye  Regine yamaze impungenge abatekereza ko hari abantu bashobora kwihisha muri ntwari kandi ntacyo bakoze.

Ati “ Nta mpungenge  twagira,  inzego z’ibanze abo zibana  na bo mu midugudu ni bo bazabigiramo uruhare, umwaka ushize twahembye abarinzi b’ igihango 17 ku rwego rw’ igihugu  kandi muri bose nta n’umwe tutageze  mu baturanyi be cyangwa iwe ngo hagire umunenga.”

 

Rutsiro ku mwanya wa mbere mu batirebera mu ndorerwamo y’Ubwoko

Aba bayobozi bari bateraniye mu karere ka Karongi banagaragarijwe uko kwirebera mu ndorerwamo y’ubwoko bihagaze mu Rwanda, aho akarere ka Rutsiro kaza ku isonga mu kugira umubare muto w’abirebera mu bwoko.

Abaturage birebera mu ndorerwamo y’ubwoko muri aka karere ka Rutsiro, bari ku gipimo cya 27.4% mu gihe akarere ka Rubavu kaza ku isonga mu kugira umubare munini mu kwirebera mu ndorerwamo y’amoko no ku ngengabitekerezo ya Jenoside aho kari kuri 77%.

Akarere ka Rutsiro kanaza ku isonga mu kugira umubare muto w’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside aho ababarirwa kuri 26.7% ari bo bakiyifite.

Meya w’akarere ka Rutsiro, Ayinkamiye Emerance avuga ko iyi mibare idakwiye kugenderwaho ngo abatuye aka karere birare ngo bumve ko bageze ku ntego yifuzwa.

Ati “ Ntabwo ari uko ingengabitekerezo idahari, ahubwo ni uko ari nke ugereranyije n’ahandi, icyo twifuza ni uko yakomeza kumanuka kandi natwe tuzakomeza kubakangurira kumva ko bose ari bene Kanyarwanda.”

Akarere ka Rubavu kagarutsweho kuba gakomeje kugaragaramo umubare munini w’ababaswe n’ingengabitekerezo, ibigo bitandatu byo muri aka karere byagaragayemo ingengabitekerezo ya Jenoside.

Avuga kuri iyi mibare ya Rubavu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Unity Club, Iyamuremye  Regine yagize ati “ Iyi mibare ya Rubavu iraduhamagara  ngo twongere imbaraga muri uru rugamba rwo kurwanya no kurandura ingengabitekerezo.”

Uyu muyobozi wa Unity Club Avuga ko gahunda yo gutoranya Abarinzi b’ Igihango izatangirira muri buri kagari kugeza ku rwego rw’ igihugu.

Avuga ko aba barwanzwe n’ubutwari bwo kurokora Abatutsi bahigwaga muri Jenoside bagomba guhembwa kugira ngo bibere urugero abakiri bato nabo bazakurane umutima wa kimuntu.

Padiri  mukuru wa paruwasi ya Congo Nile, Ntirandekura Gilbert unahagarariye ihuriro ry’amadini n’amatorero mu karere ka Rutsiro avuga ko  kuba barashyize hamwe n’ inzego z’ibanze ari cyo cyatumye akarere kabo kaza imbere.

Padiri Nturandekura avuga ko mu myaka ishize aka karere kari gafite ikibazo cy’abantu bibona mu moko  n’umubare munini w’abari bagifite ingengabitekerezo ya Jenocide ariko nk’abihayimana  begerewe n’ubuyobozi barafatanya ubu  bakaba barateye intambwe nziza mu mibanire y’abaturage.

Abayobozi b'Intara y'Uburengerazuba n'aba Unity Club baganiriye n'inzego z'ibanze
Abayobozi b’Intara y’Uburengerazuba n’aba Unity Club baganiriye n’inzego z’ibanze
umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Jabo Paul yizeje Unity Club ko bazatora neza abarinzi b'igihango
umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Jabo Paul yizeje Unity Club ko bazatora neza abarinzi b’igihango
Abayobozi mu ntara y'Uburengerazuba basobanuriwe uko hazatoranywa Abarinzi b'Igihango
Abayobozi mu ntara y’Uburengerazuba basobanuriwe uko hazatoranywa Abarinzi b’Igihango
Abo mu nzego z'Ibanze nabo bitabiriye iki kiganiro
Abo mu nzego z’Ibanze nabo bitabiriye iki kiganiro

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW /KARONGI

3 Comments

  • Nabo birebyemo harimo ababyeyi babo batabikwiye

  • Afande ngo pi.

  • Gatwa, cyangwa Sagatwa, Sagahutu,Ayo ni amazina twese tuzi mu Rwanda.

Comments are closed.

en_USEnglish