Umwana wavutse yinjiye mu bitaro ubu ari mu ishuri ribanza, umunsi ku munsi myaka irindwi irashize umusore Nkurunziza arwariye mu bitaro bya Kabgayi. Kuki iki gihe cyose? Arwaye iki? Abayeho ate? Yaganiriye n’Umunyamakuru wacu w’i Muhanga. Nkurunziza Théoneste ubundi aba mu mudugudu wa Gitima,Akagari Tyazo mu murenge wa Muhanga Akarere ka Muhanga ufite imyaka 35 […]Irambuye
Kuri uyu wa 17 Werurwe Perezida Kagame yari mu Karere ka Rwamagana ku kigo cy’imyitozo ya Police aho yasozaga imyitozo yo kurwego rwa Cadet y’abapolisi. Mu ijambo rye yabasabye gukorana ubumenyi n’ubwitange mu kurinda umutekano w’u Rwanda, anavuga ko we ubwe mubyo avuga atazigera ashimisha abagirira u Rwanda nabi. Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze […]Irambuye
Kicukiro – Nyuma y’imyaka irenga 25, Cecile Kayirebwa wamamaye cyane mu muziki mu Rwanda, umuhanzi ariko uba mu Ububiligi, yaraye ataramiye abanyarwanda. Bitandukanye n’ibindi bitaramo bimenyerewe mu Rwanda, mbere gato ya saa moya z’umugoroba wo kuri uyu wa 16 Werurwe abantu bari bamaze kwitahira igitaramo cyarangiye kandi banyuzwe cyane. Kayirebwa yizihizaga isabukuru y’imyaka 30 amaze […]Irambuye
Ubuyobozi bukuru bw’igihugu buherutse gufata umwanzuro wo kwihutisha imirimo yo guhuza ubwisungane mu kwivuza (Mutuelle de Santé) n’ubwishingizi bw’indwara bw’ikigo cy’ubwishingizi “Rwanda Social Security Board (RSSB)”, abaturage batandukanye twaganiriye barabishima ariko bagasaba Guverinoma kutongera amafaranga. Uyu mwanzuro nutangira gushyirwa mu bikorwa, amafaranga abaturage batanga azajya ashyirwa muri RSSB, icyo kigo kibe aricyo kiyicunga, bikazatuma abanyamuryango […]Irambuye
Adjudan Jean Mubere Utubi umusirikare mu ngabo za Congo amaze iminsi irindwi afitwe n’ingabo z’u Rwanda nyuma yo kwinjira mu Rwanda kubera ubumenyi bucye bw’imipaka. Ubwo yashyikirizwaga igihugu cye kuri uyu wa 15 Werurwe yatangaje ko yafashwe neza cyane n’ingabo z’u Rwanda. Jean Mubere, mu maso hacyeye kandi ameze nk’uwishimye, ubwo yashyikirizwaga abasirikare bashinzwe kurinda […]Irambuye
15 Werurwe – Ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda , rurageretse hagati ya APR FC iyoboye urutonde rwa shampiyona by’agateganyo na Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri. Zombi zatsinze uyu munsi, nta yemerewe gukora ikosa mu mikino isigaye itandatu isigaye. Kuri uyu wa gatandatu, hakinwe imwe […]Irambuye
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu tariki 15 Werurwe, Gikondo nibwo hatangajwe abahanzi 10 bazahatana mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star 4. Nyuma yo kuririmba kwa buri umwe muri 15, 10 baje gutangazwa basize impaka no kugibwaho impaka kuri benshi. Igitaramo cyitabiriwe n’imbaga y’abantu benshi ku buryo ugereranyije abinjiye n’abasubiyeyo bajya kungana. […]Irambuye
U Rwanda ruratangaza ko rutemera ibimaze iminsi bivugwa ko ingabo za Congo zatangiye ibikorwa byo guhashya no guhangana n’ inyeshyamba za FDLR ziganjemo benshi basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994. Mu nama y’akanama gashinzwe umutekano ku Isi yateranye kuri uyu wa gatanu tariki 14 Werurwe, Eugène Richard Gasana, uhagarariye u Rwanda […]Irambuye
14 Werurwe – Umwanzuro w’uru rubanza wategerejwe amasaha menshi ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu, abacamanza b’Urukiko rw’i Paris bafashe umwanya minini bateranye kugirango bemeze ko Simbikangwa Pascal afungwa imyaka 25. Uruhande rwe rwemeje ko ruzajurira. Umwanzuro w’urukiko wafashe amasaha 12 abacamanza bavugana ku gihano ahabwa nyuma y’ibyumweru birindwi aburana. Simbikangwa yahamijwe ibyaha bya […]Irambuye
Abahinzi bahinga ibigori mu gishanga cya Makera bibumbiye muri Coperative IABM barinubira ko amafaranga bahabwa ku musaruro w’ibigori atinda kubageraho bikaba byafata amezi atanu cyangwa ane kandi ariho baba bategeye ubuzima, nk’uko bamwe babitangarije Umuseke muri iki cyumweru. Igishanga bahingamo giherereye mu kagari ka Remera mu murenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga. Abahinzi basabye […]Irambuye