Rusizi – Ku nshuro ya 4 irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star (PGGSS4) ribaye, ibitaramo byo kuzenguruka igihugu bitangiza iri rushanwa byatangiriye i Kamembe mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y’Iburengerazuba. Imvura yaguye kuri stade bitaga Kamarampaka ntiyabujije imbaga y’abantu bari bahari kwishimana n’abahanzi bakunda.
N’ubwo muri aka gace habanje kugwa imvura, biragaragara ko abantu bitabiriye iki gitaramo ari benshi cyane batitaye ku kunyagirwa.
Kuri iki gicamunsi cyo ku itariki ya 22 Werurwe 2014 ku i saa 14:30pm nibwo Anita Pendo na Mc Tino bari batangiye gususurutsa abaturage mu gihe nta muhanzi urajya kuri stage.
Nyuma yo gutombora uko bazajya bakurikirana ku kubanza, Bruce Melodie niwe wabanjirije abandi, yita cyane ku ndirimbo ze zakunzwe nka ‘Ndumiwe’.
1.Bruce Melodie
2.Young Grace
3.Teta Diana niwe wakurikiyeho ashyushya abitabiriye iki gitaramo uko ashoboye.
4. Itsinda rya Active niryo ryakurikiyeho
5.Senderi International Hit ataho nawe mu gushimisha abafana
9. Amag The Black winjiye mu irushanwa bwa mbere yinjiranye Rapp zikaze
10. Umuraperi Jay Polly bigaragara ko akunzwe n’abantu benshi cyane, ndetse akaba ari no mu bahabwa amahirwe yo kuzegukana iki gikombe niwe usoje iki gitaramo cyaberaga i Rusizi.
Andi mafoto y’uyu munsi mu gitaramo cyaberaga i Rusizi
Rutaganda Joel & Muzogeye Plaisir ububiko.umusekehost.com
0 Comment
jay yari yambaye neza nku mu raper!!!
jay polly mwifuje itsinzi.
ka TETA nikeza nakamaneke karaberwa gafitijwi icyampa nka filinga nka ga tsistsiiiiiii ye.lol
sendeli rwose wagiye ureka kumena imbavu
teta wenda uzazirako ntandirimbo nyinshi ufite nahubundi rwose urabishoboye
hit hit uranyemeza mudukoryo
senderi we unkuyeho
congz to kina music
Nkunze comment mu postinze kuri uriya mwana ureba byeri!!! Nawe agira inyota erega!Well thanks for the pics and God bless
Comments are closed.