Digiqole ad

France : Charles Twagira yacumbikiwe muri gereza by’agateganyo

Nyuma y’umunsi umwe uyu mugabo Charles Twagira atawe muri yombi dore ko yafashwe kuwa gatatu w’iki cyumweru mu gihugu cy’Ubufaransa akekwaho kugira uruhare muri Jenoside n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu, yabaye acumbikiwe muri gereza by’agateganyo kuri uyu wa gatanu.

Dr. Charles Twagira ubu afungiye mu Bufaransa by'agateganyo
Dr. Charles Twagira ubu afungiye mu Bufaransa by’agateganyo

Charles Twagira yatawe muri yombi nyuma y’urubanza rw’amateka rwarangiye mu Bufaransa aho Cap. Pascal Simbikangwa wari mu biro by’ubutasi ku butegetsi bwa Habyarimana, yahamijwe ibyaha bya Jenoside akaza no gukatirwa igifungo cy’imyaka 25.

Uyu muganga akekwaho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuri uyu wagatanu tariki 21 Werurwe umucamanza ushinzwe gufunga no gufungura yategetse ko uyu Munyarwanda aba afunzwe by’agateganyo nk’uko byifujwe n’ubugenzacyaha bw’i Paris.

Charles Twagira yatawe muri yombi kuwa gatatu ahitwa Vire, mu karere ka Normandie (mu majyaruguru y’Ubufaransa), yayoboraga ibitaro byo Kibuye mu gihe cya Jenoside, akaba akekwaho kuyigiramo uruhare.

Twagira yatawe muri yombi nyuma y’aho ihurira ry’amashyirahamwe ashinjwe kurwanya jenoside mu Bufaransa (Collectif des parties civiles pour le Rwanda, CPCR), rikuriwe na Alain Gauthier akomeje gusaba inzego zo mu Bufaransa kumuta muri yombi.

Ubwo batangaga ikirego kimushinja uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Charles Twagira yatangaje ko bamusebeje kandi ko atazabyihanganira.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • abafaransa ndabona batangiye gukora akazi neza nibakomereze aho ubufaransa buri mu bihugu bicumbikiye abajenosideri benshi cyane kandi batarashyikirizwa ubutabera nibakomereze aho rwose kuko buri wese akwiye kwishyura ibyo yakoze nibwo butabera nyabwo.

  • aha wasanga aho babafungiye ari heza kurusha inzu bakodesha!

    • njye ndabaza  impamvu abahoze ali  ba maneko bakuru  NDUWAYEZU NA COL RUTAYISIRE  impamvu ntacyo baratangaza , kuko nibo babonaga amakuru mbere yabandi banyarwanda bose !!!

  • Nduwayezu na Rutayisire se wiyemeje kubashinja ufite ibimenyetso, cg n’uko bari ba maneko bakuri gusa!! [email protected]

Comments are closed.

en_USEnglish