Nyanza – Indwara y’igituntu mu Rwanda ni imwe mu zivurwa zigakira ku kigera cya 89% nk’uko byatangajwe kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Werurwe umunsi isi yose yageneye kurwanya igituntu, ku rwego rw’igihugu ibirori byabereye i Nyanza ku nsanganyamatsiko igira iti “Kwisuzumisha, Kwipimisha no Kwivuza indwara y’igituntu bigere kuri buri wese.” Imibare igaragaza ko […]Irambuye
Mu kiganiro yagiranye na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa “RFI”, Russell Feingold uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) mu Karere k’Ibiyaga bigari yihanangirije ba Perezida w’u Rwanda, uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) cyangwa uw’u Burundi ushobora kugerageza guhindura itegeko nshinga kugira ngo abone uko aguma ku butegetsi kuko ngo uzabikora Amerika izamufatira imyanzuro. Umunyamakuru yabajije […]Irambuye
Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu wa Gishushu, Akagali ka Nyarutarama, Umurenge wa Remera, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali baratangaza ko umugabo witwa Murengerantwari Robert yabahagarikiye ubuzima kubera gufunga akayira k’umugenderano kabahuza n’abandi bantu ndetse kakanabageza mu mihanda migari. Umugabo Murengerantwari Robert uvugwaho guteza impapagara muri uyu Mudugudu yaguze ikibanza n’uwitwa Ndahambara Marcel […]Irambuye
Minisitiri w’intebe Dr Pierre Damien Habumuremyi arakangurira Abanyarwanda bose bakora ubukwe cyane cyane urubyiruko kugerageza kugabanya gusesagura imitungo. Kuri uyu wa mbere abinyujije kuri twitter Minisitiri w’Intebe Dr Habumuremyi yakanguriye Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko gucunga neza bicye bafite no kwizigamira kugira ngo bizere gutera imbere, bakanateza imbere igihugu cyabo. Yagize ati “Abanyarwanda cyane urubyiruko twirinde […]Irambuye
Nyuma y’aho hagiriyeho amabwiriza y’uko mubigo by’amashuri hagomba gushyirwamo icyumba cy’umwana w’umukobwa mu rwego rwo kurinda abakobwa guta amasomo mu gihe bari mu bihe by’imihango cyangwa bafite ubundi burwayi bworoheje, aho iyi gahunda yatangiye baravuga ko yatumye imyigire y’abakobwa irushaho kugenda neza. Icyuma cy’umwana w’umukobwa gifasha abana b’abakobwa mu gihe bari mu bihe by’imihango cyangwa […]Irambuye
Ku giti cye, Perezida Paul Kagame yemeye gutanga €50,000 yo gufasha gukora neza imashini ya ‘robot’ izajya ifasha umukobwa witwa Joanne O’Riordan wavutse atagira ingingo muri Ireland. Imashini yiswe Robbie the robot yakorewe uyu mukobwa wavukanye ubumuga budasanzwe bwo kutagira amaboko n’amaguru. Perezida Kagame muri weekend ishize yari i Dublin muri Ireland aho yitabiriye inama […]Irambuye
15 bakekwaho ibyaha bitandukanye by’iterabwoba birimo n’ibitero bya garinade mu Karere ka Musanze bashyikirijwe ubushinjacyaha kugira ngo burusheho gukora iperereza ryimbitse ku byaha bashinjwa bubashyikirize ubutabera. Supt Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Police mu Ntara y’Amajyaruguru imibare y’abakekwaho ibi byaha yagiye yiyongera nyuma y’iperereza ryakozwe, dore ko mbere hari hafashwe bane gusa ariko ubu abashyikirijwe ubushinjacyaha […]Irambuye
Wari umunsi wa 21 wa shampionat y’ikiciro cya mbere, harabura iminsi itanu ngo igikombe kibone nyiracyo. I Nyamirambo, imbere y’abafana buzuye stade Rayon Sports yabashije gutsinda uyu mukino wavuzweho cyane mbere yo kuba, ibitego 2 – 1 cya APR FC. Icyumweru kirangiye igihugu cyose mu mikino cyaranzwe n’amagambo menshi kuri uyu mukino wabanje gusubikwa nyuma […]Irambuye
Kigali – Bwa mbere, abanyeshuri 38 kuri uyu wa gatandatu tariki 22 Werurwe bahawe impamyabumenyi y’ikiciro cya gatatu cya Kaminuza barangije mu ishami ryo mu Rwanda rya kaminuza ya Oklahoma Christian University. Basabwe kugira impinduka nziza bakora mu buzima bw’igihugu. Aba banyeshuri bigaga mu ishami rya Master of Business Administration (MBA) muri gahunda y’iyakure, bahawe impamyabushobozi […]Irambuye
AS Kigali kuri uyu wa gatandatu yabashije gutsinda Difaa Al Jadida yo muri Maroc igitego kimwe ku busa, ni umukino ubanza wa 1/8 cy’imikino ya CAF Confederation cup waberaga kuri stade ya Kigali i Nyamirambo ahari abafana benshi cyane. Igice cya mbere amakipe yombi yari akigana, nta busatirizi bukomeye bwabonetsemo usibye mu minota ya nyuma […]Irambuye