Digiqole ad

Zigama CSS yatangaje ko yakoresheje Miliyari 111 mu 2013

Kimihurura – Mu nama ngarukamwaka kuri uyu wa 21 Werurwe ikigega “Zigama CSS” cyamurikiye abanyamuryango bacyo ibyo cyagezeho, hatangajwe  ko mu mwaka wa 2013  yakoresheje miliyari 111 na miliyoni Magana atanu  avuye kuri miliyari  85 mu mwaka wa 2012. Muri aya yakoreshejwe umwaka ushize inyungu yayo ni miliyari enye.

Dr James Nahiro umuyobozi wa Zigama CSS, Gen James Kabarebe ,Minisitiri w'ingabo, Gen Patrick Nyamvumba Umugaba w'Ingabo na Dan Munyuza umuyobozi wungirije wa Polisi y'Igihugu
Dr James Nahiro umuyobozi wa Zigama CSS, Gen James Kabarebe ,Minisitiri w’ingabo, Gen Patrick Nyamvumba Umugaba w’Ingabo na DIGP Dan Munyuza umuyobozi wungirije wa Polisi y’Igihugu

Iyi  nama ikaba yemezaga  ibyavuye mu mikorere y’umwaka wa 2013, kureba imbogamizi zabayemo no kwemeza  ibizakorwa mu mwaka ukurikiyeho.

Iki kigega cyita ku mibereho y’abanyamuryango kurusha gushaka  inyungu nk’uko byibukijwe muri iyi nama.

Benshi mu banyamuryango ni  abashinzwe  umutekano mu ngabo z’igihugu,Polisi y’igihugu n’abagize urwego rucunga amagereza (RCS), bemeje ko ubu hagiye kujya hitabwa no ku miryango y’abanyamuryango mu rwego rwo gukemura ibibazo bahura nabyo.

Dr James Ndahiro  Umuyobozi w’inama nkuru ya “Zigama CSS” ,  ngo basuzumye uko iki kigega gihagaze basanga ubushobozi bwiyongereye, ndetse avuga ko hari ingamba zitandukanye zafatiwe muri iyi nama harimo no gukomeza kuzamura imibereho y’abanyamurango n’imiryango yabo.

Ati “Nta bibazo byinshi byagaragayemo ahubwo ni ugukomeza umurego kuko mu myaka 16 ikigega kimaze ntikirasubira inyuma. Ubu tuzajya dukorana na za Banki (Agence Banking),tugiye no kujya dufasha abagiriye ibibazo bitandukanye ku mu kazi”.

Mu bibazo byagaragaye, Dr Ndahiro avuga ko harimo ko uburyo abapolisi n’abasirikari bakora imishinga yabo no kuyikurikirana bikiri inyuma.

Abayobozi b'ingabo, Police n'urwego rw'amagereza bari muri iyi nama, batangaga n'ibitekerezo ku byarushaho kunozwa
Abayobozi b’ingabo, Police n’urwego rw’amagereza bari muri iyi nama, batangaga n’ibitekerezo ku byarushaho kunozwa

Ibi ngo bigiye gutuma iki kigo gishyiraho amashami ahatandukanye yo kwigira imishinga  abanyamuryango,  baba bafite inshingano zitoroshye zo kurinda umutekano w’abanyagihugu cyane ko hari ababa barerekeje hanze yacyo mu butumwa bw’amahoro.

Ngo iyi mishinga izajya igirira akamaro umuryango wose aho kureba umuntu ku giti cye .Ibi bizajya bikorwa mu buryo bwihuse,bizajyana no kubafasha kubona inguzanyo mu buryo buhendutse ndetse no kubafasha kugera ku byangombwa by’ibanze(aho kuba n’ibindi).

Inkunga y’ingoboka kubagize ikibazo

Muri iyi nama kandi higiwemo uburyo hazajya hafashwa abasirikari bose bavuye mu gisirikari kubera ubumuga bazajya babishyurirwa inguzanyo bafashe  kugera kuri Miliyoni eshatu (3 000 000),uzajya apfa aguye ku kazi hari imyenda izajya yishyurirwa. Ngo bizajya byigwa neza ku buryo hari abazajya basonerwa.

Byinshi mu bibazo bizajya byigwaho n’inama yashyizweho y’imibereho myiza izajya yiga ibibazo by’abanyamuryango umwe ku giti cye bigafatirwa ibyemezo.

Umuvugizi w’igisirikari cy’u Rwanda Brigadier General Joseph Nzabamwita avuga ko bashimishijwe no kuba mu myaka 16 Zigama CSS yarahereye hasi cyane ikaba ubu igeze ku nyungu ya za miliyari.

Ati“gukora inyungu ya Miliyari enye kandi hitawe ku mibereho y’abanyamuryango n’ikimenyetso kigaragaza ko uburyo twishyize  hamwe twatanga umusaruro kurushaho n’igihugu kitari kutugezaho mu bushobozi bwacyo

Ikigega ZIGAMA Credit and Savings Society (ZIGAMA CSS) cyaratangiye ngifite intego yo gushakira imibereho myiza abanyamuryango, kubaka iterambere ry’igihugu ndetse no gufatanya n’abandi banyarwanda.

Abayobozi bari bayoboye iyi nama nkuru ya Zigama CSS
Abayobozi bari bayoboye iyi nama nkuru ya Zigama CSS
Abayobozi bakuru b'ingabo, Police n'urwego rw'amagereza bari muri iyi nama
Abayobozi bakuru b’ingabo, Police n’urwego rw’amagereza bari muri iyi nama
Si abayobozi bakuru, abapolisi ku byiciro biciriritse ndetse n'abahagarariye ingabo ku rwego rwo hasi mu mapeti bari batumiwe
Si abayobozi bakuru, abapolisi ku byiciro biciriritse ndetse n’abahagarariye ingabo ku rwego rwo hasi mu mapeti bari batumiwe guhagararira bagenzi babo
Umuvugizi w'ingabo Brig Gen Nzabamwita hamwe na Dr James Ndahiro baganira n'abanyamakuru nyuma y'iyi nama
Umuvugizi w’ingabo Brig Gen Nzabamwita hamwe na Dr James Ndahiro baganira n’abanyamakuru nyuma y’iyi nama

Photos/Eric Birori

BIRORI Eric
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • nkunda ukuntu inzego z’umutekano zikora neza ntagushidikanya ko ubuyobozi bwose bujemo ingabo bukora neza birashimishije ukuntu Zigama irimo iratera imbere gusa nkuko tubizera bizajye bijyana n’iterambere ry’abanyamuryango babo.

  • yuy mushinga ingabo na polisi zize ni nmwiza kuko umaze kunguka amafranga yabunganira badategereje umushahara. nibashake uburyo aya mafranga yazabyazwamo umushinga ugera kuri bose nkuko n’umutekano wabo ugera kuri bose

  • niki nkundira ingabo zacu Rwose ibintu byose mugihugu ziza kumwanya wambere guha abaturage umudendezo, guteza abaturage imbere, kuvura abaturage, umusaruro mubuhinzi uzafasha abaturage bamwe nabamwe umunini uva kuri RDF. RDF ku isonga, kandi natwe tubari inyuma dufata neza ibyo mumaze kutugezaho

  • Iki kigega cyita ku mibereho y’abanyamuryango kurusha gushaka  inyungu !!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.Ayo ni ya ma discours ariko iyo ugeze kuri terrain sibyo bikorwa rwose ibi sibyo namba !!!!!!!!! none izo miliyari bavuga bungutse n’inkunga bahawe n’abagiraneza ? ariya mafaranga 15% y’inyungu nibyo bavuga guteza abanyamuryango imbere ?Ibindi byo bijyanye no kurinda umutekano w’igihugu ndabyemera 100% abahungu bacu babifitemo uburambe ahubwo bakwiye kongererwa imishahaga x 3

Comments are closed.

en_USEnglish