Digiqole ad

Ubufaransa bwaba bugiye kuburanisha na Charles Twagira

Hashize iminsi micye urubanza rwa Simbikangwa rushojwe, n’ubwo yajuriye, Ubufaransa bwaba bugiye kuburanisha undi munyarwanda ukekwaho uruhare muri Jenocide. Byamejwe kuri uyu wa kane ko Charles Twagira abacamanza batangiye kwiga ku biregwa uyu mugabo wahoze ari umuganga, ubu ukekwaho uruhare muri Genocide yakorewe Abatutsi.

Nyuma y'imyaka 20 Ubufaransa bwaba bwahagurukiye abakekwaho Jenoside bihishe yo?
Nyuma y’imyaka 20 Ubufaransa bwaba bwahagurukiye abakekwaho Jenoside bihishe yo?

Twagira yari muganga mukuru ku bitaro bya Kibuye mu gihe cya Jenoside mu 1994, ubu aba ahitwa Normandie mu majyaruguru y’Ubufaransa. Afite imyaka 54 y’amavuko.

Twagira yafashwe kuwa kabiri w’iki cyumweru ahitwa Viré aho yakoraga kwa muganga. Kuva mu 2009 ngo yahozwagaho ijisho kubera amakuru yatanzwe ku butabera n’ihuriro rya Collectif des parties civiles pour le Rwanda (CPCR) nk’uko bitangazwa na AFP.

Ubugenzacyaha bw’i Paris bwifuje ko aba afashwe. Mu gihe abacamanza bagiye kwicara bakiga ku ifatwa n’irekurwa rye by’agateganyo.

Allain Gauthier umuyobozi wa CPCR (we numugore we Dafrose Gauthier bakurikirana abakekwaho Jenoside bihishe mu Bufaransa) yatangaje ko Charles Twagira yabaye umuyobozi w’ibitaro bya Kibuye muri Mata 1994 asimbuye Dr Camille Kalimwabo.

Gauthier avuga ko Twagira ngo yahagarikiye ubwicanyi ku muryango w’abo ku mugore we Dafrose. Ndetse ko yari yarasabye ko nta buvuzi bwahabwa umututsi mu bitaro bye.

Charles Twagira, Gauthier yatangaje ko ubwo batangaga ikirego kuri we ngoyakoraga mu bitaro bya Rouen, nyuma ngo baramwirukana ajya ahitwa Evreux. Ati “Mu mezi macye ashize namenye ko yahawe akazi ku bitaro bya Vire.

Mu ibara ritukura ni ahitwa Vire aho Twagira yakoraga
Mu ibara ritukura ni ahitwa Vire aho Twagira yakoraga

Amakuru y’ubutabera bw’Ubufaransa bwaba bwatangiye gukurikirana Charles Twagira aje nyuma y’iminsi itandatu urukuko rw’i Paris rukatiye Pascal Simbikangwa igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Mu Bufaransa habarurwa amadosiye y’abantu bagera kuri 27 bakekwaho uruhare muri Jenoside bahamaze imyaka bidegembya.

Leta y’Ubufaransa ntabwo yigeze irebana neza na Leta y’u Rwanda kuva Jenoside yarangira kubera uruhare rwakomeje gushinjwa Paris mu guhembeera no gutiza umurindi Leta zateguye amacakubiri na Jenoside mu Rwanda, nyuma yabwo umubare utari muto w’abakekwaho uruhare muri Jenoside bari bakomeye wahungiyeyo, nyuma y’imyaka 20 bamwe nibwo batangiye gukurikiranwa.

Mu myaka yashize, mu gihe gito mbere yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda handaga kuvuka ‘dossier’ hagati y’ibihugu byombi zifite aho zihuriye na Jenoside cyangwa n’indege y’uwari Perezida Habyarimana.

Ubu, mbere gato y’uko u Rwanda rwibuka Jenoside hagezweho imanza z’abakekwaho uruhare mu bwicanyi bari mu Bufaransa, ikintu gisa n’ikuraho igihu hagati y’imibanire y’ibihugu byombi.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • twizereko bazamuha ubutabera bwiza butabogamye kuko ubufaransa buhishira benshi ariko nizereko bazamukatira urumukwiye akishyura ibyo yakoze.

    • Ubufaransa burihutira gukatirainzira karengane. Babanze babaze Romeo darele uwagiye kumubwira ko hagiye kuba jenoside amutabaza uwo niwe wateguye jenoside bamubaze uwabimubwiye 

      • Yitwa Jean-Pierre Turatsinze..Ikibabaje nuko yishwe.

      • Mugabanye sha!!
        Ngo inzirakarengane??? inzirakarengane ni izo yiciye ku Kibuye ari umuganga
        Muvane amatiku aho ngo Romeo Dallaire…..ngo Turatsinze….
        Iki si igihe cyo kurangaza abantu sha!
        Abakoze Jenoside bagomba kuyiryozwa bakiri mu Isi no mu kuzimu bazayibabaza j suis sure

Comments are closed.

en_USEnglish