Digiqole ad

Ku Nkombo, Guest House siyo bari bakeneye kuko bakivoma amazi mabi ya Kivu

 Ku Nkombo, Guest House siyo bari bakeneye kuko bakivoma amazi mabi ya Kivu

Ku birwa bya Ishywa na Nkombo bigize Umurenge wa Nkombo abahatuye bafite ikibazo gikomeye cyo kutagira amazi meza. Bavoma amazi y’ikiyaga cya Kivu ndetse ugasanga nk’abana bo bahita banayanywa. Ubuyobozi burizeza ko iki kibazo kizakemuka vuba.

Ku Nkombo haracyari abana bavoma amazi mabi kubera kubura ameza
Ku Nkombo haracyari abana bavoma amazi mabi kubera kubura ameza

Uyu murenge wa Nkombo ugizwe n’utugari dutanu turiho abaturage 17 994, Akagali ka Ishywa ko ni ikirwa kihariye, biteganyijwe ko utundi tugari tune tuzagezwaho amazi meza vuba, ariko bahora bategereje, mu gihe bagitegereje baracyakoresha amazi mabi y’ikiyaga.

Abaturage kuri iki kirwa baganiriye n’Umuseke bavuga ko nk’umushinga wo kubaka Guest House ya miliyoni Magana atatu ikaba yarahombye atari wo wihutirwaga kuri bo mu gihe badafite amazi meza.

Jean Ntirenganya wo mu kagari ka Rweje avuga ko bategereje cyane ko amazi meza abageraho mu gihe ubu bagikoresha amazi mabi abatera indwara za hato na hato cyane cyane abana.

Ntirenganya ati “Umuturage arabona amazi yiyushye akuya, mu kagari hari ipombo imwe y’amazi, usanga hari umubyigano n’amazi ari macye abantu benshi bagahitamo gukoresha amazi y’ikiyaga rero.”

Undi witwa Hana Mukamugema ati “iyo ugiye ugasanga abantu benshi bari ku ipompo kandi wakoze urugendo rw’amasaha abiri bituma ejo udasubirayo ukivomera ikivu kuko utagenda ngo wirirwe ku ruzuba unabure amazi, utuma umwana akavoma ikivu akazana mugateka.

Lambert Karangwa umuhuzabikorwa mu mushinga wa WASH(Water Sanitation Hygienne) wo gusukura amazi mu kigo cya WASAC yabwiye Umuseke ko Nkombo bazi ikibazo cyabo kandi ko vuba abaturage baho bazagezwaho amazi ahagije.

Mu kwezi kwa gatandatu ubwo aheruka muri aka gace k’uburengerazuba bw’Amajyepfo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Germaine Kamayirese nawe yasabye ababishinzwe kwihutisha ibyo kugeza amazi meza ahagije ku baturage.

Aha hakaba hari umushinga w’inganda z’amazi za Ruganda na Bigutu zifite umwisuko wa 6 000m³ zizajya zitanga amazi ahagije ku baturage ibihumbi 80 bo mu mirenge igera ku 10 mu turere twa Nyamasheke na Rusizi harimo n’abarenga ibihumbi 17 batuye ku kirwa cya Nkombo.

Uyu mushinga nturatangira gutanga amazi kuko ukiri kubakwa.

Kuri uyu wa kabiri Kanama 2016 nimugoroba Minisitiri w’Intebe arageza ku bagize imitwe yombi mu Nteko gahunda y’ibikorwa bya Guverinoma bijyanye n’amazi n’isukura.

Ku Nkombo abaturage barenga ibihumbi 17 bahatuye ntibafite amazi meza ahagije
Ku Nkombo abaturage barenga ibihumbi 17 bahatuye ntibafite amazi meza ahagije
Bakora urugendo bakanabura amazi bagahitamo kuvoma aya Kivu
Bakora urugendo bakanabura amazi bagahitamo kuvoma aya Kivu
Kimwe mu bigega bizahaza abaturage ibihumbi birenga 50000
Kimwe mu bigega biri kubakwa i Bigutu bizahaza amazi abaturage barenga 50 000

Francois Nelson NIYIBIZI
UM– USEKE.RW/Rusizi

6 Comments

  • Bafite Depite mu nteko, Bafite umukazana muri BNR, bafite abarimu muri Kaminuza, bafite abacuruzi bakomeye. Iriya Guest House nibo bayihisemo batabajije abaturage.
    ngiyo initecyerereze y’abitwa ABAVUGA RIKIJYANA. Nta mukerarugendo warara ku NKOMBO urebye umwanda uhari isuku kubana n’ababyeyi babo ni igisebo kuri izi njijuke zihakomoka. Kuboneza urubyaro ni isomo ritaharangwa. ubucucike mu mashuri buteye agahinda. Ubuharike bwabaye umuco karande ku Nkombo. Sinzi impamvu havuzwe GUEST HO– USE gusa ntihavugwe ibi byose ntungiye urutoki inzego za Leta.

  • hahhahahha Njye rwose ntimukanyisekereze.

  • Biteye isoni.

  • Honorable Mporanyi Theobard( Umwana wo ku Nkombo)Dr Monique NSANZABAGANWA (Umukazana w’Abanyenkombo)
    Abacuruzi bakomeye muri Kamembe (Ba Remy,Maneti,Thomas,…)Mufatanye n’akarere
    mushyire hamwe imitwe yanyu mutekereze iki kirwa icyakigirira akamaro.Naho ibyo kwirirwa abantu bavuga ngo abanyarwanda bafite imibereho myiza hari abakiriho gutya ni ugushinyagura.

  • @Rumanura/@Bintunimana. Ibyo muvuze ni byo ijana kw’ijana. Abayobozi, Abanyabwenge n’impuguke n’abacuruzi b’abaherwe bavuka ku Nkombo, bakwiye gusubira inyuma bakareba igikwiye gukorwa ku Nkombo. Nyamara ariko, ikibazo gikomeye, ni uko abo bose muvuga nta numwe uvugana n’umdi. Aho mbiherukira, bangana urunuka. Nta cyabavamo rero.
    Mukomere basomyi

  • Mu kamwanya abo bavuga rikijyana ukumva nibo bakangurira abanyarwanda ubumwe n’ubwiyunge! Kandi bo ubwabo badacana uwaka! Nkombo kuba nta terambere rifatika rihari abana bayo babigiramo uruhare. Hariya hantu si hato ariko si na hanini kuburyo kuhatunganya hagaturwa neza, hagahingwa, abaturage baho bakigishwa bagatezwa imbere bigoranye? Mbere ya byose nibatozwe kuringaniza urubyaro, batozwe kudaharika, batozwe isuku, amasambu yabo ahurizwe hamwe atunganywe abyazwe umusaruro, bubakirwe amazu meza ndetse bashyirirweho iteme rihuza ikirwa cyabo n’umurenge wa Nkanka bihana imbibi. Hatezwe imbere ubucuruzi n’ubukerarugendo hashyirwe isoko n’icyambu maze murebe ngo Nkombo iratera imbere. Naho guhora mu magambo nta bikorwa icyo gihe cyararangiye. Aba bahakomoka kandi bajye babazwa imbona nkubone icyo bamariye iwabo. Nka Depite, Umwarimu muri Kaminuza, Visi Guverineri wa BNR bagombye kubazwa icyo bamariye abaturage babo aho kuzajya tubabona bari muri za UNITY CLUB banigirije za karuvati iyo bakomoka ari abambere kumwanda no kubyaragura bitajyanye n’ubushobozi. Imvugo zimeze nk’izo kwifotozanya zirarambiranye aho baba bikomanga mu gituza ngo tuzazamura, tuzakora ibi n’ibi amaso agahera mu kirere nibavuge bati twakoze ibi n’ibi kandi biragaragara.

Comments are closed.

en_USEnglish