Ishuri rikuru ry’Ubuhinzi n’Ubuvuzi bw’Amatungo CAVM-Busogo (ryahoze ari ISAE-Busogo) ni ryo ryegukanye irushanwa ry’ibiganiro mpaka ku bijyanye n’imiyoborere myiza, Ikigo RGB cyateguye aya marushanwa cyageneye iri shuri sheki ya miyiyoni y’amafaranga y’u Rwanda. CAVM-Busogo yatsinze Ishami rya Kaminuza y’u Rwandai Nyagatare ryahoze ari U”mutara Polytechnique Univerity” ku manota 227/300 mu gihe iyi yakabiri yo yagize 201/300. Uguhanga […]Irambuye
Mu kwerekana igishushanyo cy’ibikorwa bya Police y’u Rwanda n’ishusho y’umutekano muri iki gihembwe, kuri uyu wa 26 Werurwe umuyobozi wa Police y’u Rwanda IGP Emmanuel Gasana yatangaje ko nyuma y’iperereza ryimbitse hatahuwe ko ibikorwa by’iterwa ry’ibisasu rya hato na hato byabaga byihishwe inyuma n’abahunze u Rwanda bakoranaga na Leta. Kuva mu mwaka wa 2010 hagiye […]Irambuye
Raporo y’Umuvunyi mu bushakashatsi yakoze muri 2012-2013 ,yagaragaje imikorere idahwitse y’Ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994. Kuri uyu wa 26 Werurwe ubuyobozi bw’iki kigega buremeranya na bimwe mu bikubiye muri iyi raporo n’ubwo ngo byabaye mu myaka ya 2006-2006-2008, igihe cy’ubuyobozi butariho ubu. Theophile Ruberangeyo umuyobozi […]Irambuye
Mu nama yiga ku mutekano w’Akarere k’Ibiyaga Bigari iri kubera mu murwa mukuru wa Angola, Luanda, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na mugenzi we w’Afurika y’epfo Jacob Zuma bemeje ko bagiye kuganira ku cyakorwa ngo bagarure umubano mwiza umaze iminsi ujemo igitotsi kubera ibitero byagambye mu rugo rwa Kayumba Nyamwasa, Afurika y’epfo igashinja […]Irambuye
Abantu 15 bakekwaho guhungabanya umutekano mu mujyi wa Musanze, barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyuve muri Musanze n’abagore batatu kuri uyu wa kabiri tariki 25/03/2014 bagejejwe imbere y’urukiko rwa Musanze bamenyeshwa ibyo barega bahabwa n’umwanya wo kwiregura. Uruhande rw’ubushinjacyaha rwari rugahariwe na Me Rudatinya Gaspard rwavuze ko abo bantu bose bashinjwa ibyaha birindwi birimo ubwicanyi, […]Irambuye
Tariki 25 Werurwe 1998, uwari Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) Bill Clinton yasuye u Rwanda muri gahunda y’uruzinduko mu bihugu bitandatu bya Afurika, yavugiye ijambo ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kanombe agaragaza ko azi neza ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse anihanganisha abayirokotse, iri jambo ryaje kwamamara ku isi hose kuko icyo […]Irambuye
Kuwa 27 Werurwe 2014 ikigo cya IPRC- Kigali kizatanga impamyabumenyi y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza (Advanced Diploma) ku nshuro ya gatatu ku banyeshuri 515. Aba barangije ngo basohokanye uruhago rw’ubwenge buzatuma bashobora kugira icyo bigezaho mu buzima buri hanze aha. Kugeza ubu abanyeshuri basohotse muri iki kigo kigisha cyane iby’ubumenyi ngiro, 90% yabo ngo bafite […]Irambuye
Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta 2011-2012 igaragaza ko ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu, amazi n’amashanyarazi gifite amakosa agera kuri 80 amenshi muri yo anatuma umutungo wa leta uhatikirira ngo atezwa n’imiyoborere idahwitse iri muri iki kigo. Ibi byagaragajwe kuri uyu wa 25 Werurwe2014 ubwo EWSA yari imbere ya komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo […]Irambuye
Mushishiro – Nk’uko bitangazwa n’abakuriye ibikorwa byo kubaka urugomero cya Nyabarongo ya mbere baravuga ko ibikorwa bigeze ubu kuri 95% ndetse mu gihe cy’amezi uru rugomero rushobora kuzaba rwatangiye gutanga megawatt 28 z’amashanyarazi. Ibi bikorwa bigizwe n’ahubakiye imashini ebyiri za rutura zizafasha kubyaza umusaruro amazi y’umugezi wa Nyabarongo ndetse n’ahandi hari kubakwa urugomero rwa m […]Irambuye
Kuri uyu wa 24 Werurwe ubuyobozi bw’ingabo z’u Rwanda ishami ry’inkeragutabara bwashyikirije ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara amazu asaga 80 atunganyije neza, ni amazu y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye. Aya mazu 60 yasanwe neza andi 25 yubakwa bushya n’ingabo z’inkeragutabara. Lt. Gen. Fred IBINGIRA umugaba w’ingabo z’inkeragutabara niwe washyikirije KAREKEZI Leandre umuyobozi w’Akarere ka Gisagara izi […]Irambuye