Nyuma y’igihe kitari gito Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kwakira imisoro n’amahoro “Rwanda Revenue Authority (RRA)” cyari kimaze gikora ubukangurambaga mu nzego zose cyane cyane abikorera batanga umusoro ku nyongeragaciro “TVA” kugira ngo itariki ya 31 Werurwe 2014, izagere baramaze kugura utumashini dutanga inyemezabuguzi tuzwi nka “Electronic Billing Machine (EBM)” imibare iragaragaza ko abagera kuri 68% mubo bireba […]Irambuye
Minisiteri y’ibikorwa remezo MININFRA yakoze inyigo nabi ku mishinga yo kubaka ingomero nto zirindwi (7) z’amashanyarazi maze bigwisha Leta mu gihombo cy’amadorali hafi miliyoni eshanu. Ni ibyagaragajwe kuri uyu wa 20 Werurwe ubwo iyi Minisiteri yari mu Nteko Ishinga Amategeko imbere ya Komisiyo ya Politiki uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo mu iterambere ry’igihugu, yisobanura ku bijyanye […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu tariki 19 Werurwe, mu Murenge wa Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza Minisitiri w’ubuzima Dr. Agnes Binagwaho yahaye ikiganiro itsinda ry’abantu bagera kuri 30 baturutse muri Kaminuza ya Havard, imwe mu zikomeye ku Isi, hamwe n’abakozi ba Minisiteri y’Ubuzima batandukanye, ikiganiro kibanze kubyerekeranye n’urwego rw’ubuzima mu Rwanda. Iki kiganiro yagitangiye mu amahugurwa […]Irambuye
Mu ijambo rye kuwa 18 Werurwe i Midrand muri Africa y’Epfo ahizihizwaga isabukuru y’imyaka 10 y’inteko nyafrika ishinga amategeko, yikomeye cyane ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi bikomeye uburyo bifata Africa n’abayobozi bayo. Yifashishije igitabo cy’ijambo ry’Imana Museveni yagereranyije ibyo bihugu n’ibirura naho ibya Africa bidafite imbaraga nk’intama. Perezida Museveni yatanze urugero rwa Libya aho ngo […]Irambuye
19 Werurwe – Mu kiganiro n’abanyamakuru kiri kubera i Remera ku kicaro cya FERWAFA, umuyobozi w’iri shyirahamwe amaze kwemeza ko umukino wa Rayon Sports na APR FC wari wasubitswe usubijwe ku munsi wari wagenweho n’aho wari kubera. Bigaragara ko byagoranye cyane gufata uyu mwanzuro. Ikiganiro n’abanyamakuru kuri uyu mukino cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu […]Irambuye
Mu mushinga mushya w’imodoka 200 zo gutwara abantu Impuzamakoperative yo gutwara abantu n’ibintu mu Rwanda (RFTC) yamuritse kuri uyu wa 19 Werurwe imodoka 25 nshya zije ku ikubitiro, ni mu rwego rwo kunoza umurimo wo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali. Gahunda zo gutwara abantu mu mujyi wa Kigali ziherutse kwegurirwa impuzamashyirahamwe eshatu mu mujyi […]Irambuye
Mu muhango wo gutanga impamyabumenyi ku banyeshuri barangije amasomo muri Kaminuza ya INILAK kuri uyu wa kabiri tariki 18 Werurwe 2014, umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Fidel Ndayisaba yongeye gushishikariza Abanyarwanda gukangukira kwiyungura ubumenyi no kugana amashuri kuko ibibazo u Rwanda rufite bizakemurwa n’Abanyarwanda bafite ubumenyi. Idependent institute of Lay Adventists of Kigali (INILAK) yahaye impamyabumenyi […]Irambuye
Nibyo atangiye umuziki vuba, ariko abamaze kumwumva aririmba bemeza ko ari impano nshya mu muziki w’abari n’abategarugori mu Rwanda. Diane Teta nyuma y’igihe gito yinjiye muri muzika mu Rwanda, yabonye amahirwe yo kwamamara nawe ubwo yinjiraga mu irushanwa rya PGGSS IV. Yinjiye bwa mbere muri studio ifata amajwi mu 2010, nyuma y’iminsi yiririmbira byo kubikunda […]Irambuye
Abatuye mu mujyi wa Muhanga basanzwe bakorera ingendo mu gace ka Nyarucyamo mu kagari ka Gahogo barasa nk’abahinnye akarenge kubera ubugizi bwa nabi bukorerwa muri aka gace bukomeje gufata indi ntera. Ni mu gahanda kamanuka munsi y’ahari GITI Bank (yahoze ari FINA Bank Muhanga) hepfo mu tuyira twa bugufi tugana hakurya i Gahogo ni hafi […]Irambuye
Abaturage bo mu Kagali ka Kijabagwe Umurenge wa Shyorongi Akarere ka Rulindo ho mu Ntara y’Amajyaruguru baratangaza ko nyuma kumara imyaka n’imyaka banywa banakoresha amazi y’umugezi wa Nyabarongo bagejejweho amazi meza ya robine. Abaturage bo muri uyu Murenge batangaje ibi kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Werurwe ubwo umushinga ‘Water for People’ n’Akarere ka […]Irambuye