Digiqole ad

Mugesera yaburanye arwaye umutwe

Ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akurikiranyweho akaba ari no kubiburanishwaho n’urukiko rukuru; kuri uyu wa 20 Werurwe Dr. Leon Mugesera yemeye kwitaba urukiko arwaye nyuma y’aho mu minsi ishize nabwo ngo yigeze gusiba kubera uburwayi nyamara umwunganizi we akaza kumugezaho amakuru ko byafashwe nk’aho yanze kwitaba ku bwende.

Dr Leon Mugesera akomeje kubaza ibibazo umushinja, uyu munsi yamubajije arwaye
Dr Leon Mugesera akomeje kubaza ibibazo umushinja, uyu munsi yamubajije arwaye

Mu gusubukura urubanza ruburanishwamo Dr Leon Mugesera n’ubushinjacyaha, urukiko rwahaye umwanya uregwa ngo akomeze abaze ibibazo umutangabuhamya wahawe izina rya PME.

Mugesera yahise atangariza urukiko ko kuva ku munsi w’ejo hashize arwaye, ariko yahisemo kurwitaba kugira ngo bitongera gufatwa nk’aho yanze kuza ku bwende dore ko ngo yigeze kutitaba kubera uburwayi nyamara bigafatwa nk’agasuzuguro.

Mu ijwi riri hasi yagize ati “ kuva ku munsi w’ejo umutwe umereye nabi ariko nemeye kuza kuko mu minsi ishize nigeze kutitaba bitewe n’ubwurwayi, umwunganizi wajye yambwiye ko bitakiriwe neza ndetse byafashwe nk’agasuzuguro, ibintu byanambabaje cyane”.

Nyuma yo kugeza aya makuru ku rukiko, uregwa yahise atangira kubaza umutangabuhamya PME aho yahereye ku kibazo cyaje no gufata umwanya munini, aho ubushinjacyaha bwasabaga urukiko ko rutakwemera ko gisubizwa ndetse n’urukiko rukamusaba kugitangaho ibisobanuro bihagije.

Amaze gushyikiriza impande zombi inyandiko ikubiyemo ubwirege n’imyanzuro y’urubanza by’umutangabuhamya, uregwa yabajije PME ko kuba mu myanzuro y’urubanza rwe yo kuwa 13 Nzeri 2002 igaragaza ko yahakanye ibyaha byose bikubiye muri ubu bwirege bidakwiye guhita binabutesha agaciro.

Nyuma y’aho ubushinjacyaha busabiye urukiko ko PME adakwiye gusubiza iki kibazo kuko ubwo bwirege bwe ngo ntaho buhuriye n’ubuhamya yatangiye muri uru rubanza.

Mugesera yahise atangaza ko ubushinjacyaha buri gutuma iki kibazo agiha ingufu atari yagiteguranye aho yavuze akwiye kumenya byinshi kuri kumutangaho ubuhamya.

Urukiko rwasobanuriye uregwa ko ubwirege bwa PME bwifashishijwe mu rubanza rwe ndetse ko guha cyangwa kubutesha agaciro bireba urukiko bwatangiwemo bityo ko nta mpaka ndende rukwiye gukurura mu rukiko rukuru.

Ku by’amashyaka, uregwa (Mugesera) yabajije PME niba atsindagira ko ishyaka MRND ryaruzuraga n’irya CDR mu gihe uwo bari bahuje umwanya w’ubuyobozi bukuru bwaryo ku rwego rwa “Sous Prefegiture” hari ubundi buryo yabitangaje.

Aha urukiko rwasabye umutangabuhamya kuvuga niba atsindagira ibyo yatangarije mu buhamya bwe ariko ntiyirirwe yinjira mu byavuzwe n’undi. Umutangabuhamya yahise asubiza ko abitsindagira ko aya mashyaka yombi yuzuraga.

Uregwa (Mugesera) abajije umutangabuhamya niba yarigeze amubona mu myigaragambyo ya MRND ku rwego rwa Sous Prefegiture yo kuwa 20 Mutarama 1993 nk’uko byatangajwe n’uyu mutangabuhamya, yavuze ko atigeze amubona.

Mugesera yongeye kwikoma ubushinjacyaha kwinjira mu mibarize ye

Mugesera atangiye kubaza ibibazo ku bijyanye n’ibyo PME yaba yarumvise avugira muri Meeting yo kuri Stade Umuganda nk’uko yatangaje ko yari ahibereye, ubushinjacyaha bwatangaje ko ibibazo bishingiye kuri iri jambo bidakwiye kusubizwa keretse mu gihe yaba yemera ko iri jambo ko yarivuze, bityo akaba abaza PME niba yarumvise abivuga.

Uregwa yahise asaba urukiko ko rukwiye kumuha uburenganzira bwe akabaza mu buryo yifuza ndetse ko ubushinjacyaha budakwiye kuyinjiramo dore ko buba bwarahawe umwanya wabwo.

Yagize ati “ ubushinjacyaha ntibunyigisha uko mbaza, keretse nibuza bukicara aha nicaye bukaba aribwo bubaza, ikindi kandi bwahawe umwanya wabwo wo kubaza, bukwiye kundeka rero nkakoresha uburenganzira mpabwa n’amategeko nkibariza”.

Aha yari ari kubaza ku bibazo bishingiye ku ijambo yaba yaravugiye kuri Stade Umuganda aho yasomaga zimwe mu nteruro zikubiye mu nyandiko nk’ikimenyetso urukiko rufite ubundi akabaza umutangabuhamya niba yarumvise abivuga.

Urubanza rwasubitswe uregwa akibaza umutangabuhamya, rukazasubukurwa kuwa 24 Werurwe Mugesera akomeza guhata ibibazo PME.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • arikose? ni dange

  • erega ibyoyakoze yabikoze kumanwa bamureba rero nakomere abibazwe

    • Wowe uvuga ibyo yakoze waruhari? Ibyo yavuze ahubwo kuko ntacyo yakoze kuva 1992 ntabwo yabaga mu Rwanda.Kandi nkongeraho ko uramutse ushaka gufunga abantu bose batukana, basesereza, bigamba ubwicanyi ntabwo wasiga bake mu gihugu cyacu.

  • Ni dange rata.

Comments are closed.

en_USEnglish