Digiqole ad

FARG na MINALOC bavuguruje raporo y’Umuvunyi

Ubuyobozi bw’ikigega cy’igihugu gishinzwe gufasha abarokotse Jenoside batishoboye FARG  n’ubwa Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu MINALOC kuri uyu wa gatunu tariki ya 21 Werurwe ubwo bari imbere ya Komisiyo ya Politiki , uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu bisobanura  ku mikoreshereze mibi y’umutungo wa Leta  nk’uko byagaragajwe na raporo y’Umuvunyi 2012-2013 bagaragaje ko batemera ibikubiye muri iyi raporo  .

Umunyamabanga wa leta muri MINALOC Mukabaramba Alvera na Ruberangeyo Theophile uyobora FARG
Umunyamabanga wa leta muri MINALOC Mukabaramba Alvera na Ruberangeyo Theophile uyobora FARG

Ubugenzuzi bwakozwe n’Umuvunyi kuva mu Ukwakira 2012 kugeza muri Mata 2013 bugashyirwa muri raporo yashyikirijwe Minisitiri w’Intebe ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko bugaragaza ko hakiri ibikoresho by’ishuri byaguzwe na FARG bigenewe abanyeshuri bacitse ku icumu bicyandagaye hirya no hino mu Turere bitigeze bishyikirizwa abo bigenewe nk’uko byari biteganyijwe.

Iyi raporo kandi igaragaza ko mu mafaranga yagenewe FARG agera kuri 130.783.706, ubuyobozi bwa FARG butabasha gusobanura imikoreshereze yayo ndetse hakaba n’andi mafaranga arenga miliyoni 86.854.947 yakoreshejwe indi mirimo idafite aho ihuriye n’ibikorwa biterwa inkunga na FARG.

Ubu bugenzuzi bukomeza bwerekana ko hari n’ibigo by’amashuri byo mu turere icyenda (9) FARG ibereyemo  umwenda ungana na 41.810.138   kandi byarigishije abanyeshuri bikanabatunga ariko byakwandikira FARG byishyuza ntigire icyo ikora.

Mu gutanga ubusobanura kuri ibi bibazo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu Dr Mukabaramba Alvera yavuze ko ibigaragara muri iyi raporo ibyinshi byakemutse ndetse anavuga ko igaragaramo ibibazo byagaragaraga mu mwaka wa 2010 ubu ibinshi bikaba byarabonewe umuti.

Dr Mukabaramba uvuga ko y’iyi raporo igaragaza imibare yo muri 2010 kandi igenzura ryarakozwe mu mwaka 2012-2013 yavuze ko kuva mu mwaka w’1998 kugeza muri 2004 FARG yaguraga ibikoresho by’abanyeshuri ikabishyikiriza uturere , uturere na two tukabigeza ku bigo.

Bageragezaga kungurana ibitekerezo ngo bemeze abadepite bikanga
Abisobanuraga bageragezaga kungurana ibitekerezo basobanurire  abadepite amakosa bavugwaho

Akomeza avuga ko mu mwaka wa 2005 FARG yagiranye amasezerano n’ibigo by’amashuri ko bizajya byakira abanyeshuri bikaha n’ibikoresho maze ikazabishyurira rimwe mu gihe cyo gutanga amafaranga y’ishuri.

Yagize ati:”Ubu FARG isigaye itanga Matelas zonyine,  gusa tukimenya ko hari ibikoresho bikiri mu Turere  twahise twandika ibaruwa  dusaba ko ibi bikoresho byahabwa abagenerwa bikorwa ba FARG biga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12, ubwo rero niba hari ibikiri yo ni amakosa y’uturere”.

Nyamara ariko n’ubwo avuga gutya Theophile Ruberangeyo, Umunyamabanga Nshingwabikorwa  wa FARG, nawe wari mu bagomba kwisobanura yavuze ko ibaruwa yandikiwe uturere idusaba gutanga ibi bikoresho birimo amakaye, amakaramu na ‘set’ yanditswe mu mwaka wa 2011 kandi ikibazo cyaratangiye kugaragara  2005.

Aba bayobozi bakomeje kwerekana ko batemeranya n’iyi raporo y”Urwego rw’Umuvunyi kuko ku birebana n’imyenda babereyemo ibigo by’amashuri bagaragaje ko nta kigo na kimwe cyishyuje babereyemo umwenda ngo kuko  mu mwaka wa 2010  FARG ifatanyije n’izindi nzego zirimo iz’burezi bakoze inama bakemeza ko bagiye kwishyura ibi bigo mu gihe cy’amezi abiri.

Ruberangeyo  yagize ati:”Nta mwenda FARG ikibereyemo ibi bigo,  si numva umuntu utarishyurwa kandi yarasabwe gukora inyemeza-bwishyu ‘facture’ mu gihe kitarenze amezi abiri ngo aze kwishyuza. Abazanye facture bose twarabishyuye“.

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko amafaranga yakoreshejwe nabi Umuvunyi yagaragaje batayazi ngo kuko muri iyi raporo batagaraje igihe aya mafaranga yanyererejwemo. Aha nta bintu byinshi bigeze bongeraho . Yagize ati:”Nta ‘information’ nta amakuru tubifiteho”.

Imyaka 20 ishize hariki abarokotse badafite aho kuba

Raporo y’Umuvunyi kandi ikomeza igaragaza ko kuva mu mwaka w’1998 kugeza muri 2012 Leta y’u Rwanda yashyize muri iki kigega amafaranga 19.319.788.805 agenewe kubakira abacitse ku icumu batishoboye ariko kugeza ubu hakaba hakiri imiryango 2 800 itarabona amacumbi.

Kuri iyi ngingo, umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yatangaje ko imibare igaragazwa n’Umuvunyi ntaho ihuriye n’iyo bafite n’ibyo bamaze gukora.

Yavuze ko Raporo igaragaza ko Leta yabaye miliyari 19 zisaga kandi barahawe miliyari 21, akomeza avuga ko ikibazo cy’amacumbi cyakomezaga kizenguruka abantu ntibubakirwe  ariko nyuma mu mwaka wa 2010 bakaza gukora igenzura mu gihugu cyose bareba abantu bakenewe kubakirwa n’abakeye gusanirwa.

Uyu Mudepite yagaragaje ko FARG inaniza abayobozi b'ibigo by'amashuri iyo barimo kwishyuza amafaranga yatanze urugero rw'ibyamubayeho ubwo yari umuyobozi w'ikigo
Uyu Mudepite yagaragaje ko FARG inaniza abayobozi b’ibigo by’amashuri iyo barimo kwishyuza amafaranga, yatanze urugero rw’ibyamubayeho ubwo yari umuyobozi w’ikigo

Akomeza avuga ko guhera muri 2010 hubatswe amazu 4 023 agatwara 21.843.868.17, gusa avuga ko hari uwacikanywe yabigaragaza na we agashyirwa k’urutonde rw’abazubakirwa.

Yagize ati:”Uretse abantu bashobora kuza nyuma abakeneye kubakirwa bo twarabubakiye ubu hasigaye amazu 40 arimo kubakwa mu karere ka Kicukiro yatindijwe no kubura ibibanza”.

Mukabaramba yakomeje avuga ko mu miryango  2 800 yagaragajwe na roporo y’Umuvunyi ko ikeneye amacumbi,  ngo bo bafite imiryango 3 036 ifite ibibazo by’amacumbi bahawe.

Avuga ko iyi miryango 3036 ari abakeneye gusanirwa kandi ko ibikorwa byo gusana  byatangiye aho bamze kubaka  amazu 800, avuga ko impamvu batabashije kuyasana mu buryo bwihuse ari ikibazo cy’ingengo y’imari idahagiye.

Agira ati:”Ubushobozi bwabaye bucye twemeje ko tuzongera ingengo y’Imari kugira ngo izi nzu zibashe kurangira, ikindi cyadukerereje n’uko twagiranye amasezerano n’inkeragutabara ko ari bo bazasana ariko bamwe na bamwe bakanga gutangira kubaka kubera ibihe by’imvura”.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’igihugu kandi yagaragaje ko kuva Urwego rw’Umuvunyi rwasohoro iyi raporo rutigeze rubegera ngo baganire ku byavuye mu igenzura ngo bikaba ari na byo bishobora kuba byateye uku kudahuza mu mibare.

Yagize ati:”Raporo twarayibonye n’inama Umuvunyi washyizemo twarazibonye ariko nti bigeze baza ngo tuyiganireho nk’uko ubundi bikorwa mbere y’uko  ishyikirizwa Inteko”.

Yakomeze agira ati:”Ibindi bikubiye muri iyi raporo birimo n’amakosa turabyemera. Icyo tutemerana n’imibare usibye ko atari  yo yangombwa”.

Ikindi kibazo cyagarajwe muri iyi raporo ariko aba bayobozi bakagitera utwatsi  ni icy’uko hari ibigo nderabuzima byo mu turere twa Gisagara, Ruhango na Nyaruguru FARG itarishyura amafaranga abacitse ku icumu batishoboye bavurijwe.

Abadepite nti biyumvishaga impamvu bavuga ko iyi raporo batari bayizi
Abadepite nti biyumvishaga impamvu bavuga ko iyi raporo batari bayizi

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa FARG yavuze ko nta mwenda  bafitiye  ibi bigo ariko ngo niba hari uhari  nk’uko byagaragajwe n’Umuvunyi  bazawishyura .

Avuga ko mbere abagenerwabikorwa bavuzwaga na FARG nyuma aho Mituweli (Mutuel de santé) iziye bose bagashyirwa hamwe mu cyiciro cy’Abanyarwanda batishoboye bazajya bishingirwa na Minisiteri y’Ubuzima. Agira ati:”Mbere bavuzwaga na FARG si mituweli kandi ubu abatishoboye bacu bahujwe n’abandi”.

Ikigega cy’igihugu gifasha abacitse kw’icumu rya Jenoside  yakorewe Abatutsi cyashyizweho n’itegeko nimero 02/98 ryo  kuwa 22/01/1998 kugira ngo gifashe abantu bacitse  kw’icumu n’abarokotse ubwicanyi bwabaye mu Rwanda  guhera 1, Ukwakira 1990 kugeza 31,Ukuboza 1994.

Iri tegeko ryavuguruwe n’itegeko nimero 69/2008 ryo kuwa  30/12/2008 (risohoka mw’igazeti yo kuwa 15/04/2009). Amafaranga ajya mu kigega ava kungengo y’imari ya Leta  angana 6% y’ingego y’imari y’umwaka, ahandi haturuka  amafaranga hagaragazwa n’itegeko mu ngigo yaryo igika  cya 22. Iyi ngengo ikoreshwa mu bice bine  by’ingenzi Uburezi,  Ubuvuzi, amacumbi, imibereho myiza no gutera inkunga imishinga ibyara inyungu .

Rachel Mukandayisenga
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Biragaragara ko Madamu Alvera: Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC ahuzagurika cyane. Agomba kuba adakurikira neza ibibazo biri muri FARG. Akwiye kwibutswa ko agomba kuzuza neza inshingano ze, yaba atabishoboye agasezererwa.

  • Ariko abantu bazareka gutekinika ryari kweri???Ngo hasigaye kubakirwa abantu 40 gusa??????Yayayayayay!!Biteye agahinda.Azanyarukire mukarere ka Muhanga maze ambwire harubakiwe bangahe???Ubuse imfubyi ziriyo zitagira aho ziba zingana iki????FARG we genda waragowe gusa!!!!!!Ikindi sinibaza ukuntu FARG ikoresha abantu ibita ko batishoboye,bakayikorera ama Data ari nayo yahereyeho ijyana kwisobanura ariko hakaba hashize amezi agera hafi 2 batarahembwa!!!Technique z’abayobozi twarazihaze kabisa!!!Nge mbona FARG ikwiye guhabwa Umusirikare akaba ariwe uyiyobora kuko Ingabo zacu zatojwe Discipline ihagije kdi aho zagezen imikorere irahinduka,igasobanuka!!!

  • Ahubwo aba bayobozi ndabona bitwaye neza , bagasobanura ku buryo bwumvikana rapport idasobanutse y’Umuvunyi. Ahubwo Umuvunyi akwiye kwisobanura akareka gutanga raport ishaje. Ese ubundi abadepite bagiye bikorera raport yabo aho guhera kuri raport y’abandi, yewe akumiro ni amavunja. 

  • Dushimiye uko FARG na MINALOC basobanuye ibyo bibazo. Gusa umuvunyi nawe  azabazwe impamvu akora report itanjyanye n`igihe. yarakoporoye ibishaje kandi byaranakozwe. Ese kuki aterekenye report akora ku nzego za Leta kandi ariko byanditswe mu Itegeko rye. Igenzura ryiza ugaragariza urwego warikoreye mukarigariraho. Umuvunyi ahereye kuri FARG atekinika nko mu nzego z`ibanze? Bayobozi bacu rwose mujye mukora neza mutarangiza umuhango kandi mujye mutanga inama zagirira akamaro FARG aho gutakaza umwanya muyiharabika…..

  • biragaragara ko hari ibyo baterekanye ariko ni bike ugereranyije n;ibyo bakoze ni byo byinshi. ubu rero hasigaye kureba uko bafasha abana bazajya muri kaminuza batishoboye bakabaha inguzanyo kuko mbona hari igihe kwiga bizagorana. FARG yatubereye umubyeyi turayishimira kandi tuzahora tuyishobora

  • ihuzagurika rikabije muri FARG, ariko bagakwiye kujya bibuka mbere nambere imfura yo kujyaho kwicyo kigega, bamaze kuzibutswa bakazimenya, ndatekerezo uko uwaba akizerangaho yaba ari kwica kabiri abo bakagombye gufashwa, iri huzagurika na irresponsibilitiy byakagombye gushira , sino muri FARG gusa nizimwe muzinde nzego za leta kutita kuri responsibility zabo mu kazi bashinzwe nibyo usanga byiri kuzambya ibintu

  •  UMVA ;;;;;; UYU UVUGA KO MADAMU ARIVERA AHUZAGURIKA NI BABANDI BUMVA NGO BAVUZEHO UMUNTU IKINTU BAGAHITA BAMUBONA URWAHO.NTABWO ARI GUTYO TWAKAGOMBYE KUMERA AHUBWO ABAYOBOZI BAKURU NDAVUGA  PRESIDENT NA PRIMER MINISTER NIBAHWITURE ABASHINZWE FARG CYANGWA BABAHINDURE KUKO NTABWO BIGENDA RWOSE NAHO ARIVERA WE MURAMURENGANYA KUKO FARG IHABWA INGENGO YIMARI YAYO .NTABWO RERO AZAZA NO KUBIGISHA UKO BAYIKORESHA NUBWO YABIKURIKIRANA .MULI FARG HAKWIYE INYANGA MUGAYO NDETSE HAGAKORAMO NABANTU BASHYIRA MU GACIRO BATUREBERERA

  • ntabyera ngo de;bariya bayobozi baragerageje rwose gusa tubifurije kongera umurego kugira ngo babashe kunoza akazi kabo neza.Ariko rero UMUVUNYI nawe nahindure imikorere ntabwo umwanya yahawe ariwe kamara hajyaho n’abandi.Gutanga Raporo yo mumyaka yashyize ntabwo aribyo.Copy and Past itera guhuzagurika mubyo ukora.Ikindi aba yarabasuye bakabanza kuganira kw’iyo Raporo mbere yo kuyishyikiriza Inteko.Nyakubahwa Prezida wa Repubulika ndabizi azabikemura neza ubwo hari aho biri gupfira.

  • Yayayaya Erega ndabona barusahurira munduru bitwaje ubucika cumu bagiye guduteza indi ntambara yamoko! Ese bibwira ko ukuri kutazajya ahagaragara? Polotike yanyu yo gusahurira munduru abanyarwanda Turayirambiwe. Mwisubireho mumenye ko muri abanyarwanda nkabandi mureke kuduteza imyiryane yaranze ibuheza nguni bwo muri za Rep.1

Comments are closed.

en_USEnglish