Rusizi – Ku nshuro ya 4 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS4) ribaye, ibitaramo byo kuzenguruka igihugu bitangiza iri rushanwa byatangiriye i Kamembe mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Imvura yaguye kuri stade bitaga Kamarampaka ntiyabujije imbaga y’abantu bari bahari kwishimana n’abahanzi bakunda. N’ubwo muri aka gace habanje kugwa imvura, biragaragara ko abantu […]Irambuye
Kuwa 20 Werurwe Nyiramahirwe Esther wigaga mu ishuri ribanza rya Akanzu Primary school rihererye mu mudugudu wa Cyerwa, akagari k’Akanzu ho mu karere ka Rwamagana yitabye Imana nyuma yo gukubitwa umugeri na mugenzi we (imyaka ye ntituma atangazwa amazina) biganaga bapfuye ikaramu. Ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo nibwo kuri iki kigo cy’amashuri […]Irambuye
Nyuma y’umunsi umwe uyu mugabo Charles Twagira atawe muri yombi dore ko yafashwe kuwa gatatu w’iki cyumweru mu gihugu cy’Ubufaransa akekwaho kugira uruhare muri Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, yabaye acumbikiwe muri gereza by’agateganyo kuri uyu wa gatanu. Charles Twagira yatawe muri yombi nyuma y’urubanza rw’amateka rwarangiye mu Bufaransa aho Cap. Pascal Simbikangwa wari mu […]Irambuye
Ubuyobozi bw’ikigega cy’igihugu gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye FARG n’ubwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC kuri uyu wa gatunu tariki ya 21 Werurwe ubwo bari imbere ya Komisiyo ya Politiki , uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu bisobanura ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umuvunyi 2012-2013 bagaragaje ko batemera ibikubiye muri […]Irambuye
Kimihurura – Mu nama ngarukamwaka kuri uyu wa 21 Werurwe ikigega “Zigama CSS” cyamurikiye abanyamuryango bacyo ibyo cyagezeho, hatangajwe ko mu mwaka wa 2013 yakoresheje miliyari 111 na miliyoni Magana atanu avuye kuri miliyari 85 mu mwaka wa 2012. Muri aya yakoreshejwe umwaka ushize inyungu yayo ni miliyari enye. Iyi nama ikaba yemezaga ibyavuye mu […]Irambuye
Nta mwanzi iteka. Ingabo z’ Rwanda n’ingabo z’Ubufaransa mu myaka nka 20 ishize zigeze guhanganira mu majyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda. Izi ngabo ubu ziri kugaragaza ubufatanye mu bikorwa muri Centre Africa nk’uko byagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Werurwe 2014. Centre Africa imvururu ntizirashira neza, abiyise Anti-Balaka bo ku ruhande rw’abakiristu baracyashaka kwihorera ku baturage […]Irambuye
Updated 03/21 5PM: Abahanzi bageze mu mujyi wa Rusizi ahagana saa kumi n’imwe z’amanywa, bacumbikiwe kuri The Frank Hotel mu mujyi wa Rusizi, bagiye ku ruhuka bitegura igitaramo kizaba kuri uyu wa gatandatu saa munani z’amanywa kuri stade 03/21 10AM: ‘Road show’ ya mbere y’iri rushanwa rya PGGSS IV ritegurwa na BRALIRWA ku bufatanye na […]Irambuye
Kigali – Umushinga AHEZA w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside (AERG) kuri uyu wa 20 Werurwe watanze ibihembo ku bahataniraga kugaragaza impano bafite bashobora gufashwa guteza imbere, Mukarurangwa Xaverine niwe warushije abandi mu bihangano by’ubugeni yemuritse. Mukarurangwa yahembwe ibihumbi 150 by’amanyarwanda ndetse anemererwa gufashwa guteza imbere impano ye, bamwe mu bamukurikiye nabo bemerewe gufashwa […]Irambuye
Hashize iminsi micye urubanza rwa Simbikangwa rushojwe, n’ubwo yajuriye, Ubufaransa bwaba bugiye kuburanisha undi munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenocide. Byamejwe kuri uyu wa kane ko Charles Twagira abacamanza batangiye kwiga ku biregwa uyu mugabo wahoze ari umuganga, ubu ukekwaho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi. Twagira yari muganga mukuru ku bitaro bya Kibuye mu gihe cya […]Irambuye
Ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho akaba ari no kubiburanishwaho n’urukiko rukuru; kuri uyu wa 20 Werurwe Dr. Leon Mugesera yemeye kwitaba urukiko arwaye nyuma y’aho mu minsi ishize nabwo ngo yigeze gusiba kubera uburwayi nyamara umwunganizi we akaza kumugezaho amakuru ko byafashwe nk’aho yanze kwitaba ku bwende. Mu gusubukura urubanza ruburanishwamo Dr Leon […]Irambuye