Digiqole ad

Rwanda & France: Ubufatanye mu kazi muri Centre Africa

Nta mwanzi iteka. Ingabo z’ Rwanda n’ingabo z’Ubufaransa mu myaka nka 20 ishize zigeze guhanganira mu majyepfo n’Uburengerazuba bw’u Rwanda. Izi ngabo ubu ziri kugaragaza ubufatanye mu bikorwa muri Centre Africa nk’uko byagaragaye mu gitondo cyo kuri uyu wa 21 Werurwe 2014.

Muri iki gitondo, abasirikare b'u Rwanda mu butumwa bwiswe MISCA baganira n'uw'Ubufaransa uri mu butumwa bwiswe Sangaris
Muri iki gitondo, abasirikare b’u Rwanda mu butumwa bwiswe MISCA baganira n’uw’Ubufaransa uri mu butumwa bwiswe Sangaris

Centre Africa imvururu ntizirashira neza, abiyise Anti-Balaka bo ku ruhande rw’abakiristu  baracyashaka kwihorera ku baturage b’abaislamu bita ko ari abo muri Sélèka, barimo abakoze ubwicanyi ku baturage b’abakristu nyuma yo guhirika Francois Bozize ku butegetsi.

Ibikorwa byo kwihorera, ubusahuzi n’ubundi bugizi bwa nabi, guherekeza abaislamu bahunga ubugizi bwa nabi, guherekeza imodoka zigeza ibiribwa n’ubufasha ku babikeneye nibyo ahanini ingabo zatumwe kubungabunga amahoro ziri gukora.

Ingabo z’u Rwanda biciye muri Ministeri yazo zakomeje kugaragaza uburyo ziri gukoramo umurimo wazijyanye.

Zishimwa cyane n’amahanga ndetse n’abaturage ba Centre Afrique ubwabo, bavuga ko ingabo z’u Rwanda zikora neza ibyazizanye.

Abasirikare barenga 800 b’u Rwanda bagiye muri Centre Afrique bahasanga abasirikare bagera ku 1 600 b’Ubufaransa barimo abahageze nyuma gato y’ihirikwa rya Bozizé ndetse n’abari bahasanzwe.

Ingabo z’Ubufaransa ziri mu butumwa bo bise “Sangaris” ntizivugwaho rumwe ku byazijyanye muri iki gihugu cyahoze gikolonijwe n’Ubufaransa.

Amafoto y’umunyamakuru Pierre Boisselet amwe yagaragaje abasirikare b’umufaransa muri iki gitondo  bahujwe n’akazi, ko kugarura umutekano, n’ingabo z’u Rwanda, bavugana  icyo bagiye gukora.

Hari mu guhagarika ubugumutsi bw’abo bikekwa ko ari aba “Anti-Balaka” bo muri imwe muri quartier za Bangui ituwe cyane n’abakiristu.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro ahatandukanye zishimirwa uko zikora umurimo wazo, mu gitondo cya none hagaragajwe ibaruwa y’ubuyobozi bw’ingabo ziri mu butumwa muri Sudan bwa UNAMID, bushimira ingabo z’u Rwanda.

Iyi baruwa CONGRATULATORY NOTE-2 (1) yandikiwe uyoboye ingabo z’u Rwanda muri Sudan, irashimira ibikorwa by’intangarugero n’imyitwarire mu guhosha imirwano yahuje amoko y’aba Aballa na Gamir mu ntangiriro z’uku kwezi mu gace ka Salaf Omra muri Darfur.

Ingabo z’Ubufaransa n’ingabo z’u Rwanda, ubu kandi zikaba zikorana mu kugarura amahoro mu majyaruguru ya Mali aho ubutumwa bwiswe MINUSMA, aho ingabo ziri muri ubu butumwa ziyobowe n’umusirikare w’Umufaransa yungirijwe na Maj Gen Jean Bosco Kazura.

Ingabo z'u Rwanda zafashe umugabo witwaje imbunda zinatabara umwe mu bakomeretse wajyanywe na ambulance ngo avurwe
Ingabo z’u Rwanda zafashe umugabo witwaje imbunda zinatabara umwe mu bakomeretse wajyanywe na ambulance ngo avurwe
Mu gitondo kare, icyari kigambiriwe ni ugukuraho izi bariyeri zashyizweho n'abaturage mu mihanda
Mu gitondo kare, icyari kigambiriwe ni ugukuraho izi bariyeri zashyizweho n’abaturage mu mihanda
Muri iyi quartier y'abakiristu ikunze kubamo ubugizi bwa nabi umusirikare w'u Rwanda aravugana n'abaturage uw'Ubufaransa nawe ku runhande hafi yabo
Muri iyi quartier y’abakiristu ikunze kubamo ubugizi bwa nabi umusirikare w’u Rwanda aravugana n’abaturage uw’Ubufaransa nawe ku runhande hafi yabo

 Photos/Pierre Boisselet

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • bjr tubandikiye tubashimira kuriyo nkuru mwatugejejeho congss ku ngabo z’u rwanda

  • erega RDF yatojwe kubana na buri wese ibyo  ni byiza cyane ikizima kandi nuko bakora akazi kabo bagakora neza kandi kakaba kamaze gutanga umusaruro.

  • professionalisme igaragarira mu bufatanye bw;ingabo z’ u Rwanda hamwe n’abaturage cg se n’izindi nzego z’umutekano bahasanze kugira ngo bagere kure. gukorana n’abafransa rero si igigtangaza kandi twebwe ibyo badukoreye  ntitwabibishyura

  • nicyo kikwereka abanyamwuga mukazi kabo kandi bagakunze barabanza bagashyra kuruhande ibi batanya ubundi bakarenganura inzirakarengane zizwa ibo zemera, much respect to RDF, nibitari ibyabafaransa barabyihanganiye.

    • Tuzabivuga tubisubiremwo Umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose nta gitangaza kirimwo kuko kuriya kwitwara neza gufite aho kuva

  • erega ahigiyehose ikoribisabwa ndavuga r d f  nshimiye umugaba mukuru wikirenga numugabo

  • ingabo z u Rwanda zimaze kubaka izina mu ruhando rw amahanga ku buryo bugaragara.Isuku igira isoko :byose tubikesha ubuyobozi bwiza bubereye abanyarwanda.Mboneyeho gutumira n abandi banyamahanga bakijijinganya kuza gufata amasomo ku ngabo z u Rwanda zamaze kubaka izina.Nongeye kurata ubutwari bw ingabo z u Rwanda(RDF).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish