Digiqole ad

Rwamagana: Ikaramu yatumye umwana yica mugenzi we

Kuwa 20 Werurwe Nyiramahirwe Esther wigaga mu ishuri ribanza rya Akanzu Primary school rihererye mu mudugudu wa Cyerwa, akagari k’Akanzu ho mu karere ka Rwamagana yitabye Imana nyuma yo gukubitwa umugeri na mugenzi we (imyaka ye ntituma atangazwa amazina) biganaga bapfuye ikaramu.

Akarere ka Rwamagana mu ibara ritukura
Akarere ka Rwamagana mu ibara ritukura

Ahagana mu masaha ya saa tatu za mugitondo nibwo kuri iki kigo cy’amashuri nibwo uyu mwana w’umuhungu yakubise umugeri mugenzi we w’umukobwa akaza kwitaba Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga.

Umuyobozi w’iri shuri Rukundo Jean Damascene yabwiye Umuseke ko ibi byabaye ariko nawe akaba nta makuru nyirizina y’uko byagenze n’icyo aba bana bapfuye koko afite.

Aba bana bombi biganaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza, bari mu kigero cy’imyaka hagati ya 10 na 12 gusa.

Gusa yatubwiye ko abana biganaga n’aba bamutangarije ko bashobora kuba barapfuye ikaramu aho uyu muhungu wateye umugeri mugenzi we akitaba Imana yari yaramutije akayita,  mu gihe cy’akaruhuko akamubonana indi agashaka kuyimwaka ku ngufu undi akayimwima niko kumutera umugeri agahita agwa amarabira.

Nk’uko uyu muyobozi w’iri shuri yakomeje abidutangariza; ngo bihutiye kujyana uyu mwana kuri centre de santé ya Nzige nyuma y’aho batabarijwe ko uyu nyakwigendera yaguye igihumure bamugejeje kwa muganga bagasanga yamaze gushiramo umwuka.

Rukundo ati “ abanyeshuri bagenzi ba nyakwigendera ndetse n’abarimu baje kudutabaza ubwo babonaga uyu nyakwigendera yikubise hasi nyuma yo gukubitwa umugeri na Mugenzi we, natwe twihutiye kumugeza kwa muganga ariko twagezeyo muganga atubwira ko yashizemo umwuka”.

Ababyeyi b’umwana bamenyeshejwe inkuru, nyina w’umwana ageze kwa muganga ngo agira ikibazo gikomeye cyo kutabasha guhita yakira urupfu rutunguranye rw’umukobwa we wavuye mu rugo yigenza.

Uyu mubyeyi ngo yabanje nawe kujya muri ‘Coma’ ku bw’amahirwe nawe aza kuzanzamuka.

Umuyobozi w’iri shuri avuga ko byaba byiza uyu mwana wateye umugeri mugenzi we adahise agarurwa ku masomo.

Daniel Muberuka, se w’umwana witabye Imana, yabwiye Umuseke ko we yibaza impamvu kugeza ubu ababyeyi b’umwana wakoze aya makosa bataramugeraho ngo bicare bavugane kuri iki kibazo. Ndetse ngo ntiyababonye no mu gushyingura uyu mwana. Gusa yemeza neza ko imiryango yabo yombi nta kibazo na kimwe ifitanye.

Amategeko yihariye ateganya kuburanisha ibyaha byakozwe n’abana. Uyu mwana akaba ashobora gushinjwa icyaha cy’ubwicanyi butagambiriwe.

Police kugeza ubu ngo iri mu iperereza ku rupfu rw’uyu mwana.

Martin NIYONKURU
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • OMG!!!!

Comments are closed.

en_USEnglish